Inyeshyamba 5 ziciwe mu mirwano yazihuje n’ingabo za leta ya Congo kuri uyu wa kabiri, itariki 18 Nzeri ahitwa Jiro, agace kari mu birometero 62 ugana mu majyaruguru ya Bunia, mu Murenge wa Walendu Tatsi, ho muri Teritwari ya Djugu.
Umuvugizi wa FARDC muri Ituri, avuga ko ari igitero cyagabwe ku nyeshyamba mu gihe umuyobozi wa Walendu Tatsi avuga ko ari inyeshyamba zateye ibirindiro bya FARDC.
Nk’uko uyu muyobozi witwa Joel Mande yabitangaje, ngo abantu bitwaje intwaro zihagije bagabye igitero ku birindiro bya FARDC muri Jiro, aho avuga ko izo nyeshyamba zatwitse ibyo birindiro bya gisirikare mbere y’uko ingabo za leta zirwanaho. Yongeyeho ko izo nyeshyamba zaturutse ahitwa Ladedjo mu Murenge wa Walendu Pitsi.
Iyi nkuru dukesha Radio Okapi irakomeza ivuga ko umuvugizi wa gisirikare yemeza ko ingabo za leta ari zo zagabye igitero ku birindiro byinshi by’inyeshyamba. Lt Jules Ngongo akomeza avuga ko inyeshyamba 5 zishwe, hagafatwa imbunda 4 za AK 47 ndetse hagafatwa n’inyeshyamba imwe.
Hagati aho, biravugwa ko iyo mirwano yatumye abaturage benshi bata ibyabo bagahungira mu bice bya Masumbuko na Kparngaza nk’uko Joel Mande akomeza avuga.