• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»RDC: Mu Kigo cya gisirikare cya FARDC hafatiwe intwaro zitazwi ndetse n’Abarundi n’Abanyarwanda

RDC: Mu Kigo cya gisirikare cya FARDC hafatiwe intwaro zitazwi ndetse n’Abarundi n’Abanyarwanda

Editorial 28 Jun 2018 HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU

Imbunda 26 zo mu bwoko bwa AK-47, amasasu 382 na magazines 39 kuri uyu wa kabiri ushize byafatiwe mu mukwabu wakorewe mu kigo cya gisirikare cya Katindo muri Kivu y’Amajyaruguru, aho umukuru wa region ya 34 ya gisirikare, Gen Francois kamanzi avuga ko abari batunze ibi bikoresho babaga muri iki kigo cya gisirikare mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’abagore n’abana babo. Ni mu gihe ubushize mu bafashwe harimo Abanyarwanda n’Abarundi baba mu kigo cya gisirikare cya FARDC.

“Icyo twabonye n’uko hari abasirikare bari batunze imbunda binyuranyije n’amategeko. Intwaro zose zigomba gutungwa byemewe n’amategeko kandi zikagenzurwa. Niba umusirikare atari mu kazi, intwaro zigomba kubikwa mu bubiko bw’intwaro,” ibi ni ibyatangajwe na Gen Kamanzi.

Iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga ko region ya 34 y’igisirikare cya Congo, FARDC, yafunze ikigo cya katindo ku buryo nta muntu winjira cyangwa ngo asohoke ku bufatanye n’ubugenzuzi bwa gisirikare. Hafashwe ibiyobyabwenge byinshi birimo urumogi n’inzoga. Gen Kamanzi avuga ko ibi biyobyabwenge byahise bijyanwa n’ubugenzuzi bwa gisirikare (auditorat militaire).

Gen Kamanzi yaboneyeho guhamagarira abaturage gufatanya n’ingabo mu rwego rwo kuvumbura abantu batunze intwaro batabyemerewe.

Ati: “Abaturage bo mu mujyi wa Goma bagomba gukomeza kuduha amakuru. Dufite ibibazo by’abajura bitwaje intwaro. Aba bajura akenshi bica abaturage ariko bihisha mu baturage ndetse rimwe babika intwaro zabo mu baturage”.

Gen Francois kamanzi yakomeje avuga ko iki gikorwa kigiye no gukomereza mu duce tw’umujyi wa Goma, aho avuga ko nyuma yo gusukura mu kigo cya gisirikare n’ingo z’abaturage zigiye gushyirwa ku murongo.

Uyu muyobozi w’ingabo kandi avuga ko komanda w’ikigo cya gisirikare cya Katindo nawe Atari azi ko mu kigo ayoboye habamo abasivili. Gen Kamanzi ati: “Tugomba rero kumenya uko bageze hano. Si inshuro ya mbere. Ubushize, twafunze muri iki kigo n’ubundi, dufata Abarundi n’Abanyarwanda mu kigo cyacu cya gisirikare.”

Muri uwo mukwabu kandi ngo hafashwe agatsiko k’amabandi ane yari aherutse kwiba iduka rya Airtel Money ahitwa Kinyumba.

Umuntu akaba yakwibaza ukuntu aba Barundi n’Abanyarwanda bageze muri iki kigo cya gisirikare niba nta byitso bafitemo ndetse akibaza niba nta basubiyemo n’imigambi baba bari gupangira mu kigo cya gisirikare cy’igihugu kitari icyabo.

2018-06-28
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi: Batatu babaye abakuru b’igihugu bamaze kwirukanwa muri Senat

Burundi: Batatu babaye abakuru b’igihugu bamaze kwirukanwa muri Senat

Editorial 19 Jun 2018
Jean Paul Turayishimye na Benoit Umuhoza bazi ko kwigomeka ku gihugu ari umuvumo niyo mpamvu babeshya ababyeyi babo ko babivuyemo 

Jean Paul Turayishimye na Benoit Umuhoza bazi ko kwigomeka ku gihugu ari umuvumo niyo mpamvu babeshya ababyeyi babo ko babivuyemo 

Editorial 18 Jul 2022
Burundi: Nkurunziza mu mayira abiri, ninde ukekwa kuzamusimbura mu matora ya 2020?

Burundi: Nkurunziza mu mayira abiri, ninde ukekwa kuzamusimbura mu matora ya 2020?

Editorial 08 Sep 2019
Menya ibyo Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke k’iterabwoba ka RNC bakumiriwe gukora muri Afurika y’Epfo guhera Mutarama 2020

Menya ibyo Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke k’iterabwoba ka RNC bakumiriwe gukora muri Afurika y’Epfo guhera Mutarama 2020

Editorial 09 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abitabiriye inama ya ECCAS barimo na Perezida Kagame baganiriye ku bucuruzi n’umutekano
Mu Rwanda

Abitabiriye inama ya ECCAS barimo na Perezida Kagame baganiriye ku bucuruzi n’umutekano

Editorial 02 Dec 2016
Uwitwa Sebarera uherutse gutanga amakuru ku byo yakoze muri Jenoside, yiyahuye
Mu Rwanda

Uwitwa Sebarera uherutse gutanga amakuru ku byo yakoze muri Jenoside, yiyahuye

Editorial 11 Apr 2018
Kenya : Urugo rwa Visi perezida, William Ruto rwagabweho igitero
Mu Rwanda

Kenya : Urugo rwa Visi perezida, William Ruto rwagabweho igitero

Editorial 30 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru