• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Rayon Sports yerekanye abakinnyi 3 bashya barimo Ishimwe Kevin na Bukuru Christophe bahoze bakinira iyi kipe

Rayon Sports yerekanye abakinnyi 3 bashya barimo Ishimwe Kevin na Bukuru Christophe bahoze bakinira iyi kipe

Editorial 01 Feb 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Gashyantare 2022, nibwo ikipe ya Rayon Sports yerekanye abakinnyi batatu bashya iheruka kumvikana nabo ndetse kuri uyu munsi bakaba bashyize umukono ku masezerano.

Nk’uko bigaragara mu mafoto ikipe ya Rayon Sports izwi nka Gikundiro yashyize ahagaragara ni uko rutahizamu Ishimwe Kevin wahoze muri iyi kipe ayigarutsemo nyuma yo gutandukana na Kiyovu SC, undi ni Bukuru Christophe nawe wahoze muri iyi kipe ukongeraho rutahizamu Mael Dindjeke.

Ishimwe Kevin ukina ku ruhande asatira agarutse mu ikipe ya Rayon Sports nyuma yaho yayivuyemo anyura mu makipe atandukanye arimo AS Kigali, no muri APR FC yavuye asezerewe ndetse yerekeza muri Kiyovu SC mu ntangiriro z’uyu mwaka, gusa uyu ntabwo yatinzemo kuko mu minsi ishize yatandukanye n’ikipe yambara icyatsi n’umweru akaba yerekeje muri Rayon Sports gutyo.

Kuri Bukuru Christophe nawe wahoze muri Rayon Sports akaba akina mu kibuga hagati, nyuma yo gutandukana na Gikundiro byavuzwe ko agiye kujya muri Bugesera FC ariko birangira yerekeje muri APR FC naho atasoje amasezerano ye birangira atandukanye n’ikipe y’ingabo z’igihugu.

Kuri Rutahizamu Mael Dindjeke ukomoka mu gihugu cya Cameroon aje muri Gikundiro nyuma yo ku nyura mu makipe atandukanye arimo PWD Bamenda ibarizwa mu majyaruguru y’igihugu cya Cameroon, kuri ubu uyu mukinnyi afite imyaka 23 y’amavuko.

Aba bakinnyi batatu bashya b’ikipe ya Rayon Sports binjiye muri Gikundiro aho bitegura gukina imikino yo kwishyura ya shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2021-2022, ni imikino izakinwa guhera ku itariki ya 12 Gashyantare 2022.

Rutahizamu Ishimwe Kevin,Mael Dindjeke ndetse na Bukuru Christophe ni abakinnyi baje kandi biyongera ku mukinnyi hagati mu kibuga ariwe Kwizera Pierre uzwi nka Pierrot wasoje amasezerano mu ikipe ya AS Kigali.

2022-02-01
Editorial

IZINDI NKURU

Guverineri Munyentwari yasabye abamotari ba Kamembe gukomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha

Guverineri Munyentwari yasabye abamotari ba Kamembe gukomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha

Editorial 01 Mar 2017
Nta kibazo cy’umutekano muke cyangwa cy’iterabwoba kiri mu Mujyi wa Kigali – Polisi

Nta kibazo cy’umutekano muke cyangwa cy’iterabwoba kiri mu Mujyi wa Kigali – Polisi

Editorial 25 Mar 2017
Perezida Kagame yahaye impanuro Abaminisitiri  zizabafasha kwihutisha amavugururwa mu iterambere Abanyarwanda bakeneye

Perezida Kagame yahaye impanuro Abaminisitiri zizabafasha kwihutisha amavugururwa mu iterambere Abanyarwanda bakeneye

Editorial 13 Sep 2017
Tshisekedi ntazavuge ko atagiriwe inama.Dore Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, asubiye i Kinshasa kumukura ku izima.

Tshisekedi ntazavuge ko atagiriwe inama.Dore Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, asubiye i Kinshasa kumukura ku izima.

Editorial 24 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Igisirikare cya Uganda kirimo gutera mu ngo z’Abanyarwanda gisaka imbunda
INKURU NYAMUKURU

Igisirikare cya Uganda kirimo gutera mu ngo z’Abanyarwanda gisaka imbunda

Editorial 25 Feb 2019
Menya ibyavuye mu Kiganiro n’Abanyamakuru: Perezida Kagame yagarutse ku mubano wa Sebarundi n’u Rwanda
Amakuru

Menya ibyavuye mu Kiganiro n’Abanyamakuru: Perezida Kagame yagarutse ku mubano wa Sebarundi n’u Rwanda

Administrator 27 Nov 2025
Perezida Kagame yaje mu baperezida batatu muri Afurika bavuga rikumvikana mu 2017
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yaje mu baperezida batatu muri Afurika bavuga rikumvikana mu 2017

Editorial 08 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru