Inyeshyamba 3 zo mu mutwe wa FDLR zishinjwa ibikorwa byo gushimuta zatawe muri yombi ndetse habohozwa imbohe 3 mu bikorwa bya gisirikare byatangijwe kuwa kabiri ushize n’igisirikare cya Congo mu murenge wa Kaseke muri Teritwari ya Rutshuru.
Ibi bikorwa byatangijwe na Sokola 2, bigamije kugarura umutekano muri Kaseke no mu nkengero zaho. Aka gace ngo kakaba gakunze kuberamo ibikorwa byo gushimuta bya hato na hato n’ibindi nk’ibyo gufata ku ngufu n’ubundi bugizi bwa nabi bikorwa n’imitwe yitwaje ibirwanisho nk’uko byemezwa n’umukozi w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Jason Ntawira.
Kuri we, ngo ibi bikorwa byatangijwe kuwa Kabiri ushize byatangiye gutanga umusaruro kuko abanyeshuri batatu bari bashimuswe mu minsi ishize, barimo babiri ba Institut Rutshuru n’undi umwe wa Institut Nyahanga, babohorejwe mui ibi bikorwa byatangijwe na FARDC.
Naho umuvugizi wa Sokola 2, Major Ndjike Kaiko, aravuga ko usibye inyeshyamba 3 za FDLR zafatiwe mu mirwano yo kuwa kabiri, igisirikare cyabashije no gufata imbunda 2 za AK-47 mbere yo gukurikirana umwanzi muri Zone ya Kaseke.
Ibi bikorwa nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga, ngo bikaba biri mu rwego rwo guhiga imitwe yitwaje ibirwanisho ikorera muri Rutshuru ari yo; FDLR igizwe n’Abanyarwanda ndetse n’umutwe wa Mai-Mai.