• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Rayon Sports yatakarije amanota i Huye isigara inyuma mu kurwanira igikombe

Rayon Sports yatakarije amanota i Huye isigara inyuma mu kurwanira igikombe

Editorial 10 May 2018 IMIKINO

Imbere y’abafana bayo, Mukura VS yihagazeho inganya ubusa ku busa na Rayon Sports yashakaga kwigira imbere mu manota, uba umukino wa gatatu wikurikiranya Umubiligi Ivan Minnaert atoje atabona intsinzi.

Rayon Sports iri ku gitutu cyo gushaka amanota kugira ngo idakomeza gusigwa na mukeba APR FC na AS Kigali, yatangiye umukino ifite akanyamuneza ko kugarura abakinnyi barimo Rwatubyaye Abdul na Habimana Youssouff bari bamaze igihe baravunitse.

Yatangiye isatira, ibona coup franc nyuma y’iminota itanu gusa ku ikosa ryari rikorewe kuri Mukunzi Yannick gusa ntiyayibyaza umusaruro bidatinze na Mukura VS ibona indi ku ikosa ryakorewe Hakizimana Kevin ariko Mutebi Rachid umupira awutera hanze.

Mukura VS yatangiye guhererekanya udupira tugufi twihuta hagati y’abakinnyi b’imbere barimo Mutebi Rachid, Hakizimana Kevin na Ciiza Hussein, baha akazi gakomeye Mutsinzi Ange ariko Rwatubyaye akagenda agoboka kenshi.

Rayon Sports nayo yagiye irema uburyo butandukanye bwo gutsinda, harimo umupira wavuye muri koruneli yatewe na Muhire Kevin, Rwatubyaye ashyiraho umutwe ariko uca hanze gato y’izamu.

Umutoza Ivan Minnaert yahagurukije Hussein Tchabalala hakiri kare kugira ngo yishyushye amushyira mu kibuga igice cya kabiri gitangiye amusimbuza Ismaila Diarra naho Nyandwi Saddam asimbura Habimana Youssouf.

Izi mpinduka ntizabujije Mukura VS gukomeza kwiharira umukino ku kigero cyo hejuru ndetse Lomami Frank wahuraga n’ikipe yahoze akinira habuze gato ngo abone igitego ku mupira yahawe na Mutebi Rachid wigaragaje cyane muri uyu mukino.

Uko iminota yagendaga yigira imbere niko n’abakinnyi bashyuhaga mu mutwe ku ruhande rwa Rayon Sports bashaka igitego gusa Mukura VS ikababera ibamba n’uburyo Bimenyimana Bonfils Caleb yabonye asigaranye n’umunyezamu Rwabugiri Omar umupira awutera hanze.

Rayon Sports iheruka kunganya na Gor Mahia mu mikino ya CAF Confederation Cup na Kirehe FC muri shampiyona, kudatsinda uyu mukino byatumye iguma ku mwanya wa gatatu n’amanota 46 irushwa ane na APR FC ya kabiri, mu gihe AS Kigali ya mbere iyirusha atanu.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Mukura Victory Sports: Rwabugiri Omar, Iragire Saidi, Nshimirimana David, Rugirayabo Hassan, Mujyanama Fidèle, Duhayindavyi Gaël, Bukuru Christophe, Ciza Hussein, Mutebi Rachid, Hakizimana Kevin na Lomami Frank.

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Rwatubyaye Abdul, Yannick Mukunzi, Mugisha François Master, Irambona Eric, Habimana Youssouf, Christ Mbondi, Muhire Kevin na Ismaila Diarra.

Indi mikino y’Umunsi wa 21 yakinwe kuri uyu wa Gatatu:

-  Police FC vs Miroplast FC (Wasubitswe)

-  Gicumbi FC 2-1 Bugesera FC

-  Amagaju FC 1-0 Musanze Fc

Imikino ya Shampiyona iteganyijwe kuri uyu wa Kane:

-  Kirehe FC vs APR FC (Ikibuga cya Kirehe)

-  Espoir FC vs SC Kiyovu (Rusizi Stadium)

-  Sunrise FC vs AS Kigali (Ikibuga cya Nyagatare)

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Abakinnyi 11 ba Mukura VS babanje mu kibuga

2018-05-10
Editorial

IZINDI NKURU

Inkwakuzi zamaze kurambagiza abakinnyi bakeneye, Uko byifashe ku isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi mu Rwanda

Inkwakuzi zamaze kurambagiza abakinnyi bakeneye, Uko byifashe ku isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi mu Rwanda

Editorial 05 Jul 2021
APR.Fc  iracakira na Yanga Aficans yo muri tanziniya

APR.Fc iracakira na Yanga Aficans yo muri tanziniya

Editorial 12 Mar 2016
Impinduka nto kuri gahunda y’uruzinduko rwa perezida wa FIFA Gianni Infantino mu Rwanda

Impinduka nto kuri gahunda y’uruzinduko rwa perezida wa FIFA Gianni Infantino mu Rwanda

Editorial 25 Feb 2017
Perezida Kagame azafungura ku mugaragaro Stade Amahoro hakimwa umukino uzahuza APR na Police

Perezida Kagame azafungura ku mugaragaro Stade Amahoro hakimwa umukino uzahuza APR na Police

Editorial 30 Jun 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

#Umushyikirano wa 14: Abanyarwanda barifuza ko Perezida Kagame abakemurira ibibazo birimo icy’ igitutu gitera itekinika
Mu Mahanga

#Umushyikirano wa 14: Abanyarwanda barifuza ko Perezida Kagame abakemurira ibibazo birimo icy’ igitutu gitera itekinika

Editorial 08 Dec 2016
Urukiko rw’Ubujurire rwanzuye ko itegeko ryo gutererana Abatutsi muri ETO ritatanzwe n’u Bubiligi
INKURU NYAMUKURU

Urukiko rw’Ubujurire rwanzuye ko itegeko ryo gutererana Abatutsi muri ETO ritatanzwe n’u Bubiligi

Editorial 16 Jun 2018
Mahama: Imirambo y’impunzi z’Abarundi zatwawe n’Akagera zagiye gutashya ikomeje kubura
INKURU NYAMUKURU

Mahama: Imirambo y’impunzi z’Abarundi zatwawe n’Akagera zagiye gutashya ikomeje kubura

Editorial 24 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru