Sosiyete Sivile muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabye ko abahoze ari abarwanyi ba FDLR boherezwa mu Rwanda kuko babangamiye umutekano aho bari.
Aba bahoze ari abarwanyi bacumbikiwe mu kigo cya Monusco i Kanyabayonga muri Kivu y’Amajyaruguru nyuma yo kurambika intwaro hasi.
Hari n’abandi bari mu nkambi ya Walungu muri Kivu y’Amajyepfo ariko abarambiranye ni abo muri Kanyabayonga.
Igihe bari bahawe ngo babe boherejwe mu Rwanda yari tariki 20 Ukwakira uyu mwaka ariko yarenze nta gikozwe.
Imiryango itegamiye kuri Leta yatangaje ko kuba abo barwanyi bakiri muri icyo gihugu bibangamiye umutekano w’abaturage ndetse n’inzira y’amahoro mu karere.
Umuyobozi ushinzwe itumanaho mu muryango utegamiye kuri Leta witwa Pole Institute yabwiye Deutsche Welle ko iki kibazo kigomba gukemurwa n’akarere k’ibiyaga bigari.
Onesphore Sematumba yagize ati “Nta handi igisubizo cyaturuka atari muri Monusco. Abarwanyi ba FDLR si ikibazo cy’igihugu kimwe ku buryo cyakemurwa n’abanyatanzaniya cyangwa Abanya-Uruguay uretse Monusco. Ni ikibazo mbere na mbere kigomba gukemurwa n’ubuyobozi bwo mu karere.”
Umuvugizi w’Ingabo za RDC ziri mu bikorwa bya Sokola 1 byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri Kivu y’Amajyaruguru, Maka Hazukay, yavuze ko abo bahoze bwaranira FDLR bateje ikibazo ku mutekano ariko ko batazakomeza kubihanganira.
Abo barwanyi bari bahawe itariki ntarengwa yo ku wa 26 Mata 2018, ubwo itsinda rigizwe n’Intumwa za Leta ya RDC, SADC, CIRGL na MONUSCO nyuma y’inama y’abakuru b’ibihugu byo mu Karere yabaye umwaka ushize.
Leta y’u Rwanda ihamagarira abari muri FDLR gutaha, abadafite ibyaha bashinjwa bagafatanya n’abandi kubaka igihugu. Uyu mutwe wo wagiye winangira ukavuga ko ukeneye ibiganiro, uterwa utwatsi.