• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAHEREZO Y’ABABILIGI N’ABARUNDI MU BIBAZO BYA DRC NI AYAHE ?    |   29 May 2025

  • INGABIRE VICTOIRE AKOMEJE KUBA UMUYOBORO UNYUZWAMO AMAFARANGA ATERA INKUNGA FDLR   |   29 May 2025

  • Constant Mutamba: Minisitiri w’Ubutabera wa Congo Usigaye Azwi kurusha Ibikorwa Bye Bibi Kurusha Byiza   |   29 May 2025

  • AMAFOTO: APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona 2024-2025, kiba igikombe cya 6 itwaye yikurikiranya   |   29 May 2025

  • “FDLR Yari Yaraduhinduye Ingabo Zibakingira Urupfu, Ariko Ubu Twagarutse Iwacu”: Abanyarwanda Batahutse Bagaragaje Ubunyamaswa Bwa FDLR   |   28 May 2025

  • Abarimo Kagere Medie bari ku rutonde Adel Amrouche yatangaje bazakina na Algérie mu mukino wa gicuti utegura imikino y’igikombe cy’isi 2026   |   28 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda
Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda

Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda

Editorial 14 Nov 2017 Mu Rwanda

Mu gihe Polisi y’u Rwanda ikomeje kwigisha abakoresha umuhanda uburyo bwiza bwo kuwukoresha no kugabanya impanuka ndetsen’abazigwamo, uyu munsi tariki ya 14 Ugushyingo Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda.

Umuhango wo gutangiza iki cyumweru ukaba watangiriye mu karere ka Musanze.

Gutangiza iki cyumweru bije nyuma y’inama yahuje abakoresha umuhanda n’abasshyiraho amategeko y’ikoreshwa ry’umuhanda n’abafatanyabikorwa babo mu cyumweru gishize, bagafatira hamwe ingamba zitandukanye zo gukumira impanuka zitwara ubuzima bw’abantu.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda, yavuze ko ubu bukangurambaga buzakorwa mu gihugu hose bukamara ukwezi, kandi bukazakorwa mu bice bine.

Yavuze ati:”Icyumweru cya mbere  kizibanda ku gukangurira abanyamaguru gukoresha neza umuhanda, kuko akenshi abagenza amaguru baba bajya ku kazi, abana bajya ku ishuri n’abandi bajya mu bikorwa byabo bibateza imbere, bikaba ari ngombwa ko bakwiye kumenya neza uko bakoresha umuhanda badateje cyangwa ngo bahure n’impanuka.”

Nk’uko imibare itangazwa n’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ibigaragaza, mu mezi 3 ashize (Kanama Nzeri n’Ukwakira) abanyamaguru nibo benshi bahuye n’impanuka, kuko 46 ku ijana baguye mu mpanuka bari abanyamaguru.

Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri raporo yaryo, rivuga ko mu mezi atatu ashize, abibasiwe n’impanuka zirimo n’imfu ari abanyamaguru, kuko biharira 46 ku ijana y’abahitanywe n’impanuka hagati y’amezi ya Kanama n’Ukwakira; aho banagera kuri 21 ku ijana muri 254 bakomeretse bikabije babaruwe muri kiriya gihe.

Aha CIP Kabanda yongeyeho ati:” Turagira inama abanyamaguru gukoresha aho bagenewe ku muhanda, kugendera iteka ibumoso bw’umuhanda aho baba barebana n’ikinyabiziga kibaturutse imbere; gukoresha neza aho bagenewe kwambukira umuhanda kandi bakareba mu byerekezo byose by’umuhanda mbere y’uko bambuka.”

Mu nama yabaye mu cyumweru gishize ku mutekano wo mu muhanda, hanzuwe ko hategurwa inyigisho ku mategeko y’umuhanda ikaba yakwinjizwa mu nteganyanyigisho y’amashuri guhera ku mato kandi ikigishwa mu gihugu hose.

Yagize kandi ati:” Icyumweru cya kabiri kizibanda ku bamotari kizakurikirwa n’icy’abanyamagare ndetse n’abanyamamodoka mu cya kane. Ni ukwezi ko kwigisha ibyiciro byose by’abakoresha umuhanda, bigishwa uburyo bawukoresha ntawe ubangamiye umwe muri bo.”

Iriya raporo kandi igaragaza ko abamotari bapfuye bagera kuri 17 ku ijana mu gihe abanyamagare bagera kuri 18,5  ku ijana muri ariya mezi yonyine.

Ku rundi ruhande ariko, ikoreshwa ry’utugabanyamuvuduko mu modoka zitwara abagenzi ryagabanyije 65 ku ijana by’impanuka guhera muri Gashyantare uyu mwaka kuko zo, zateje  23 ku ijana by’imfu zo mu mpanuka zazo; aha kandi 76 ku ijana zazo zikaba zarabereye ku mihanda ihuza Umujyi wa Kigali n’izindi ntara.

Gutera ibiti byatangije ibikorwa by’urubyiruko byo guteza imbere abaturageGahunda y’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye ku kwita ku bidukikije Polisi y’u Rwanda iherutse gusinyana na Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba, yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu mpera z’icyumweru gishize aho Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano (Rwanda Youth Volunteers in Community Policing -YVCP) bakoze umuganda bagatera ibiti birenga 30, 000 mu gihugu hose.

Muri aya masezerano, Polisi y’u Rwanda yiyemeje kuzatera ibiti bivangwa n’imyaka kuri hegitari ibihumbi 22 n’ibindi by’amashyamba kuri hegitari 5,000 mu gihe cy’imyaka itanu.

Ibi biti bikaba byaratewe kuri hegitari zirenga 40. Ibiti 9000 byatewe ku musozi wa Ayabaramba mu kagari ka Nyarurenzi Umurenge wa Mageragere akarere ka Nyarugenge, mu karere ka Ruhango haterwa 8000 kuri hegitari 16, mu kagari ka Gabiro Umurenge wa Gatebe akarere ka Burera hatewe  2153, naho mu mudugudu wa Gashuma akagari ka Nyakagarama Umurenge wa Rukomo akarere ka Nyagatare haterwa ibindi biti 6323.

Ibi bikorwa byo guteza imbere abaturage by’uru rubyiruko byanaranzwe no kugabira amatungo abaturage, kubaka no gusana amazu ndetse n’ubwiherero bw’abaturage batishoboye mu bice bitandukanye by’igihugu.

Uru rubyiruko kandi rwanateguye ahazashyirwa ubusitani, baharura imihanda ihuza imidugudu, banasiza ahazubakwa ibyumba by’amashuri.

Mu karere ka Nyarugenge, uyu muganda wari wanitabiriwe n’umuyobozi w’aka karere Kayisimire Nzaramba, aho yashimye ibi bikorwa by’ubukorerabushake by’uru rubyiruko.

Yaboneyeho umwanya wo gusaba abaturage gutera ibiti hafi y’ingo zabo, no guharanira kugira umujyi ucyeye, utoshye kandi utekanye.

Yabakanguriye kandi kwirinda kubaka mu kajagari kuko biri mu biteza ibiza cyane cyane mu gihe cy’imvura.

Mutangana Jean Bosco ushinzwe amahugurwa n’ubukangurambaga mu ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano (Rwanda Youth Volunteers in Community Policing -YVCP), yavuze ko uyu muganda wabo uzajya uba buri wa gatandatu wa kabiri w’ukwezi, ukazajya wibanda ku gutera amashyamba no kwita no kurengera ibidukikije muri rusange, gufasha imiryango itishoboye, ubukangurambaga ku gukumira no kwirinda ibyaha mu baturage, no ku bikorwa by’isuku, isukura n’umutekano.

Kugeza ubu, ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano (Rwanda Youth Volunteers in Community Policing -YVCP) rifite abanyamryango bagera ku bihumbi magana abiri. (200,000) mu gihugu hose.

2017-11-14
Editorial

IZINDI NKURU

Kwibuka24: Perezida Kagame yashimiye uwa Burkina Faso ku butumwa bwihanganisha Abanyarwanda

Kwibuka24: Perezida Kagame yashimiye uwa Burkina Faso ku butumwa bwihanganisha Abanyarwanda

Editorial 09 Apr 2018
Amafoto – Nyuma y’imyaka ibiri ari muri APR FC, kapiteni wayo Manzi Thierry yerekeje ku mu gabane w’i Burayi mu ikipe ya FC Dila Gori yo muri Georgia

Amafoto – Nyuma y’imyaka ibiri ari muri APR FC, kapiteni wayo Manzi Thierry yerekeje ku mu gabane w’i Burayi mu ikipe ya FC Dila Gori yo muri Georgia

Editorial 10 Jul 2021
Eddy Kenzi yegukanye ibihembo byinshi mu irushanwa Uganda Music Awards 2017, Dore abegukanye ibihembo bose

Eddy Kenzi yegukanye ibihembo byinshi mu irushanwa Uganda Music Awards 2017, Dore abegukanye ibihembo bose

Editorial 06 Aug 2017
Perezida Magufuli yahisemo kutaza mu nama ya AU i Kigali

Perezida Magufuli yahisemo kutaza mu nama ya AU i Kigali

Editorial 16 Jul 2016

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru