• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Rayon Sports yatandukanye n’umutoza wayo Afahmia Lotfi wari umaze ukwezi ahagaritswe

Rayon Sports yatandukanye n’umutoza wayo Afahmia Lotfi wari umaze ukwezi ahagaritswe

Editorial 13 Nov 2025 Amakuru, IMIKINO

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yemeje ko iyi kipe yamaze gutandukana n’uwahoze ari umutoza wayo, Afahamia Lotfi nyuma y’ukwezi yarahagaritswe.

Ku wa Gatatu, tariki ya 12 Ugushyingo 2025, ni bwo iminsi 30 yari yahawe umutoza Lotfi atari mu kazi yarangiye. Ni icyemezo cyafashwe kuko ikipe itari yanyuzwe n’umusaruro we mu mikino itandukanye.


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, mu kiganiro Twagirayezu Thaddée yagiranye na IGIHE, yemeje ko uyu mugabo atakiri umutoza w’ikipe.

Ati “Twatandukanye. Twemeranyije ko tugomba gutandukana, tugiye gushaka ibyo tumugomba.”

Nubwo bimeze bityo ariko uruhande rwa Lotfi ntabwo rwemeranywa n’uyu mwanzuro, dore ko inama yahuje impande zombi ku wa Gatatu, itigeze yemeza neza igikurikiraho nyuma y’uko ibihano by’uyu mutoza birangiye.


Imwe muri izi mpamvu ni uko umutoza yahagaritswe ariko atarahabwa ibyo ikipe imugomba. Bivugwa ko Gikundiro ishaka kwishyura umutoza amezi abiri, ariko nanone uruhande rwe rukifuza ko ahabwa amafaranga yose y’amasezerano bafitanye bitewe no kutubahiriza ibiyakubiyemo.

Biteganyijwe ko Rayon Sports nitubahiriza ibyo uruhande rw’umutoza rwasabye birimo no gusubira mu kazi umutoza azahita asesa amasezerano, dore ko kuri uyu wa Kane, tariki ya 13 Ugushyingo hateganyijwe indi nama irimo abayobozi ba Gikundiro bari mu nshingano kuko iya mbere yarimo bamwe batari mu nshingano.

Rayon Sports y’amanota 13 iri gutozwa na Haruna Ferouz wari umutoza wungirije wa Lotfi, iri ku mwanya wa kabiri wa Shampiyona y’u Rwanda igeza ku Munsi wa Karindwi.

2025-11-13
Editorial

IZINDI NKURU

Tanzania : Bane bo mu mutwe urwanya leta y’u Burundi baguwe gitumo

Tanzania : Bane bo mu mutwe urwanya leta y’u Burundi baguwe gitumo

Editorial 24 Oct 2017
Abanyamuryango ba komite Olempiki y’u Rwanda bemeje ko komite nyobozi ikomeza kuyobora kugeza mu Kwakira 2021 ubwo imikino Olempiki izaba irangiye

Abanyamuryango ba komite Olempiki y’u Rwanda bemeje ko komite nyobozi ikomeza kuyobora kugeza mu Kwakira 2021 ubwo imikino Olempiki izaba irangiye

Editorial 04 Apr 2021
Mukadaliyo Providance aratubwira amateka ya Jenoside mu cyahoze ari Komini Mukingo ikomokamo abambari bakuru ba MRND n’abasirikari benshi ba Ex FAR

Mukadaliyo Providance aratubwira amateka ya Jenoside mu cyahoze ari Komini Mukingo ikomokamo abambari bakuru ba MRND n’abasirikari benshi ba Ex FAR

Editorial 11 Jul 2021
Ubwongereza burasanga gutera inkunga ingabo za SADC ziri muri Kongo bishobora kongerera ikibazo ubukana.

Ubwongereza burasanga gutera inkunga ingabo za SADC ziri muri Kongo bishobora kongerera ikibazo ubukana.

Editorial 09 Sep 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yasubije ibibazo binyuranye mu kiganiro yagiranye na RBA aho yagarutse ku ifatwa rya Kabuga, Rusesabagina n’ibindi
Amakuru

Perezida Kagame yasubije ibibazo binyuranye mu kiganiro yagiranye na RBA aho yagarutse ku ifatwa rya Kabuga, Rusesabagina n’ibindi

Editorial 07 Sep 2020
Ikipe ya AS Kigali yatangaje ko Mike Muteebi ari umutoza wayo mushya naho Bugesera FC itangaza Ndayiragije Etienne
Amakuru

Ikipe ya AS Kigali yatangaje ko Mike Muteebi ari umutoza wayo mushya naho Bugesera FC itangaza Ndayiragije Etienne

Editorial 19 Jan 2022
Perezida Kagame na Nkurunziza w’u Burundi bagiye guhurira i Bukavu
POLITIKI

Perezida Kagame na Nkurunziza w’u Burundi bagiye guhurira i Bukavu

Editorial 07 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru