Komanda w’ingabo za FARDc wari ushinzwe ibikorwa n’ubutasi muri Teritwari ya Djugu, Col Bovick Angole, yishwe n’amasasu y’abantu bitwaje ibirwanisho mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira kuwa Gatatu, itariki 18 Nyakanga ku ruzi rwa Kpengbele mu birometero nka 60 mu majyaruguru ya Bunia.
Amakuru dukesha Radio Okapi aravuga ko Col Bovick yaguye mu mutego w’inyeshyamba ubwo yasubiraga ku biro bye muri Djugu ari kumwe n’abarinzi be nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa FARDC muri Ituri.
Biravugwa ko Col Bovick yari aturutse Bunia nyuma y’ubutumwa bw’akazi ubwo imodoka y’igisirikare yari imutwaye yagwaga mu gico cyatezwe n’abantu bitwaje ibirwanisho ku kiraro cya Kpengbele hagati y’ibiturage bya Pimbo na Pisto ku isaha ya saa 21h30.
Lt Col Jules Ngongo, umuvugizi wa FARDC muri Ituri, yasobanuye ko inyeshyamba zatangiye kurasa ubwo abarinzi ba Col Bovick bari batangiye kuva mu modoka bashaka gukura mu nzira igiti cyari ku kiraro, Col Bovick isasu rikaba ryaramufashe mu gatuza agahita apfa.
Ibi rero ngo bikaba byaratejeje ubwoba muri iki gice abaturage bagatangira kwihisha mu mazu yabo nyuma yo kumva urusaku rw’amasasu bakaza kubona ibyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ushize nk’uko byemejwe na Claude Mateso, umuyobozi w’umurenge wa Walendu Djasti ahabereye ubwo bwicanyi.