• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»RDB irasubiza Prof. Neirotti wanenze amasezerano u Rwanda rwagiranye na Arsenal
Prof. Lisa Delpy Neirotti

RDB irasubiza Prof. Neirotti wanenze amasezerano u Rwanda rwagiranye na Arsenal

Editorial 25 Jun 2018 INKURU NYAMUKURU

Kuva mu kwezi gushize ubwo hatangazwaga ko u Rwanda rwinjiye mu bufatanye n’ikipe ya Arsenal FC, bwo kurumenyekanisha nk’icyerekezo gikomeye cy’ubukerarugendo, ibitekerezo bitandukanye bikomeje gutangwa kuri iyi ngingo, bimwe bishima igitekerezo cy’u Rwanda ibindi bikagaragaza ko rwisumbukuruje.

Mu gitekerezo cya Prof. Lisa Delpy Neirotti ukora muri Kaminuza ya George Washingtonh aherutse gusohoka mu kinyamakuru The East African, yagaragaje icyafashwe nko gusuzuguro u Rwanda, aho yavugaga ko ibyo kumenyekanisha ubukerarugendo binyuze muri siporo atari bishya kuko byanakozwe na Mexique, Bermuda, Florida, Alberta n’ahandi kandi bikabyara umusaruro, ariko ku Rwanda bikaba ari ibyo kwibazaho.

Prof. Neirotti uzwi nk’inzobere mu kumenyekanisha ibikorwa binyuze muri siporo, avuga ko ibintu nyaburanga by’ibanze bikurura ba mukerarugendo mu Rwanda ari ingagi zo mu Birunga n’inzibutso za Jenoside.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB, cyasubije ibyanditswe na Prof. Neirotti, abwirwa ko ‘inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo ari ahantu nyaburanga h’ubukerarugendo, ntabwo zigeze zimenyekanishwa gutya, ntibizigera binabaho kuko ari ahantu ho gushyingura no kwibukira inzirakarengane zazize Jenoside, ndetse n’abifuza gusobanukirwa neza amateka y’u Rwanda bakahakura ibisobanuro.

RDB yavuze kandi ko u Rwanda rufite pariki eshatu, Akagera, Nyungwe n’iy’Ibirunga kandi abazisura bakomeje kwiyongera, aho biyongereyeho 6% mu 2017 bitewe n’uko u Rwanda ruri mu bihugu bitekanye kandi byakira neza abantu ku Isi.

Niho hantu honyine kandi abakerarugendo bashobora kubona inyamaswa eshanu z’inkazi; intare, inzovu, inkura, ingwe n’imbogo, utibagiwe ingagi zo mu misozi, ubwoko butandukanye bw’inyoni muri Pariki ya Nyungwe n’ibindi.

Hari kandi ikiraro cyo mu kirere, ahantu nyaburanga hagenewe ubukerarugendo bukorwa ku rugendo ruva mu Karere ka Rubavu rukagera mu ka Rusizi buzwi nka Congo Nile Trail, gutwara igare n’ibindi nyaburanga bishimishije.

Ubukerarugendo bw’u Rwanda ntibushingiye ku binyabuzima gusa

Mu gitekerezo cya Prof. Neirotti, yavuze ko abasura u Rwanda bagabanutse akaba ari yo mpamvu RDB yafashe umwanzuro wo kongera ibiciro byo gusura ingagi, bikava ku madolari 750 akaba 1500.

RDB yasobanuye ko ubukerarugendo bw’u Rwanda budashingiye gusa ku rusobe rw’ibinyabuzima, kuko n’ubushingiye ku nama n’ibikorwa mpuzamahanga burimo gutera imbere, bugaragiwe n’ishoramari muri sosiyete Nyarwanda y’ubwikorezi bw’indege, RwandAir, amahoteli agezweho, inyubako ihebuje ya Kigali Convention Centre.

U Rwanda kandi nicyo gihugu abaturage b’Isi yose bashobora kubonera viza ku mupaka. Muri 2017 u Rwanda rwinjije miliyoni 42 z’amadolari aturutse mu bukerarugendo bw’inama, uyu mwaka biteganyijwe ko azagera kuri miliyoni 74 z’amadolari. Rwakiriye inama nyinshi zikomeye zirimo iyiga ku bukungu n’inama ebyiri za Afurika yunze Ubumwe.

Abashyitsi Mpuzamahanga babarirwa mu 30 000, uyu mwaka bazaza i Kigali bitabiriye inama mpuzamahanga zirenga 90. Mu kwezi gushize Ishyirahamwe Mpuzamahanga rishinzwe ibyo gutegura Inama zikomeye (ICCA), riherutse gushyira u Rwanda ku mwanya wa gatatu muri Afurika, nka hamwe mu hantu hakunzwe n’abategura inama mpuzamahanga mu 2016.

Prof. Neirotti, asanga u Rwanda rwagakwiye gushora imari mu guteza imbere ubukerarugendo kuruta gushaka kumenyekanisha ibikorwa bitari ku rwego rushimishije, rugashora imari mu bikorwa remezo n’ibindi abakerarugendo baba bifuza.

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere cyamusubije ko urwego rw’amahoteli mu Rwanda rumaze gutera imbere ku buryo abashyitsi bafite amahitamo y’aho barara. Hari amazina akomeye ku rwego mpuzamahanga mu by’amahoteli nka Radisson Blu, Marriott na Serena ndetse na Bisate Lodge, aho Ellen DeGeneres n’umugore we Portia de Rossi babaga ubwo basuraga u Rwanda mu kwezi gushize. Kugeza ubu u Rwanda rufite ibyumba birenga 10 000 bivuye kuri 600 mu 2001.

Prof. Neirotti avuga ko nta ndege iva mu Rwanda ijya mu Bwongereza. RDB yamunyomoje ivuga ibi atari byo ari byo kuko RwandAir, ijya London-Gatwick kuva muri Gicurasi 2017, hiyongera ku bindi byerekezo birenga 20 ifite birimo; Brussels, Dubai, Mumbai no mu Mijyi ya Afurika y’Uburasirazuba n’Uburengerazuba. Hari kandi ingendo nshya zijya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa zizatangira mu 2019.

RDB ivuga ko Arsenal FC ari imwe mu makipe akomeye ari muri Shampiyona zirebwa cyane, kandi ikunzwe cyane ku Isi yose. Umwambaro wa Arsenal urebwa inshuro miliyoni 35 ku munsi iyo yakinnye. Ivuga ko abantu benshi bashimye aya masezerano kandi no kuyavugaho cyane akaba ari intsinzi ikomeye yo kugera ku ntego za Visit Rwanda.

U Rwanda rwihaye intego yo gukuba kabiri umusaruro w’ubukerarugendo ukava kuri miliyoni 404 z’amadolari uriho ubu ukagera kuri miliyoni 800 z’amadolari mu 2024. Uburyo rukumbi bushoboka bwo kugera kuri iyi ntego ni ukumenyekanisha u Rwanda nk’icyerekezo gikomeye cy’ubukerarugendo, kandi bigakorwa mu buryo budasanzwe.

2018-06-25
Editorial

IZINDI NKURU

Bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa byakozwe  na Leta y’u Rwanda muri iki gihe isi ihangane n’icyorozo cya Covi19

Bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa byakozwe  na Leta y’u Rwanda muri iki gihe isi ihangane n’icyorozo cya Covi19

Editorial 11 May 2020
Ndayishimiye yisamye yasandaye?

Ndayishimiye yisamye yasandaye?

Editorial 03 Mar 2025
Uganda : Umunyarwanda ufungiweyo  adafite amafaranga abyishyura gukubitwa

Uganda : Umunyarwanda ufungiweyo  adafite amafaranga abyishyura gukubitwa

Editorial 19 Aug 2019
Yatawe muri yombi aje gusomera discours ya Juvenal Habyarimana [ Revolution ya MRND ] mu muhango wo kwibuka

Yatawe muri yombi aje gusomera discours ya Juvenal Habyarimana [ Revolution ya MRND ] mu muhango wo kwibuka

Editorial 08 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imyiteguro n’ishyirwamubikorwa by’u Rwanda mu gukumira icyorezo cya COVID-19 ishobora kuzarugeza ku ntsinzi
Mu Rwanda

Imyiteguro n’ishyirwamubikorwa by’u Rwanda mu gukumira icyorezo cya COVID-19 ishobora kuzarugeza ku ntsinzi

Editorial 15 Apr 2020
i Gako : Perezida Kagame yagiranye ibiganiro  na ba Ofisiye barenga 1000 [ Andi mafoto ]
INKURU NYAMUKURU

i Gako : Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na ba Ofisiye barenga 1000 [ Andi mafoto ]

Editorial 06 Feb 2019
Urusaku rw’abafana ba Mwiseneza Josiane rwajegeje ahaberaga Miss Rwanda 2019 (Video)
HIRYA NO HINO

Urusaku rw’abafana ba Mwiseneza Josiane rwajegeje ahaberaga Miss Rwanda 2019 (Video)

Editorial 06 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru