Rayon Sports yateye intambwe ya mbere igana mu matsinda ya CAF Confederation Cup nyuma yo kunyagira Costa do Sol ibitego bitatu ku busa mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatanu.
Mu mvura nyinshi yaguye kuva ku munota wa mbere w’umukino, Rayon Sports yari imbere y’abafana bakubise buzuye stade, yatangiye ishaka igitego cya kare ku munota wa mbere gusa Yassin Mugume azamukana umupira yihuta cyane ateye ishoti umunyezamu Jose Ventura Guirrugo arahagoboka.
Rayon Sports yakomeje gukina neza yiharira cyane iminota 12 ya mbere, ibonamo koruneli ebyiri n’amashoti abiri atabashije kugira icyo abyara, uburyo bukomeye cyane bwanahagurukije abafana bwabonetse ku munota wa 18 ku ishoti ry’imbaraga Kwizera Pierrot yateye umupira ugarurwa n’inshundura nto.
Costa do Sol yabonye ko ikomeje kotswa igitutu nayo itangiye gushaka uko igera imbere y’izamu rya Rayon Sports iyibonamo koruneli ya mbere ku munota wa 22 ndetse ku wa 30 ibona uburyo bukomeye ariko Manzi Thierry aritanga akuramo umupira wari utewe na Jose Silver Junior.
Uko iminota yicumaga niko imvura yarushagaho kuba nyinshi ariko abafana bari bicaye mu gice kidatwikiriye ntibacika intege bakomeza gushyigikira ikipe yabo bihebeye.
Mu minota 10 ya nyuma y’igice cya mbere Rayon Sports yongeye gukina neza cyane ihererekanya imipira hagati ya Yannick Mukunzi, Kwizera Pierrot na Manishimwe Djabel iza kubona koruneli iterwa na Rutanga Eric ariko ntiyagira icyo itanga.
Costa do Sol yaje kubona koruneli ku munota wa 43 iterwa na Miocha ariko umupira ujya hanze. Abakinnyi ba Rayon Sports bahise bawurengura vuba bawuhereza Manishimwe Djabel nawe awohereza kwa Hussein Tshabalala awuteye mu izamu ukorwa na Jone Feliciano umusifuzi ahita yemeza ko ari penaliti.
Tshabalala yateye penaliti neza umunyezamu ntiyamenya aho umupira uciye, bakomeza gukina iminota ibiri y’inyongera yari ishyizweho nayo itagize icyo itanga.
Igice cya mbere kirangiye, abatoza n’abakinnyi ba Costa do Sol buzuye ku musifuzi bashaka kumukubita bituma Polisi yinjira mu kibuga kumurindira umutekano.
Igice cya kabiri gitangiye, Costa do Sol yakomeje guteza akavuyo nk’uko byari bimeze mu minota ya nyuma y’inyongera, biba ngombwa ko umusifuzi Jackson Pavaza azamura mu bafana Ushinzwe imibereho y’abakinnyi b’iyi kipe, Artur Faria wari unafite inshingano zo kumvikanisha abakinnyi, bavuga Igi-Portugais n’umutoza uvuga Icye-Espanyol.
Umutoza wa Costa do Sol ukomoka muri Argentine, Fabio Costa, yakoze impinduka akuramo Nelson Divressone yinjiza Salum Mustafa. Costa do Sol yakomeje gushaka uko yakwishyura ari nako ikora amakosa menshi yaje gutuma ihabwa ikarika ya kabiri y’umuhondo ya Kaonga ku ikosa yari akoreye Mugume.
Kapiteni wa Costa do Sol, Decarvalho yabonye uburyo bwo gutsinda igitego ku munota wa 60 umupira ujya hanze, Rayon Sports ihita nayo yongera gusatira, Kwizera Pierrot ateye umupira mu izamu rya Costa do Sol nawo ujya hanze.
Umutoza Ivan Minnaert yakomeje impinduka ku munota wa 65 yinjiza Muhire Kevin asimbuye Manishimwe Djabel ahita anahindura umukino bigaragara kuko yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 77.
Rayon Sports yahise ibona ikarita y’umutuku yahawe Kwizera Pierrot nyuma yo kubona amakarita abiri y’umuhondo ntiyayicitse intege kuko yatsinze igitego cya gatatu cyanashimangiye intsinzi ku munota wa 81 cya Tshabalala ku mupira yari ahawe na Muhire Kevin.
Umutoza Ivan mu rwego rwo gukomeza hagati mu kibuga yakuyemo Tshabalala yinjiza Mugisha François byatumye ikomeza kwihagararaho nubwo Costa do Sol yakomezaga gusatira cyane iminota 90 irangira ari ibitego 3-0.
Rayon Sports ihagarariye u Rwanda yabonye impamba izajyana i Maputo mu mukino wo kwishyura tariki 18 Mata 2018, aho isabwa kunganya gusa cyangwa igatsindwa ibitego biri munsi ya bitatu igahita yerekeza mu matsinda ya CAF Condeferation Cup, amateka mashya azaba yanditswe n’ikipe yo mu Rwanda.
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga:
Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame (Kapiteni), Usengimana Faustin, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy, Rutanga Eric, Nyandwi Saddam, Yannick Mukunzi, Kwizera Pierrot, Hussein Tshabalala, Mugume Yassine na Manishimwe Djabel.