Abashinwa babiri bafungiye kuva mu minsi 5 ishize muri gereza ya Kasapa I Lubumbashi ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko byatangajwe n’ubutabera bw’iki gihugu kuri iki Cyumweru, itariki 7 Gicurasi. Aba bakaba barafashwe batwaye imodoka y’igipolisi idafite ibirango (Plaque), ikibazo cyabo kikaba kiri mu rukiko rwisumbuye rwa Lubumbashi.
Ibi ngo byabereye kuwa Mbere ushize I Lubumbashi, ubwo uwo munsi abashinzwe umutekano babonaga imodoka yanditseho polisi irimo abashinwa babiri; umwe ayitwaye undi atwawe. Abashinzwe umutekano bahise babata muri yombi babajyana muri kasho ya polisi aho baraye mbere yo kubohererezwa bukeye bwaho muri Gereza ya Kasapa.
Dosiye zabo zahise zishyikirizwa ubushinjacyaha bw’urukiko rwisumbuye rwa Lubumbashi, mu gihe iyo modoka ya polisi bafatanywe idafite plaque nayo iri ku bushinjacyaha. Ku kijyanye n’iyi modoka cyo, benshi ngo bemeza ko ari iy’igipolisi cya Congo (PNC), ariko bakibaza ukuntu yari mu maboko y’Abashinwa nk’uko radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga.
Ku rundi ruhande, hari abavuga ko iyi modoka yari iherekeje ibiti by’umutuku bivugwa ko kubica no kubyohereza hanze bibujijwe, akaba ari nayo mpamvu ngo abashinzwe umutekano bagize amakenga.
Hari n’abandi ariko ngo bemeza ko iyi modoka atari iy’igipolis, ahubwo yari yanditsweho polisi mu rwego rwo kujijisha mu bucuruzi butemewe nk’ubw’ibyo biti n’ibindi. Radio Okapi ikaba ivuga ko ntacyo polisi iratangaza kuri iyi dosiye yamaze kugezwa mu butabera.