Ku wa Mbere tariki ya 26 Ugushyingo 2018, ubwo inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda, zishe abasivile umunani, i Masosi, Teritwari ya Beni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga wa Sosiyeti Sivile muri Beni, Janvier Kasairo, avuga ko abishwe barimo n’umugore.
Ati “Bose hamwe tumaze kubara abantu umunani bishwe, ni umugore umwe n’abagabo barindwi”.
Ubwo izi nyeshyamba ngo zagabaga igitero muri aka gace, abasirikare ba Leta (FARDC) bakozanyijeho nazo babasha kwica inyeshyamba imwe, zisiga zitwitse inzu ziranasahura.
Umwe mu baturage aganira n’ikinyamakuru Actualite, yagize ati “batwitse inzu eshanu banasahura ebyiri, baje mu kigo nderabuzima cya Kyavisiko, ku bw’amahirwe hari abasirikare (FARDC) bahakambitse, bityo babura uko basahura imiti”.
ADF/Nalu ni inyeshyamba zikomoka muri Uganda zikaba zimaze imyaka isaga 20 ku butaka bwa Congo, kuva mu mwaka wa 2014 zimaze kwica abaturage babarirwa mu bihumbi n’abasirikare ba Monusco bari mu butumwa bw’amahoro muri Congo basaga 20 kuva mu 2017.