Kuri iki cyumweru kuri Sitade Amahoro habereye umukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda, wahuje APR FC na Rayon Sports urangira amakipe yomhi anganyije ubusa ku busa.
Ni umukino wagiye gukinwa buri kipe isabwa gutsinda ngo ibe yajya imbere y’indi bityo bibe byayifasha kuyobora urutonde rwa shampiyona.
APR FC yari yakiriye uyu mukino yasabwaga gutsinda uyu mukino kugirango ibe yarusha mukeba inota rimwe.
Gusa na Gikundiro yari yasuye yasabwaga gutsinda uyu mukino kugirango ibe yasiga APR FC amanota 5 ikomeze kugwiza amanota yanayifasha gutwara igikombe.
Muri uyu mukino amakipe yombi yakiniye hagati cyane kuko ba rutahizamu bo ku mpande zombi ntaburyo buhambaye babonye ku buryo bari bubone igitego.
Mu buryo buke bwabonetse muri uyu mukino yaba Rayon Sports cyangwa APR FC ntakipe n’imwe yububyaje umusaruro, ibi bikagendana n’uko kuri Rayon Sports umukinnyi Fall Ngagne wagize ikibazo cy’imvune.
Kunganya kw’aya makipe yombi kwatumye ikipe ya Rayon Sports iguma ku mwanya wa mbere n’amanota 43 igakurikirwa na APR FC yo ifite amanota 41.
Uko Indi mikino y’umunsi wa 20 yagenze:
Kiyovu SC 2-1 Marines FC
Musanze FC 0-0 Bugesera FC
Muhazi United 1-1 Police FC
Etincelles FC 1-0 Gasogi United
Vision 1-0 Amagaju FC
Rutsiro 2-1 AS Kigali
Umukino wa Mukura VS yari yakiriyemo Gorilla FC wahagaze MVS iri murugo iyoboye n’igitego kimwe ku busa, ihagarara ry’uyu mukino ryatewe n’imvura nyinshi yaguye mu karere ka Huye.
Rwanda Premier league ikaba yamaze gutangaza ko umukino uzakinwa kuri uyu wa mbere guhera ku isaha ya Saa cyenda, hakazakinwa iminota 30 yari isigaye.