• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Rayon Sport ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona nyuma yo kunganya na APR RC 0-0

Rayon Sport ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona nyuma yo kunganya na APR RC 0-0

Editorial 09 Mar 2025 Amakuru, IMIKINO

Kuri iki cyumweru kuri Sitade Amahoro habereye umukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda, wahuje APR FC na Rayon Sports urangira amakipe yomhi anganyije ubusa ku busa.

Ni umukino wagiye gukinwa buri kipe isabwa gutsinda ngo ibe yajya imbere y’indi bityo bibe byayifasha kuyobora urutonde rwa shampiyona.

APR FC yari yakiriye uyu mukino yasabwaga gutsinda uyu mukino kugirango ibe yarusha mukeba inota rimwe.

Gusa na Gikundiro yari yasuye yasabwaga gutsinda uyu mukino kugirango ibe yasiga APR FC amanota 5 ikomeze kugwiza amanota yanayifasha gutwara igikombe.

Muri uyu mukino amakipe yombi yakiniye hagati cyane kuko ba rutahizamu bo ku mpande zombi ntaburyo buhambaye babonye ku buryo bari bubone igitego.

Mu buryo buke bwabonetse muri uyu mukino yaba Rayon Sports cyangwa APR FC ntakipe n’imwe yububyaje umusaruro, ibi bikagendana n’uko kuri Rayon Sports umukinnyi Fall Ngagne wagize ikibazo cy’imvune.

Kunganya kw’aya makipe yombi kwatumye ikipe ya Rayon Sports iguma ku mwanya wa mbere n’amanota 43 igakurikirwa na APR FC yo ifite amanota 41.

Uko Indi mikino y’umunsi wa 20 yagenze:

Kiyovu SC 2-1 Marines FC

Musanze FC 0-0 Bugesera FC

Muhazi United 1-1 Police FC

Etincelles FC 1-0 Gasogi United

Vision 1-0 Amagaju FC

Rutsiro 2-1 AS Kigali

Umukino wa Mukura VS yari yakiriyemo Gorilla FC wahagaze MVS iri murugo iyoboye n’igitego kimwe ku busa, ihagarara ry’uyu mukino ryatewe n’imvura nyinshi yaguye mu karere ka Huye.

Rwanda Premier league ikaba yamaze gutangaza ko umukino uzakinwa kuri uyu wa mbere guhera ku isaha ya Saa cyenda, hakazakinwa iminota 30 yari isigaye.

 



2025-03-09
Editorial

IZINDI NKURU

Bamwe mu batanze ubuhamya bushinja mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Arusha barahabwa ruswa ngo bahindure imvugo, bityo abajenosideri bagirwe abere

Bamwe mu batanze ubuhamya bushinja mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Arusha barahabwa ruswa ngo bahindure imvugo, bityo abajenosideri bagirwe abere

Editorial 11 Dec 2024
Imishinga itatu ya baringa ikiryabarezi Thomas Nahimana n’agatsiko ke bashaka gukoresha muri gahunda yabo ya mpemuke ndamuke

Imishinga itatu ya baringa ikiryabarezi Thomas Nahimana n’agatsiko ke bashaka gukoresha muri gahunda yabo ya mpemuke ndamuke

Editorial 25 Mar 2022
M23 ibateje umwiryane: Umuriro watse hagati ya Perezida Tshisekedi na Minisitiri we w’Ingabo Guy Muadiamvita.

M23 ibateje umwiryane: Umuriro watse hagati ya Perezida Tshisekedi na Minisitiri we w’Ingabo Guy Muadiamvita.

Editorial 26 Jul 2024
Imyanzuro ikakaye yafashwe nyuma y’IMVURURU zashyamiranyije ubuyobozi  muri Rayon Sports

Imyanzuro ikakaye yafashwe nyuma y’IMVURURU zashyamiranyije ubuyobozi muri Rayon Sports

Editorial 11 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Selemani Masiya uherutse gupfira muri Mozambike ni Umukongomani, si  Umunyarwanda nk’uko umunyabihuha Judi Rever abibeshya
Amakuru

Selemani Masiya uherutse gupfira muri Mozambike ni Umukongomani, si Umunyarwanda nk’uko umunyabihuha Judi Rever abibeshya

Editorial 12 Jul 2022
Kigali Integrated College  K.I.C yafunguye imiryango ( AMAFOTO )
ITOHOZA

Kigali Integrated College K.I.C yafunguye imiryango ( AMAFOTO )

Editorial 06 Oct 2016
Ingoro yo ku Mulindi w’Intwari igiye gutangira kumurikirwamo amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu
UBUKERARUGENDO

Ingoro yo ku Mulindi w’Intwari igiye gutangira kumurikirwamo amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu

Editorial 08 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru