• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»RDC: Ijambo rya Perezida Kabila ryateje impagarara mu banyepolitiki

RDC: Ijambo rya Perezida Kabila ryateje impagarara mu banyepolitiki

Editorial 16 Nov 2016 POLITIKI

Kuru uyu wa 15 Ugushyingo 2016, ubwo abanyepolitiki batandukanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bari bateraniye kumvira hamwe icyo Perezida Joseph Kabila atangaza ku kijyanye no kwiyamamariza kuyobora indi manda, aba banyepolitiki batunguwe n’imvugo yakoresheje mu kubabwira icyo atekereza.

Perezida Kabila yavuze ko nta kintu azigera ahindura ku biteganywa n’itegeko nshinga ryo mu gihugu ku bijyanye na manda y’umukuru w’igihugu, ndetse ko itegekonshinga ari ryo rizubahirizwa.

Ibi byabaye nk’ibiteza impaka mu bari bitabiriye iyi nama barimo abadepite, abo mu ishyaka riri ku butegetsi ndetse n’abatavuga rumwe na ryo, kuko itegekonshinga ryo muri iki gihugu riteganya ko umukuru w’igihugu agomba kuva ku butegetsi ari uko habonetse undi umusimbura.

Abatavuga rumwe na leta bavuga ko iyi mvugo ya Perezida Kabira ibitse byinshi birimo n’amayeri yo kugundira ubutegetsi.

Delly Sessanga, umwe mu batavuga rumwe na Leta yagize ati; “Nkurikije imyitwarire nabonanye perezida mu mvugo ye, nsanga ashobora kuzagaragaza ibyo atekereza ku kwiyamamaza habura nk’iminsi micye ngo amatora abe. Njye nsanga hakwiye ibiganiro byimbitse ku kijyanye n’amatora kugirango bitazabangama.”

Tryphon Kinkey Mulumba wari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, mu kiganiro yagiranye na bamwe mu bagize Inteko ishingamategeko yagize ati, “Ndabona ibi bisa n’ibiduhaye umukoro. Ntiturebe ko yavuze ijambo ryiza agahabwa amashyi, ahubwo turebe icyo yashatse kuvuga kuko ibyo yavuze bishobora kuzagira inkurikizi.”

Iyi nama yabaye mu gihe Perezida Kabila yagiriwe icyizere n’abatavuga rumwe na we kuyobora inzibacyuho izageza mu mwaka wa 2018, ari nabwo hateganyijwe amatora y’umukuru w’igihugu.

Ku itariki ya 14 Ugushyingo 2016, nibwo Minisitiri w’Intebe muri iki gihugu yeguye ku mirimo ye hamwe na Guverinoma ye yose, aho mu ibaruwa bashyikirije Kabila bavuze ko bubahirije ibikubiye mu masezerano yari aherutse gusinywa hagati y’ishyaka riri ku butegetsi n’abatavuga rumwe na ryo, ko Minisitiri w’Intebe agomba guturuka mu batavuga rumwe na Leta.

-4695.jpg

Perezida wa Congo Joseph Kabila

2016-11-16
Editorial

IZINDI NKURU

Uruhare rwa Radio Muhabura mu Kwihutisha Intambara yo Kubohoza Igihugu

Uruhare rwa Radio Muhabura mu Kwihutisha Intambara yo Kubohoza Igihugu

Editorial 25 May 2025
Perezida Kagame  yageze i Kinshasa aho  yitabiriye umuhango w’ishyingurwa na Etienne Tshisekedi

Perezida Kagame yageze i Kinshasa aho yitabiriye umuhango w’ishyingurwa na Etienne Tshisekedi

Editorial 31 May 2019
Muri politike Kagame na Zuma bafatwa mu buryo butandukanye cyane

Muri politike Kagame na Zuma bafatwa mu buryo butandukanye cyane

Editorial 21 Feb 2016
Icyatumye Gen. Kabarebe acika kukintu cyo kuririmba burundu

Icyatumye Gen. Kabarebe acika kukintu cyo kuririmba burundu

Editorial 13 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali gukora Siporo rusange izwi nka “Car Free Day”
Amakuru

Amafoto – Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali gukora Siporo rusange izwi nka “Car Free Day”

Editorial 17 Mar 2024
Etoile de l’Est yatsinze Gasogi United 1-0 yongera amanota yayifasha kuguma mu kiciro cya mbere cy’umwaka wa 2024-2024
Amakuru

Etoile de l’Est yatsinze Gasogi United 1-0 yongera amanota yayifasha kuguma mu kiciro cya mbere cy’umwaka wa 2024-2024

Editorial 28 Mar 2024
Kigali : Abayobozi basaga 2000 bateraniye mu inama y’Umushyikirano
Mu Mahanga

Kigali : Abayobozi basaga 2000 bateraniye mu inama y’Umushyikirano

Editorial 15 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru