Kuva mu kwezi gushize ubwo hatangazwaga ko u Rwanda rwinjiye mu bufatanye n’ikipe ya Arsenal FC, bwo kurumenyekanisha nk’icyerekezo gikomeye cy’ubukerarugendo, ibitekerezo bitandukanye bikomeje gutangwa kuri iyi ngingo, bimwe bishima igitekerezo cy’u Rwanda ibindi bikagaragaza ko rwisumbukuruje.
Mu gitekerezo cya Prof. Lisa Delpy Neirotti ukora muri Kaminuza ya George Washingtonh aherutse gusohoka mu kinyamakuru The East African, yagaragaje icyafashwe nko gusuzuguro u Rwanda, aho yavugaga ko ibyo kumenyekanisha ubukerarugendo binyuze muri siporo atari bishya kuko byanakozwe na Mexique, Bermuda, Florida, Alberta n’ahandi kandi bikabyara umusaruro, ariko ku Rwanda bikaba ari ibyo kwibazaho.
Prof. Neirotti uzwi nk’inzobere mu kumenyekanisha ibikorwa binyuze muri siporo, avuga ko ibintu nyaburanga by’ibanze bikurura ba mukerarugendo mu Rwanda ari ingagi zo mu Birunga n’inzibutso za Jenoside.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB, cyasubije ibyanditswe na Prof. Neirotti, abwirwa ko ‘inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo ari ahantu nyaburanga h’ubukerarugendo, ntabwo zigeze zimenyekanishwa gutya, ntibizigera binabaho kuko ari ahantu ho gushyingura no kwibukira inzirakarengane zazize Jenoside, ndetse n’abifuza gusobanukirwa neza amateka y’u Rwanda bakahakura ibisobanuro.
RDB yavuze kandi ko u Rwanda rufite pariki eshatu, Akagera, Nyungwe n’iy’Ibirunga kandi abazisura bakomeje kwiyongera, aho biyongereyeho 6% mu 2017 bitewe n’uko u Rwanda ruri mu bihugu bitekanye kandi byakira neza abantu ku Isi.
Niho hantu honyine kandi abakerarugendo bashobora kubona inyamaswa eshanu z’inkazi; intare, inzovu, inkura, ingwe n’imbogo, utibagiwe ingagi zo mu misozi, ubwoko butandukanye bw’inyoni muri Pariki ya Nyungwe n’ibindi.
Hari kandi ikiraro cyo mu kirere, ahantu nyaburanga hagenewe ubukerarugendo bukorwa ku rugendo ruva mu Karere ka Rubavu rukagera mu ka Rusizi buzwi nka Congo Nile Trail, gutwara igare n’ibindi nyaburanga bishimishije.
Ubukerarugendo bw’u Rwanda ntibushingiye ku binyabuzima gusa
Mu gitekerezo cya Prof. Neirotti, yavuze ko abasura u Rwanda bagabanutse akaba ari yo mpamvu RDB yafashe umwanzuro wo kongera ibiciro byo gusura ingagi, bikava ku madolari 750 akaba 1500.
RDB yasobanuye ko ubukerarugendo bw’u Rwanda budashingiye gusa ku rusobe rw’ibinyabuzima, kuko n’ubushingiye ku nama n’ibikorwa mpuzamahanga burimo gutera imbere, bugaragiwe n’ishoramari muri sosiyete Nyarwanda y’ubwikorezi bw’indege, RwandAir, amahoteli agezweho, inyubako ihebuje ya Kigali Convention Centre.
U Rwanda kandi nicyo gihugu abaturage b’Isi yose bashobora kubonera viza ku mupaka. Muri 2017 u Rwanda rwinjije miliyoni 42 z’amadolari aturutse mu bukerarugendo bw’inama, uyu mwaka biteganyijwe ko azagera kuri miliyoni 74 z’amadolari. Rwakiriye inama nyinshi zikomeye zirimo iyiga ku bukungu n’inama ebyiri za Afurika yunze Ubumwe.
Abashyitsi Mpuzamahanga babarirwa mu 30 000, uyu mwaka bazaza i Kigali bitabiriye inama mpuzamahanga zirenga 90. Mu kwezi gushize Ishyirahamwe Mpuzamahanga rishinzwe ibyo gutegura Inama zikomeye (ICCA), riherutse gushyira u Rwanda ku mwanya wa gatatu muri Afurika, nka hamwe mu hantu hakunzwe n’abategura inama mpuzamahanga mu 2016.
Prof. Neirotti, asanga u Rwanda rwagakwiye gushora imari mu guteza imbere ubukerarugendo kuruta gushaka kumenyekanisha ibikorwa bitari ku rwego rushimishije, rugashora imari mu bikorwa remezo n’ibindi abakerarugendo baba bifuza.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere cyamusubije ko urwego rw’amahoteli mu Rwanda rumaze gutera imbere ku buryo abashyitsi bafite amahitamo y’aho barara. Hari amazina akomeye ku rwego mpuzamahanga mu by’amahoteli nka Radisson Blu, Marriott na Serena ndetse na Bisate Lodge, aho Ellen DeGeneres n’umugore we Portia de Rossi babaga ubwo basuraga u Rwanda mu kwezi gushize. Kugeza ubu u Rwanda rufite ibyumba birenga 10 000 bivuye kuri 600 mu 2001.
Prof. Neirotti avuga ko nta ndege iva mu Rwanda ijya mu Bwongereza. RDB yamunyomoje ivuga ibi atari byo ari byo kuko RwandAir, ijya London-Gatwick kuva muri Gicurasi 2017, hiyongera ku bindi byerekezo birenga 20 ifite birimo; Brussels, Dubai, Mumbai no mu Mijyi ya Afurika y’Uburasirazuba n’Uburengerazuba. Hari kandi ingendo nshya zijya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa zizatangira mu 2019.
RDB ivuga ko Arsenal FC ari imwe mu makipe akomeye ari muri Shampiyona zirebwa cyane, kandi ikunzwe cyane ku Isi yose. Umwambaro wa Arsenal urebwa inshuro miliyoni 35 ku munsi iyo yakinnye. Ivuga ko abantu benshi bashimye aya masezerano kandi no kuyavugaho cyane akaba ari intsinzi ikomeye yo kugera ku ntego za Visit Rwanda.
U Rwanda rwihaye intego yo gukuba kabiri umusaruro w’ubukerarugendo ukava kuri miliyoni 404 z’amadolari uriho ubu ukagera kuri miliyoni 800 z’amadolari mu 2024. Uburyo rukumbi bushoboka bwo kugera kuri iyi ntego ni ukumenyekanisha u Rwanda nk’icyerekezo gikomeye cy’ubukerarugendo, kandi bigakorwa mu buryo budasanzwe.