Umudepite akaba n’Umuyobozi w’ishyaka Envol muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Delly Sesanga, yamaganye igitekerezo cy’umunyapolitiki Adolphe Muzito uherutse gusaba ko igihugu cye gitera u Rwanda rukomekwa kuri RDC kugira ngo amahoro aboneke mu Burasirazuba.
Amagambo ya Muzito uvugira ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta, Lamuka, ku ikubitiro yamaganiwe kure na bamwe mu bayobozi bakomeye muri iryo huriro barimo Moise Katumbi na Jean Pierre Bemba.
Kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari yahuye n’abarwanashyaka b’ishaka rye bifurizanya umwaka mushya, Delly Sesanga, yabajijwe niba na we abona amahoro mu Burasirazuba bwa Congo azaturuka mu gutera u Rwanda bakarwiyomekaho.
Umuyobozi wa Envol akaba n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Congo, Sesanga yamaganye amagambo ya Muzito, avuga ko amahoro ya Congo azaturuka imbere muri Congo.
Yagize ati “Intambara sicyo gisubizo. Iyi ntambara ahubwo yakarwanywe hagamijwe kuzana ubumwe imbere mu gihugu, gukuraho imikorere mibi y’ubuyobozi, ruswa, ikimenyane byazangereje leta bikanagira ingaruka ku nzego z’umutekano.”
Sesanga yavuze ko igisirikare cya Congo kitabuze imbaraga zo gutsinda intambara ziri mu Burasirazuba nk’uko bamwe babikega, ahubwo ngo ni imikorere mibi.
Ati “Abanye-Congo bazi kurwana, barabyerakanye mu Ntambara ya Mbere n’iya Kabiri z’isi yose.”
Yavuze ko imbaraga nyinshi zikwiriye gushyirwa mu kurwanya ibibazo byugarije igihugu biri imbere kurusha kwitwaza ibyo hanze, nk’uko ikinyamakuru Politico cyabitangaje.
Mbere yo kuba umudepite, Sesanga yakoze mu myanya itandukanye muri Congo harimo no kuba Minisitiri w’igenamigambi.
Musenyeri wa Kinshasa, Fridolin Ambongo, na we aherutse kuvuga ko ibihugu bituranye na Congo birimo u Rwanda bifite umugambi wo gucamo ibice igihugu cye bikakiyomekaho.
Ni amagambo yamaganiwe kure haba muri Leta ya Congo ndetse n’abandi bakurikiranira politiki y’akarere hafi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, aherutse kuvuga ko imvugo z’abanyapolitiki bamwe bo muri RDC ku Rwanda zibabaje kuko ahanini n’ibyo bavuga ari ibintu biba bidafite inshingiro.
Ati “Ni ibintu bibabaje, wakwiteguye ko ibyo bavuga biba bifite icyo bafite gifatika ariko nta gihari. Ntabwo ari ubwa mbere bene ibi bibazo bibaho, hashize igihe hari abanyapolitiki bo muri RDC bumva ko kugira ngo abaturage babo babemere ari uko bavuga nabi u Rwanda.”
Dr Biruta yavuze ko nta mugambi uhari wo komeka ibice bya Congo ku Rwanda kandi nta n’uzigera ubaho.
U Rwanda na RDC bifitanye umubano mwiza cyane cyane nyuma y’aho Félix Tshisekedi atorewe kuyobora icyo gihugu, akavuga ko arajwe ishinga no kubana neza n’ibihugu by’ibituranyi.