Umuyobozi wungirije ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Addis-Abéba ku ruhande rwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), akaba n’inzobere mu by’umutekano na politiki, Patrick Mutombo Kambila, yashimye umubano urangwa hagati y’icyo gihugu n’u Rwanda, ashimangira ko nta mpamvu yatuma hagira usenya ibimaze kugerwaho.
Amasezerano ya Addis-Abéba yashyizweho umukono n’abakuru b’ibihugu bikikije RDC ku wa 24 Gashyantare 2013 i Addis-Abéba muri Ethiopia, agamije amahoro, umutekano n’ubufatanye bwa RDC n’Akarere k’ibiyaga bigari.
Mutombo yagaragaje ko muri iyi minsi hatewe intambwe ikomeye mu mubano w’ibihugu byombi, aho RDC ikomeje gushyikiriza u Rwanda abarwanyi benshi babaga mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri icyo gihugu, biganjemo abari muri FDLR.
Gusa mu minsi ishize umunyapolitiki Adolphe Muzito wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa RDC, yatangaje ko kugira ngo amahoro aboneke n’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo birangire, ari uko batera u Rwanda bakarwomeka ku gihugu cyabo.
Ni imvugo yahise yamaganirwa kure n’abanyapolitiki baba abo muri RDC no hanze yayo.
Mutombo na we yunze mu ryabo, avuga ko u Rwanda ari igihugu cy’inshuti ndetse gihurira na RDC ahantu henshi, byongeye ni igihugu Perezida Félix Tshisekedi yagaragaje ko yiteguye gufatanya nacyo.
Yakomeje ati “Ndabikubwira ko igihugu cyitwa u Rwanda kitazigera kivaho, kizahoraho. Igihugu gifite abaturage dushyingirana, kandi si ibya none. Igihugu uyu munsi urebye neza, mu Karere k’Ibiyaga bigari cyerekanye ubushake bwo gufata Congo nk’umuvandimwe wacyo, ndatekereza ko tutashyigikira igitekerezo nk’icyo.”
Yakomeje avuga ko ujya gushoza intambara akwiye gutekereza ku kaga aba ateje abaturage, kandi ko nubwo atazi icyateye Muzito gutangaza ibyo yavuze, abantu bakwiye kureba kure bakanatekereza ku ntambara bagiye gushoza.
Ati “Iyo utangije intambara uba uzi uko uyitangije ariko ntabwo umenya uko izarangira. Nibura atekereza kuri ibyo?”
Yatanze urugero rwa Adolphe Hitler wagerageje gufata Autriche ngo ayomeke ku Budage, abirwanira kuva mu 1939 kugeza 1945 birangira atabigezeho.
Ibyo yabihereyeho avuga ko ibitekerezo byo gutera no gufata ibihugu atari ibintu byo kuzana mu Karere k’Ibiyaga bigari, kandi ko intambara zigamije gushyiraho ubuyobozi runaka zitakigezweho. Ahubwo ikigezweho ni uko ibintu byose bikwiye guca mu nzira y’amahoro n’ibiganiro, kandi byagaragaje ko bigera ku myanzuro myiza.
Hari inyungu nyinshi mu mubano wa RDC n’u Rwanda
Mutombo yavuze ko utafata ingendo za RwandAir, umubano mu bya dipolomasi, Ambasade mu bihugu byombi n’izindi ntambwe zatewe, ngo ubihindure umuyonga ushoza intambara ngo urashaka amahoro.
Ati “Niba uyu munsi twe n’u Rwanda dufite ambasade ebyiri, dufite ambasade ya Congo i Kigali tukagira iy’u Rwanda i Kinshasa, ni ukuvuga ngo ku bijyanye na dipolomasi dufite imibanire myiza hagati y’ibihugu byombi.”
“Ubu dufite indege iva Kigali ikagwa i N’djili, ikava i N’djili ikagwa i Kigali, RwandAir. Ntabwo ndi kwamamaza u Rwanda kubera ko ndavuga ibihari. None se twahagararira aho? Ndatekereza ko tugomba gukomeza kongera kugira ngo duhuze abaturage bacu no guteza imbere ibihugu n’akarere.”
Yavuze ko hari ibindi byakagombye gutera Abanye-Congo guhaguruka birimo no kubaka imihanda ihuza akarere.
Ati “Ni gute uzaguma mu gisekuru cyo kwigomeka ngo uzatekereze kubaka igihugu? Ndatekereza ko ibyo byo gufata igihugu cyangwa ibyo gushaka intambara ugamije kuzana amahoro muri Congo, ni ibintu jye ntapfa gushyigikira habe na gato. Navuze urugero rwa Hitler.”