• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»RDC: Ingabo za Uganda ziyobowe na Maj Gen. Muhoozi ziritegura igitero simusiga kuri ADF

RDC: Ingabo za Uganda ziyobowe na Maj Gen. Muhoozi ziritegura igitero simusiga kuri ADF

Editorial 17 Dec 2017 HIRYA NO HINO

Igisirikare cya Uganda(UPDF) kirimo gutegura igitero simusiga ku nyeshyamba z’umutwe wa ADF ukorera mu burasirazuba bwa Congo. Ni nyuma y’igitero gikomeye cyahitanye ingabo za Loni zikomoka muri Tanzania mu minsi ishize, ariko Uganda ikaba ivuga ko iki gitero cyari mu rwego rwo kujijisha hagamijwe kugaba ibitero ku butaka bwa Uganda.

Amakuru yizewe aturuka muri minisiteri y’ingabo ya Uganda agera ku rubuga rwa Spyreports dukesha iyi nkuru, akaba avuga ko perezida Museveni, akaba n’umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo za Uganda, yahaye umuhungu we, maj. Gen. Muhoozi Kainerugaba, kuba ari we uzayobora ingabo za UPDF muri Congo mu rwego rwo kugirango amenye neza ko izi nyeshyamba za ADF zitsinzwe burundu.

Gen Muhoozi, kuri ubu ukora nk’umujyanama wa se ku bikorwa bidasanzwe bya gisirikare, azaba yungirijwe n’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka,  Maj. Gen. Micheal Elweru ndetse n’umuyobozi wa batayo ishinzwe gukoresha intwaro za rutura, Maj. Gen. Omoding.

Aya makuru arakomeza avuga ko iki gikorwa cyo kurandura ADF biteganyijwe ko kizamara amasaha 180.

Ubwo umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Richard Karemire yabazwaga kuri aya makuru, ntiyigeze ayameza.

Gusa, muri iki cyumweru dusoza, abayobozi b’ingabo za Uganda n’ab’ingabo za Congo (FARDC) bakoranye inama y’umutekano, aho ku murongo w’ibyigwa hari harimo  guca integer umutwe wa ADF no gukaza umutekano ku mupaka w’ibihugu byombi.

Iyi nama yabereye mu mujyi wa Kasindi-Lubiriha uherereye mu birometero 90 mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Beni ku mupaka wa Uganda, yigiwemo uko ingabo za Congo n’iza Uganda zafatanya mu bikorwa byo guhiga no guca intege inyeshyamba za ADF zikorera muri Beni.

Muri iki cyumweru kandi, amakamyo menshi atwaye umubare utazwi neza w’ingabo za Uganda n’ibikoresho byazo yagaragaye ahitwa Fort Portal yerekeza mu Karere ka  Bundibugyo.

Major Peter Mugisa, umuvugizi wa division ya 2 y’ingabo za Uganda, akaba yaratangaje ko uko kohereza ingabo muri aka karere byakurikiye amakuru yavugaga ko inyeshyamba za ADF zapangaga kwinjira ku butaka bwa Uganda zinyuze muri aka karere ka Bundibugyo.

Major Mugisa akaba yarasobanuye ko igitero cya ADF ku ngabo za Monusco cyari ukujijisha ariko hagamijwe gucengera no kugaba ibitero ku butaka bwa Uganda.

Kuwa Gatanu w’icyumweru cyashize nibwo izi nyeshyamba za ADF ubusanzwe ngo zirwanya ubutegetsi bwa Uganda, zagabye igitero ku ngabo za Monusco muri Beni zica abantu 20 barimo abasirikare 15 ba Tanzania abandi 53 barakomereka.

2017-12-17
Editorial

IZINDI NKURU

Cibitoke: Umuganga yasambanyije umugore wari uri ku bise

Cibitoke: Umuganga yasambanyije umugore wari uri ku bise

Editorial 05 Oct 2018
Winnie Madikizela wahoze ari umugore wa Nelson Mandela yashyinguwe

Winnie Madikizela wahoze ari umugore wa Nelson Mandela yashyinguwe

Editorial 15 Apr 2018
Umubare w’abanduye Coronavirus mu Rwanda wageze kuri 60

Umubare w’abanduye Coronavirus mu Rwanda wageze kuri 60

Editorial 29 Mar 2020
Rwanda Day izabera mu Budage yahawe itariki nshya

Rwanda Day izabera mu Budage yahawe itariki nshya

Editorial 17 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikurwaho ry’umwanya wa Perezida w’ishyaka bishobora gukurura ibibazo muri CNDD-FDD
Mu Rwanda

Ikurwaho ry’umwanya wa Perezida w’ishyaka bishobora gukurura ibibazo muri CNDD-FDD

Editorial 24 Aug 2016
Imbaraga ushyira mu kurimbura abandi uzishyize mu mirimo yawe watera imbere.
Mu Rwanda

Imbaraga ushyira mu kurimbura abandi uzishyize mu mirimo yawe watera imbere.

Editorial 06 Jun 2017
Umuhuzabikorwa wa Loni muri Centrafurika arashima RWAFPU-1 kubera gucunga neza umutekano mu birori by’ubwigenge bw’iki gihugu
Mu Rwanda

Umuhuzabikorwa wa Loni muri Centrafurika arashima RWAFPU-1 kubera gucunga neza umutekano mu birori by’ubwigenge bw’iki gihugu

Editorial 16 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru