Ku munsi wejo twababwiragako ikipe ya PGS ihabwa mahirwe yo kuza kwitwara neza kuri uwo mukino ubanza kuki buga cyayo .
Abakinnyi ba Paris Saint Germain bahigiye gutsinda Chelsea mu mukino basanga amakipe yombi yarabaye amakeba mu gikombe cy’amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’u Burayi (UEFA Champions League). Chelsea irakina uyu mukino idafite kapiteni wayo John Terry.
aha Rutahizamu Cavani yararekuyemo Ishoti ryavuyemo igitego cya kabiri
Chelsea yo mu Bwongereza na Paris Saint Germain yo mu Bufaransa zirabimburira andi makipe mu mikino ya 1/8 y’igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’u Burayi.
Kapiteni wa Paris Saint Germain, umunya-Bresil Thiago Silva yatangaje ko biteguye kandi bizeye gutsinda Chelsea mu mukino kuri we asanga warabaye ubukeba.
Aganira n’ikinyamakuru, Telegraph, Thiago Silva yagize ati “Nka kapiteni w’ikipe, navuga ko dushobora kandi twiteguye gutsinda Chelsea. Turabizi ko bishoboka nubwo bitoroshye ariko mfite icyizere ko PSG ifite ibisabwa ngo itsinde Chelsea, Chelsea ni ikipe tuzi, tuzi neza cyane. Ni ikipe ifite aakinnyi benshi bakomoka muri Brazil kandi ntituruka kure ya Paris, ni abakeba’’.
aha Obi mikel yari yishyuye ugitego kimwe rukumbi
Undi mukinnyi wa Paris Saint Germain wagize icyo avuga kuri uyu mukino ubera ku kibuga cya Parc des Princes cyo mu mujyi wa Paris ni rutahizamu wa Paris Saint Germain Zlatan Ibrahmovic wavuze ko Chelsea idakomeye kuko itagifite Jose Mourinho.
David Luiz wahoze akinira Chealsea ariko aha pole Hazard
Ibrahmovic yagize ati “ Ntekereza ko buri wese azakumbura Mourinho muri uyu mukino ariko ntekereza ko vuba aha azaba yabonye indi kipe atoza akagaruka muri ruhago. Biratangaje gufata icyemezo cyo kwirukana umutoza nka Jose Mourinho gusa ni ko bigenda ku batoza, uko ikipe yitwara ni cyo kirebwaho, Iyo utitwaye neza, urahanwa. Twe abakinnyi ntitujya twirukanwa nk’abatoza’’.
Umunyezamu wa Chelsea, Thibault Courtois yavuze ko ba myugariro b’ikipe ye bagomba gukora ibishoboka bakazitira cyane Zlatan Ibrahmovic kuko aza gukina ashaka kwihorera nyuma yo guhabwa ikarita itukura mu mukino ubanza wa 1/8 mu mwaka ushize n’ubundi muri Champions league.
kuwa gatatu
Gent VS Wolfsbug
Roma VS Real Madrid
M.Fils