• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Rayon Sports yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Libya guhatana na Al Hilal Benghazi mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup

Rayon Sports yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Libya guhatana na Al Hilal Benghazi mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup

Editorial 12 Sep 2023 Amakuru, IMIKINO

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri , tariki ya 12 Nzeri 2023 ahagana ku isaha ya saa Munani z’amanywa, nibwo abagize ikipe ya Rayon Sports barimo abakinnyi, abatoza ndetse n’abayobozi ba Rayon Sports bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe.

Iyi kipe yagombaga guhaguruka ku isaha ya Saa Kumi z’umugoroba yaje gukerererwaho igihe kingana n’iminota 35 kuko ikirere cy’i Kigali kitari kimeze neza imvura irimo igwa, bityo indege itinda guhaguruka yerekeza muri Libye ibanje guca Addis Ababa muri Ethiopia ndetse n’i Cairo mu Misiri.

Gikundiro nk’uko bakunze kwita iyi kipe ya Rayon Sports FC igiye gukina na Al Hilal Benghazi mu mukino w’ijonjora rya kabiri ry’imikino ya CAF Confederation Cup, iyi kipe ariko igiye gukina iki kiciro nyuma yaho ikiciro cya mbere itagikinnye kuko yari yaritwaye neza mu myaka ishize bityo CAF iyishyira mu kiciro cy’amakipe atazakina ijonjora rya mbere.

Iyi kipe igiye muri Libya ifite intego yo gutsindirayo nk’uko myugariro wayo, Mitima Isaac yabitangarije itangazamakuru mbere yo guhaguruka i Kigali.

Mitima Ati “Abakinnyi twese tumeze neza kandi turiteguye. Tuzi ikidukuye hano kikatujyana muri Libya. Ni ugushaka intsinzi ya mbere ibindi tukazisobanura ku mukino ukurikira.”

Yakomeje agira ati “Mbere byari biteye ubwoba twumva ngo ni ikipe yo muri Libya ariko na mu gitondo twarebye amashusho yayo twasanze ari ikipe twakina. Bafitemo nka batatu [abakinnyi] beza ariko nitubafata ndumva tuzayitsinda. Kuyikuramo biroroshye.”

Umuyobozi wa delegasiyo ndetse akaba na Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko byose biri ku murongo ndetse igisabwa cyose kigomba gukorwa kugira ngo umukino wa mbere uzagende neza.

Ati “Ikitujyanye gikomeye ni ukurwana urugamba. Ntabwo tugiye kurwanirira Rayon Sports gusa, ahubwo ni aba-sportifs bose ndetse n’igihugu. Kuwutsinda rero biraduha amahirwe yo kuzayikuriramo i Kigali.”

Yongeyeho ati “Iyo ugiye ku rugamba rero ntabwo uba ugiye mu isoko. Iyo ni yo mpamvu abakinnyi biteguye, abatoza bikaba uko ndetse n’abayobozi.”

Rayon Sports yahagurukanye abakinnyi 22, izagera muri Libya mu gitondo cyo ku wa Gatatu, tariki ya 13 Nzeri, ikore imyitozo ku wa Kane mbere yo gukina umukino wo ku wa Gatanu saa Mbili z’ijoro.

2023-09-12
Editorial

IZINDI NKURU

Amafoto- Héritier Luvumbu wakiniye ikipe ya Rayon Sports yageze i Kigali aho aje gukinira iyi kipe ku nshuro ye ya Kabiri

Amafoto- Héritier Luvumbu wakiniye ikipe ya Rayon Sports yageze i Kigali aho aje gukinira iyi kipe ku nshuro ye ya Kabiri

Editorial 29 Dec 2022
Muri Uganda Covid-19 iraca ibintu, ariko ubutegetsi bwa Perezida Museveni buti twakajije umutekano ku mupaka ngo Abanyarwanda batatuzanira ubwandu!

Muri Uganda Covid-19 iraca ibintu, ariko ubutegetsi bwa Perezida Museveni buti twakajije umutekano ku mupaka ngo Abanyarwanda batatuzanira ubwandu!

Editorial 07 Jun 2021
Ambasaderi w’u Rwanda muri Marocco yasuye ikipe y’igihugu ya Beach Volleyball anagirana ibiganiro n’umuyobozi wa CAVB

Ambasaderi w’u Rwanda muri Marocco yasuye ikipe y’igihugu ya Beach Volleyball anagirana ibiganiro n’umuyobozi wa CAVB

Editorial 26 Jun 2021
Huawei igiye gukomeza gahunda yayo ya Seeds for the Future mu Rwanda hifashishwa ikoranabuhanga

Huawei igiye gukomeza gahunda yayo ya Seeds for the Future mu Rwanda hifashishwa ikoranabuhanga

Editorial 01 Dec 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urupfu rwa Sendashonga  na Col. Rizinde nk’intandaro y’amakimbirane hagati y’u Rwanda na Uganda
INKURU NYAMUKURU

Urupfu rwa Sendashonga  na Col. Rizinde nk’intandaro y’amakimbirane hagati y’u Rwanda na Uganda

Editorial 10 Mar 2019
Burundi/Cibitoke: polisi yahohoteye bikabije Umunyarwanda
INKURU NYAMUKURU

Burundi/Cibitoke: polisi yahohoteye bikabije Umunyarwanda

Editorial 28 Dec 2018
2019/2020: Ingengo y’Imari y’igihugu yiyongereyeho miliyari 291.7 Frw
UBUKUNGU

2019/2020: Ingengo y’Imari y’igihugu yiyongereyeho miliyari 291.7 Frw

Editorial 01 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru