Imbunda 26 zo mu bwoko bwa AK-47, amasasu 382 na magazines 39 kuri uyu wa kabiri ushize byafatiwe mu mukwabu wakorewe mu kigo cya gisirikare cya Katindo muri Kivu y’Amajyaruguru, aho umukuru wa region ya 34 ya gisirikare, Gen Francois kamanzi avuga ko abari batunze ibi bikoresho babaga muri iki kigo cya gisirikare mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’abagore n’abana babo. Ni mu gihe ubushize mu bafashwe harimo Abanyarwanda n’Abarundi baba mu kigo cya gisirikare cya FARDC.
“Icyo twabonye n’uko hari abasirikare bari batunze imbunda binyuranyije n’amategeko. Intwaro zose zigomba gutungwa byemewe n’amategeko kandi zikagenzurwa. Niba umusirikare atari mu kazi, intwaro zigomba kubikwa mu bubiko bw’intwaro,” ibi ni ibyatangajwe na Gen Kamanzi.
Iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga ko region ya 34 y’igisirikare cya Congo, FARDC, yafunze ikigo cya katindo ku buryo nta muntu winjira cyangwa ngo asohoke ku bufatanye n’ubugenzuzi bwa gisirikare. Hafashwe ibiyobyabwenge byinshi birimo urumogi n’inzoga. Gen Kamanzi avuga ko ibi biyobyabwenge byahise bijyanwa n’ubugenzuzi bwa gisirikare (auditorat militaire).
Gen Kamanzi yaboneyeho guhamagarira abaturage gufatanya n’ingabo mu rwego rwo kuvumbura abantu batunze intwaro batabyemerewe.
Ati: “Abaturage bo mu mujyi wa Goma bagomba gukomeza kuduha amakuru. Dufite ibibazo by’abajura bitwaje intwaro. Aba bajura akenshi bica abaturage ariko bihisha mu baturage ndetse rimwe babika intwaro zabo mu baturage”.
Gen Francois kamanzi yakomeje avuga ko iki gikorwa kigiye no gukomereza mu duce tw’umujyi wa Goma, aho avuga ko nyuma yo gusukura mu kigo cya gisirikare n’ingo z’abaturage zigiye gushyirwa ku murongo.
Uyu muyobozi w’ingabo kandi avuga ko komanda w’ikigo cya gisirikare cya Katindo nawe Atari azi ko mu kigo ayoboye habamo abasivili. Gen Kamanzi ati: “Tugomba rero kumenya uko bageze hano. Si inshuro ya mbere. Ubushize, twafunze muri iki kigo n’ubundi, dufata Abarundi n’Abanyarwanda mu kigo cyacu cya gisirikare.”
Muri uwo mukwabu kandi ngo hafashwe agatsiko k’amabandi ane yari aherutse kwiba iduka rya Airtel Money ahitwa Kinyumba.
Umuntu akaba yakwibaza ukuntu aba Barundi n’Abanyarwanda bageze muri iki kigo cya gisirikare niba nta byitso bafitemo ndetse akibaza niba nta basubiyemo n’imigambi baba bari gupangira mu kigo cya gisirikare cy’igihugu kitari icyabo.