Iyi Radio ifitanye isano na RTLM (Radio Télévision Libre des Mille Collines), Radio Itahuka yashinzwe na Col. Patrick Karegeya, abifasijwemo na Dr. Murayi Paulin, ari nawe washinze RTLM, muri 1993, ubwo RTLM yashingwaga, Murayi yari umunyeshuri wiga ubuganga mu Bubiligi kandi yari ayoboye association ebyiri zikomeye, kuko yari umukuru wa MRND mu Bubiligi ndetse anakuriye Abanyarwanda baba mu Bubiligi.
Felicien Kabuga wari ufite imigabane myinshi muri RTLM yamusabye gushakisha inkunga mu banyarwanda b’abahezanguni bari mu Bubiligi.
Dr Murayi ni nawe wazanye kuri RTLM, Georges Ruggiu, umugabo ufite ubwenegihugu bw’ububiligi n’ubutaliyani ubu akaba yarakatiwe na ICTR kubera uruhare rwe muri jenoside abinyujije muri Radio RTLM.
Uyu mugabo kandi yamenyekanye cyane mu banyarwanda b’abahezanguni bari mu Bubiligi mbere y’uko RTLM ishingwa.
Murayi yashatse Winnie Kabuga umuterankunga wakoranaga byahafi na RNC. Winnie ni umukobwa wa Kabuga Felicien wari ufite imigabane myinshi muri RTLM akaba ari inkoramutima ya se Kabuga kuva kera.
Muri RTLM se yari yaramugize ushinzwe ubutegetsi kuburyo nta kintu na kimwe cyakorwaga adatanze uruhushya kandi ntawari kubitinyuka kuko byari kwitwa gusuzugura nyir’imali, ni nayo mpamvu Georges Ruggiu yahabonye akazi ku buryo bworoshye.
Kujya muri RNC kwa Murayi byari byaturutse kumugore we Winnie Kabuga wari ihabara rya Col Karegeya, ubwo bucuti bukaba bwaraturukaga kukuba Karegeya akiri umukuru w’iperereza ryo hanze y’igihugu yari yaremereye Winnie Kabuga kuzamuhesha imitungo ya se Kabuga Felisiyani iri mu Rwanda harimo n’inzu yo ku Muhima.
N’ubwo uyu Kabuga Felisiyani ari mubateguye akanashyira mu bikorwa jenoside yakorewe abatutsi ubu akaba ashakishwa n’ubutabera.
Uyu Winnie Kabuga akaba ayari yaremereye Karegeya kumuha ku kayabo k’amafaranga y’u Rwanda anga na miriyoni magana atatu z’amafaranga y’u Rwanda (300.000.000 Frws), ndetse akaba yari yaramaze kumuha avansi (avance) ya miriyoni ijana na mirongo itanu(150.000.000 frws).
Aho gahunda yo kumuhesha imitungo ya se imunaniriye, Karegeya akaza no gutoroka igihugu uyu mugore yakomeje kumwishyuza kuburyo Karegeya yageze aho agira ubwoba ko umuryango wa Kabuga ushobora kumwicisha, nibwo yabegereye ababwira ko azabishyura amafaranga yabo ariko asaba Winnie Kabuga kumuhuza na se Kabuga Felisiyani akabaha inkunga yo gushinga ishyaka rya RNC hamwe na Rudasingwa Theogene na Gahima Gerard, kugirango inkunga azajya abona ajye agenda amwishyura buhoro buhoro ideni rya ruswa yari yamuhaye n’ayo yabahaye kugirango bashinge Radio Itahuka.
Uku niko Murayi yinjiye muri RNC ajyanywemo n’umugore we Winnie Kabuga kugirango bafashe Karegeya na Rudasingwa kureshya abazungu babereke ko RNC atari ishyaka ry’abatutsi gusa ahubwo harimo n’abahutu b’abajenosideri bityo barekure urufaranga maze Karegeya abone uko abishyura ideni rya ruswa bari baramuhaye banagaruze ayo sebukwe yabahaye mu gushinga RNC na Radio Itahuka.
Umunyamakuru Serge Ndayizeye muri Studio ya Radio Itahuka mu buhungiro bwo mu Bubiligi. Uyu Serge akaba afite n’ibindi bibazo bikomeye byo mu muryango we kubera gukwepa indezo yategetswe n’urukiko muri Amerika, igihe rwabahaga ubutane ( Divorce ) n’umugore we w’umunyarwandakazi bafitanye umwana umwe, Serge atitaho akigira mu ndaya no mu bikorwa bya Politiki byo gutuka u Rwanda.
Nyuma y’urupfu rwa Karegeya, Murayi n’umugore we Winnie Kabuga, babonye ko ideni ryabo Karegeya yabishyuraga ntawundi bazaryishyuza basanga ntakindi bagikora muri RNC uretse gukomeza gutera inkunga umutwe w’abatutsi bahitamo gushinga iryabo shyaka bakagarura abahutu bari barajyanye muri RNC.
Ngayo nguko rero Dr. Murayi yagize ati : reka nisangire abahezanguni bene wacu (Rukokoma, Rusesabagina na FDLR) dukomeze umugambi wacu wa Jenoside bityo rubebe za RNC ndavuga Rudasingwa na Kayumba na Gahima babure amafaranga bahabwaga n’abazungu biduturutseho !
Radio Itahuka imaze gushingwa ubuyobozi bwayo ndetse n’amafaranga byahawe gucungwa na Rudasingwa Theogene, ikicaro cyayo kikaba muri Amerika n’ubwo mu byukuri itari ifite aho ikorera kuko nyuma y’ urupfu rwa Col. Karegeya no kubura abaterankunga bayo ndetse no kwibwa umutungo na Rudasingwa iyi Radio yasigaye ikorera mu modoka ya Serge Ndayizeye.
Kugeza ubu Dr. Murayi arishyuza akaya yashoye muri Radio Itahuka aya mafaranga yose akaba ari ku gatwe ka Rudasingwa Theogene, amakuru akavuga ko iki kibazo kigeze mu nkiko.
Abayobozi ba Radio Itahuka mu Bubiligi, uturutse ibumoso : Rutabana Benjamain , Micombero JM ( uwubitse umutwe ) ni Byiringiro Jean Baptiste visi coordinateur, uwa 4 ni Rudasingwa Alexis.
Nyuma rero yo gucikamo ibice kwa RNC, Radio Itahuka yahise ihungishirizwa mu Bubiligi ahasa nahari ikicaro gikuru cya RNC, igice cya Kayumba Nyamwasa kiyobowe na Micombero na Alexis Rudasingwa.
Bikaba bivugwa ko Kayumba Nyamwasa igihe atahabwa imbabazi yasabye zo kugaruka mu Rwanda, yasaba ubuhungiro muri kimwe mu bihugu by’iburayi, kugeza ubu amakuru akaba yemeza igihugu cy’ubufaransa.
Radio Itahuka mu buhungiro irakorera kuri laptop- computer imwe.
Cyiza Davidson