• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»RDB yatangaje ko imikino y’igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho mu mupira w’Amaguru yagombaga kubera mu Rwanda itakibaye

RDB yatangaje ko imikino y’igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho mu mupira w’Amaguru yagombaga kubera mu Rwanda itakibaye

Editorial 26 Jun 2024 Amakuru, IMIKINO, INKURU NYAMUKURU, UBUKERARUGENDO, UBUKUNGU

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 26 Kamena 2024 nibwo hatangajwe ko imikino y’igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho mu mupira w’amaguru cyagombaga kubera mu Rwanda muri Nzeri 2024 itakibaye.

Ibyo kuba iyi imikino itakibaye byemejwe n’ikigo cy’Igihigu gishinzwe Iterambere, RDB cyatangaje ko ibi bibaye  nyuma y’iseswa ry’amasezerano Guverinoma y’u Rwanda yari yaragiranye na Easy Group EXP yari ishinzwe kugitegura.

Iri tangazo ry’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, ryasohotse kuri uyu munsi, rivuga ko amasezerano yahagaritswe nyuma yo kugenzurana ubushishozi ibyo impande zombi zari zaremeranyije.

Iyi mikino ihagaritswe ibura igihe gito ngo ibe kuko yagombaga kuba hagati mu kwezi kwa Nzeri 2024 kikabera kuri Stade Amahoro ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 45000.

Igikombe cy’Isi cyari kigiye gukinwa ku ncuro ya mbere cyari kigiye kubera mu Rwanda cyagombaga kuba hagati ya tariki ya 1 kugeza kuya 10 Nzeri 2024.

Ni igikombe cyari cyitezwe kuzagaragaramo amazina  akomeye y’abahoze bakina ruhago hirya no hino ku Isi.

Aha twavuga nka  nka Jimmy Gatete, Roger Milla, Jay Jay Okoca, Ronaldihno Gaucho wamamaye mu ikipe y’igihugu ya Brazil, umunyezamu Oliver Khan, Louis Saha n’abandi.

Nk’uko byari byatangajwe n’umuyobozi w’iri rushanwa, Fred Siewe, bari bateganyije ko iki kigombe gifite ingengo y’imari iri hagati ya Miliyoni 11 na 13 z’amadolari y’Amerika.


Aya akaba ayari buzakoreshwe mu bikorwa bitandukanye birimo gutegera ibyo byamamare byakanyujijeho muri ruhango harimo n’abazazana n’imiryango yabo, kubitaho, hamwe n’ibindi bijyanye n’imigendekere myiza y’irushanwa.

2024-06-26
Editorial

IZINDI NKURU

Icyo Perezida Kagame avuga ku bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’uburyo byakemuka

Icyo Perezida Kagame avuga ku bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’uburyo byakemuka

Editorial 12 Mar 2025
Uko Museveni yababariye abo yahemukiye

Uko Museveni yababariye abo yahemukiye

Editorial 04 Jun 2019
Paul Rusesabagina na Sankara kwitwerera ibitero bya baringa mu Nyungwe  bimubyariye amazi nk’ibisusa  

Paul Rusesabagina na Sankara kwitwerera ibitero bya baringa mu Nyungwe  bimubyariye amazi nk’ibisusa  

Editorial 24 Oct 2018
Ingabire Victoire na Bernard Ntaganda bakomeje kwerekana uburyo bakorana hafi na hafi n’imitwe yiterabwoba irimo na MRCD iyobowe na Rusesabagina

Ingabire Victoire na Bernard Ntaganda bakomeje kwerekana uburyo bakorana hafi na hafi n’imitwe yiterabwoba irimo na MRCD iyobowe na Rusesabagina

Editorial 28 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

50% y’Amafaranga azava ku mikino ya nyuma y ‘lgikombe cy’Amahoro 2023 azafasha abagizweho ingaruka n’ibiza
Amakuru

50% y’Amafaranga azava ku mikino ya nyuma y ‘lgikombe cy’Amahoro 2023 azafasha abagizweho ingaruka n’ibiza

Editorial 24 May 2023
Isiganwa ry’Amagare rizenguruka igihugu rizwi nka Tour du Rwanda, irya 2024 rizakinwa mu cyumweru cya 3 cya Gashyantare 2024
Amakuru

Isiganwa ry’Amagare rizenguruka igihugu rizwi nka Tour du Rwanda, irya 2024 rizakinwa mu cyumweru cya 3 cya Gashyantare 2024

Editorial 10 Oct 2023
Menya Amateka ya Perezida Paul Kagame wizihiza isabukuru y’imyaka 61
INKURU NYAMUKURU

Menya Amateka ya Perezida Paul Kagame wizihiza isabukuru y’imyaka 61

Editorial 23 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru