• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»SHOWBIZ»Radio Wo Muri Goodlife nyuma yo Gukubitwa Akagubwa nabi kurubu amakuru arahamya ko ari koroherwa

Radio Wo Muri Goodlife nyuma yo Gukubitwa Akagubwa nabi kurubu amakuru arahamya ko ari koroherwa

Editorial 24 Jan 2018 SHOWBIZ

Umuririmbyi Moses Ssekibogo [Moze Radio] uzwi cyane mu itsinda rya Good Life ahuriyemo na Weasel yajyanywe mu bitaro nyuma yo gukubitwa n’umu-bouncer akamusigira ibikomere byatumye anajya muri ’Coma’.

Radio na Weasel bamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Bread & Butter’, ‘Amaaso’ bakoranye na Pallaso n’uwitwa Mess, ‘Talk & Talk’ n’izindi. Mu minsi ishize bari bongeye no kumvikana cyane mu Rwanda biturutse ku yitwa ‘Play It Again’ bakoranye na Dj Pius.

Daily Monitor yatangaje Radio yagiye muri ’Coma’ aho arembeye mu bitaro bya Case Hospital, afite ibikomere ku ijosi aho yakubiswe bikomeye n’umu-bouncer nyuma yo gushaka kurwana mu kabari kitwa Sky Lounge k’i Kampala yari mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki 22 Mutarama 2017.

Iki kinyamakuru n’ibindi bitandukanye muri Uganda byanditse ko Radio yabanje kugirana ubushyamirane na nyiri ako kabari akanga kugirana imishyikirano na we ku makimbirane yari yavutse, byatumye akubitwa bikomeye n’umu-bouncer uharinda akubita umutwe hasi ijosi riragubana.

Abajyanama ba Good Life mu by’umuziki banditse ku rukuta rwa Facebook rw’iri tsinda ko Radio nubwo yakomeje kuvugwaho kuba amerewe nabi kuri ubu yamaze kuva muri ’coma’ ndetse akaba ari koroherwa.

Ati “Ejo nijoro, Radio yagize impanuka gusa kuri ubu ari kwitabwaho neza cyane muri Case Clinic. Ikibazo ntabwo giteye ubwoba cyane nk’uko byasakajwe ku mbuga nkoranyambaga n’abantu bamwe. Turifuza gukuraho urujijo, Radio ari kumererwa neza kandi ubu yavuye muri ’coma’. Mwirinde amakuru adakenewe ari gukwirakwizwa. Turashima urukundo rwanyu no kwifatanya natwe muri ibi bihe. Mukomeze gusengera umuvandimwe Radiology.”

Radio yakubiswe bari mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo bakoranye na Spice Diana

Radio agikubitwa yabanje kujyanwa ku bitaro bya Nsambya Hospital i Kampala, ariko inshuti zahamgujeje zisanga ahakirirwa indembe huzuye, ni ko guhita ajyanwa kuri Case Clinic aho yahise atangira kwitabwaho n’abaganga.Ibibazo byo gushyamirana n’abantu mu kabari byatumye Radio akubitwa akajya muri ’coma’ byabaye ubwo bari mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo bahuriyeho n’umuririmbyi witwa Spice Diana uuri mu bagezweho muri Uganda.

Radio na Weasel bafite itsinda ry’umuziki rikomeye mu karere

Radio yashyizwe mu bitaro nyuma yo gukubitwa n’umu-bouncer agakomereka bikomeye

2018-01-24
Editorial

IZINDI NKURU

Umuhanzikazi Butera Knowless agiye gukorana indirimbo n’ umuhanzi ukomeye Ben Pol

Umuhanzikazi Butera Knowless agiye gukorana indirimbo n’ umuhanzi ukomeye Ben Pol

Editorial 27 Feb 2018
Nyuma y’u Bubiligi, Charly & Nina na Makanyaga bagiye gutaramira i Lille

Nyuma y’u Bubiligi, Charly & Nina na Makanyaga bagiye gutaramira i Lille

Editorial 10 May 2018
Umusore uheruka kurongora Irene Uwoya yazinutswe gukunda ibyamamare

Umusore uheruka kurongora Irene Uwoya yazinutswe gukunda ibyamamare

Editorial 16 May 2019
Mu ndirimbo bateguye mu gihe cy’umwaka umwe, Aline Gahongayire arishimira urwego indirimbo ye na Niyo Bosco igezeho

Mu ndirimbo bateguye mu gihe cy’umwaka umwe, Aline Gahongayire arishimira urwego indirimbo ye na Niyo Bosco igezeho

Editorial 17 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U  Rwanda ruzahura na Djibouti mugushaka itike y’imikino ya CHAN2025
Amakuru

U Rwanda ruzahura na Djibouti mugushaka itike y’imikino ya CHAN2025

Editorial 09 Oct 2024
Umuhanzi Davido yaguze indege ye bwite
SHOWBIZ

Umuhanzi Davido yaguze indege ye bwite

Editorial 10 May 2018
Abasirikare b’u Burundi bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique baratabaza
Mu Mahanga

Abasirikare b’u Burundi bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique baratabaza

Editorial 22 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru