• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Ragga Dee agiye gutaramira i Kigali nyuma y’imyaka ibiri agizwe Ambasaderi

Ragga Dee agiye gutaramira i Kigali nyuma y’imyaka ibiri agizwe Ambasaderi

Editorial 27 Jun 2018 HIRYA NO HINO

Daniel Kazibwe [Ragga Dee] ategerejwe mu gitaramo cy’urwenya azaririmbamo i Kigali nyuma y’uko hari hashize imyaka ibiri ahugiye cyane muri Politike nka Ambasaderi wa Uganda mu Burundi.

Ragga Dee yamamaye muri Uganda, yanakunzwe cyane ahagana mu mwaka wa 2005 ubwo yakoraga indirimbo zimwe zagiye zimenyekana cyane nka “Ndigida”, “Oyagala Cash” n’izindi.

Muri Mata 2016, nibwo Ragga Dee wari watsinzwe amatora ku mwanya w’Umuyobozi w’Umujyi wa Kampala, yagizwe Ambasaderi wa Uganda mu Burundi, inshingano yahawe na Perezida Museveni basanzwe buzura cyane.

Ubu, uyu muhanzi ubifatanya na politike ategerejwe mu Rwanda aho azasururutsa igitaramo cy’urwenya cya ‘Seka Live’ kiri mu bindi by’uruhererekane byagiye biba guhera muri Werurwe 2017.

Igitaramo cya Seka Live kigiye kuba ku nshuro ya kane. Nkusi Arthur wateguye iki gitaramo yavuze ko buri gihe haba hari umwihariko mu kurushaho gushyira indyoshyo mu rwenya bageza ku bakunzi ba Seka Live, iteka iyo iki gitaramo kibaye batumira umuhanzi uba ukumbuwe cyane haba mu gihugu no hanze.

Kuri iyi nshuro, umuririmbyi wakanyujijeho cyane muri Uganda, Ragga Dee ni we uzasusurutsa abazitabira Seka Live. Ni nako byagenze mu iserukiramuco ry’urwenya rya Seka Fest riherutse kubera i Kigali bagatumira Mr Nice wari umaze igihe atagaragara.

Ragga Dee amaze imyaka ibiri agizwe Ambasaderi wa Uganda mu Burundi

Mu banyarwenya batumiwe, harimo uzwi cyane muri Uganda, Pablo Kimuli na mugenzi we Alex Muhangi uzwiho gusetsa cyane. Mu basanzwe basetsa mu Rwanda harimo Kimenyi Herve wari umaze igihe mu bitaramo ku Mugabane w’u Burayi.

Igitaramo cya Seka Live kizabera muri Serena Hotel ku Cyumweru tariki ya 1 Nyakanga 2018, kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu[Rwf 5000] mu myanya isanzwe ndetse n’ibihumbi icumi[Rwf 10,000] mu myanya y’icyubahiro.

Ragga Dee yubatse izina mu buryo bukomeye ahabwa n’ibihembo bitandukanye

2018-06-27
Editorial

IZINDI NKURU

Umwiherero: Abayobozi bakuru bazindukiye mu myitozo ngorora-mubiri

Umwiherero: Abayobozi bakuru bazindukiye mu myitozo ngorora-mubiri

Editorial 09 Mar 2019
Rwanda Day 2019 izabera mu Budage mu mujyi wa Bonn

Rwanda Day 2019 izabera mu Budage mu mujyi wa Bonn

Editorial 07 Aug 2019
Umunyarwanda yarasiwe muri Uganda

Umunyarwanda yarasiwe muri Uganda

Editorial 16 Apr 2019
RD- Congo:  Perezida Tshisekedi  yashyizeho Minisitiri w’intebe mushya Sylvestre Ilunga Ilunkamba

RD- Congo: Perezida Tshisekedi yashyizeho Minisitiri w’intebe mushya Sylvestre Ilunga Ilunkamba

Editorial 20 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abakinnyi Ba Filime Bakomeye Ku Isi Bamenyekanye Muri Filime Baby Police Bageze Kigali Mugitaramo Cya (AMAA)
Mu Rwanda

Abakinnyi Ba Filime Bakomeye Ku Isi Bamenyekanye Muri Filime Baby Police Bageze Kigali Mugitaramo Cya (AMAA)

Editorial 24 Jun 2017
Intsinzi yonyine niyo izaduhesha igikombe, umutoza Ntabanganyimana
Mu Mahanga

Intsinzi yonyine niyo izaduhesha igikombe, umutoza Ntabanganyimana

Editorial 15 Jun 2016
U Burundi Bugiye Kugura Mu Burusiya ‘Pantsir-S1’  Irasa Missiles Zikingira Ibitero Byo Mu Kirere
HIRYA NO HINO

U Burundi Bugiye Kugura Mu Burusiya ‘Pantsir-S1’ Irasa Missiles Zikingira Ibitero Byo Mu Kirere

Editorial 26 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru