• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Rayon Sports yishyuwe igitego mu minota ya nyuma ikura inota rimwe muri Algeria

Rayon Sports yishyuwe igitego mu minota ya nyuma ikura inota rimwe muri Algeria

Editorial 30 Jul 2018 IMIKINO

Rayon Sports ihagarariye u Rwanda mu marushanwa Nyafurika ya CAF Confederation Cup, yari yihagazeho mu mukino wo kwishyura ihura na USM Alger kuri iki Cyumweru itsinda igitego cya kare cya Ismaila Diarra ariko icyishyurwa mu minota ya nyuma, itahana inota rimwe.

Umutoza Roberto Oliveira Goncalves do Carmo “Robertinho” wa Rayon Sports yagiye muri Algeria afite akazi gakomeye ko kwitwara neza akoresheje abakinnyi 16 gusa batanarimo bamwe mu b’imena nka kapiteni Kwizera Pierrot, Usengimana Faustin, Muhire Kevin na Mutsinzi Ange Jimmy.

Uyu munya-Brazil yihagazeho akoresheje abakinnyi afite, ikipe ye itsinda igitego ku munota wa 28 cya Ismaila Diarra. Gusa USM Alger niyo yari yagiye yiharira umukino, igakina neza ariko amahirwe yo gutera mu izamu ntayisekere.

Amahirwe make y’iyi kipe yiyongereye cyane ubwo umwe mu bakinnyi bayo bakomeye Abderrahmane Meziane yagiraga ikibazo cy’imvune bikaba ngombwa ko asohoka mu kibuga agasimburwa na Walid Ardji mbere y’uko igice cya mbere kirangira.

No mu gice cya kabiri, iyi kipe yakiniraga imbere y’abafana bayo yakomeje kurusha cyane Rayon Sports ariko ishyaka, ubwitange no gukorera hamwe cyane cyane mu gukiza izamu abakinnyi b’iyi kipe ihagarariye u Rwanda bagaragazaga bigatuma iminota yicuma.

USM Alger n’ubundi yari yatsindiye Rayon Sports i Kigali ibitego 2-1 mu mukino ubanza icy’intsinzi cyaje mu minota ya nyuma, n’ubundi no mu wo kwishyura yabonye igitego ku munota wa 86 cya Mohamed Amine Hamia cyabonetse nyuma y’uko iyi kipe yari imaze gutera ku mutambiko w’izamu.

Nyuma yo kunganya uyu mukino wa USM Alger byatumye Gor Mahia nayo yari yatsinze Young Africans mu wundi w’itsinda D ihita ifata umwanya wa mbere n’amanota umunani inganya na USM Alger naho Rayon Sports ikaba ifite atatu mu gihe Young Africans ifite rimwe. Hasigaye imikino ibiri kuri buri kipe kugira ngo iyo mu itsinda irangire, ebyiri za mbere zikazahita zerekeza muri 1/4.

2018-07-30
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah yahaye ibendera abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda muri Tour du Cameroon 2023

Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah yahaye ibendera abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda muri Tour du Cameroon 2023

Editorial 30 May 2023
Amafoto – Minisitiri wa Siporo na Komite Nyobozi ya FERWAFA basuye ibikorwa by’inyubako n’ibibuga biri kubakwa

Amafoto – Minisitiri wa Siporo na Komite Nyobozi ya FERWAFA basuye ibikorwa by’inyubako n’ibibuga biri kubakwa

Editorial 28 Oct 2025
Rayon Sports yasinyishije rutahizamu w’umunya Guinée Conakry,  Alsény Camara Agogo wari mu igereragezwa

Rayon Sports yasinyishije rutahizamu w’umunya Guinée Conakry, Alsény Camara Agogo wari mu igereragezwa

Editorial 07 Dec 2023
Amavubi yatsindiwe mu rugo na Côte d’Ivoire, Olivier Kwizera avugirizwa induru

Amavubi yatsindiwe mu rugo na Côte d’Ivoire, Olivier Kwizera avugirizwa induru

Editorial 10 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Handball 2017: Police yatsinze Nyakabanda 37- 18
IMIKINO

Handball 2017: Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Editorial 14 Feb 2017
Uko Ingabo za RDC zaburijemo ibitero bibiri bya FDLR
INKURU NYAMUKURU

Uko Ingabo za RDC zaburijemo ibitero bibiri bya FDLR

Editorial 24 Jul 2019
Tanzania yakajije umutekano w’impunzi z’abarundi nyuma yo gutahura imbonerakure zabacengeyemo
INKURU NYAMUKURU

Tanzania yakajije umutekano w’impunzi z’abarundi nyuma yo gutahura imbonerakure zabacengeyemo

Editorial 08 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru