• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»SHOWBIZ»Radio Wo Muri Goodlife nyuma yo Gukubitwa Akagubwa nabi kurubu amakuru arahamya ko ari koroherwa

Radio Wo Muri Goodlife nyuma yo Gukubitwa Akagubwa nabi kurubu amakuru arahamya ko ari koroherwa

Editorial 24 Jan 2018 SHOWBIZ

Umuririmbyi Moses Ssekibogo [Moze Radio] uzwi cyane mu itsinda rya Good Life ahuriyemo na Weasel yajyanywe mu bitaro nyuma yo gukubitwa n’umu-bouncer akamusigira ibikomere byatumye anajya muri ’Coma’.

Radio na Weasel bamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Bread & Butter’, ‘Amaaso’ bakoranye na Pallaso n’uwitwa Mess, ‘Talk & Talk’ n’izindi. Mu minsi ishize bari bongeye no kumvikana cyane mu Rwanda biturutse ku yitwa ‘Play It Again’ bakoranye na Dj Pius.

Daily Monitor yatangaje Radio yagiye muri ’Coma’ aho arembeye mu bitaro bya Case Hospital, afite ibikomere ku ijosi aho yakubiswe bikomeye n’umu-bouncer nyuma yo gushaka kurwana mu kabari kitwa Sky Lounge k’i Kampala yari mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki 22 Mutarama 2017.

Iki kinyamakuru n’ibindi bitandukanye muri Uganda byanditse ko Radio yabanje kugirana ubushyamirane na nyiri ako kabari akanga kugirana imishyikirano na we ku makimbirane yari yavutse, byatumye akubitwa bikomeye n’umu-bouncer uharinda akubita umutwe hasi ijosi riragubana.

Abajyanama ba Good Life mu by’umuziki banditse ku rukuta rwa Facebook rw’iri tsinda ko Radio nubwo yakomeje kuvugwaho kuba amerewe nabi kuri ubu yamaze kuva muri ’coma’ ndetse akaba ari koroherwa.

Ati “Ejo nijoro, Radio yagize impanuka gusa kuri ubu ari kwitabwaho neza cyane muri Case Clinic. Ikibazo ntabwo giteye ubwoba cyane nk’uko byasakajwe ku mbuga nkoranyambaga n’abantu bamwe. Turifuza gukuraho urujijo, Radio ari kumererwa neza kandi ubu yavuye muri ’coma’. Mwirinde amakuru adakenewe ari gukwirakwizwa. Turashima urukundo rwanyu no kwifatanya natwe muri ibi bihe. Mukomeze gusengera umuvandimwe Radiology.”

Radio yakubiswe bari mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo bakoranye na Spice Diana

Radio agikubitwa yabanje kujyanwa ku bitaro bya Nsambya Hospital i Kampala, ariko inshuti zahamgujeje zisanga ahakirirwa indembe huzuye, ni ko guhita ajyanwa kuri Case Clinic aho yahise atangira kwitabwaho n’abaganga.Ibibazo byo gushyamirana n’abantu mu kabari byatumye Radio akubitwa akajya muri ’coma’ byabaye ubwo bari mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo bahuriyeho n’umuririmbyi witwa Spice Diana uuri mu bagezweho muri Uganda.

Radio na Weasel bafite itsinda ry’umuziki rikomeye mu karere

Radio yashyizwe mu bitaro nyuma yo gukubitwa n’umu-bouncer agakomereka bikomeye

2018-01-24
Editorial

IZINDI NKURU

Hamisa Mobetto warangaje Diamond Platnumz yatunguye abantu abereka amafoto ye ya bikini ndetse n’ imyaka afite

Hamisa Mobetto warangaje Diamond Platnumz yatunguye abantu abereka amafoto ye ya bikini ndetse n’ imyaka afite

Editorial 17 Nov 2017
Ese wemera ko urukundo nyarwo rukibaho? ubuhamya bw’urukundo rwa Manzi

Ese wemera ko urukundo nyarwo rukibaho? ubuhamya bw’urukundo rwa Manzi

Editorial 06 May 2018
Dore Urutonde rw’ Ibyamamare by’ Ibihe Byose Byabayeho Kuva Isi Yatangira Kugera Magingo Aya

Dore Urutonde rw’ Ibyamamare by’ Ibihe Byose Byabayeho Kuva Isi Yatangira Kugera Magingo Aya

Editorial 17 Dec 2017
Igikorwa cyo gutoranya abakobwa bo kwinjira muri Miss Rwanda 2018 kirarimbanije

Igikorwa cyo gutoranya abakobwa bo kwinjira muri Miss Rwanda 2018 kirarimbanije

Editorial 14 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

ABAYOBOZI B’IGISIRIKARE CYA AMERIKA BACYEJE URUHARE RW’INGABO Z’U RWANDA MURI SUDANI Y’EPFO.
Mu Rwanda

ABAYOBOZI B’IGISIRIKARE CYA AMERIKA BACYEJE URUHARE RW’INGABO Z’U RWANDA MURI SUDANI Y’EPFO.

Editorial 12 Feb 2016
Akanyamuneza ku baturage ba Mozambike mu ntara ya Cabo Delgado basubiye mu byabo nyuma y’imyaka ine bameneshejwe n’inyeshyamba
Amakuru

Akanyamuneza ku baturage ba Mozambike mu ntara ya Cabo Delgado basubiye mu byabo nyuma y’imyaka ine bameneshejwe n’inyeshyamba

Editorial 30 Aug 2021
Karongi: Abaturage barasabwa kugira uruhare mu gukumira ubujura bwa mazutu y’isosiyeti ikora umuhanda
Mu Mahanga

Karongi: Abaturage barasabwa kugira uruhare mu gukumira ubujura bwa mazutu y’isosiyeti ikora umuhanda

Editorial 02 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru