• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»RDC: Umukandida-Perezida ushyigikiwe Kabila ari mu mazi abira

RDC: Umukandida-Perezida ushyigikiwe Kabila ari mu mazi abira

Editorial 02 Nov 2018 POLITIKI

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wafashe icyemezo cyo kugumishaho ibihano wafatiye bamwe mu bategetsi bo hejuru ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo na Emmanuel Ramazani Shadary, umukandida-Perezida ushyigikiwe na Perezida Joseph Kabila w’iki gihugu.

Abari mu murwa mukuru Kinshasa bavuganye na BBC, bavuze ko ibi bihano bishya kuri Shadary n’abandi bategetsi 15 ba Congo, byitezwe gutangira ku itariki ya 12 Ukuboza 2018, habura iminsi ngo amatora ya Perezida yagiye atinzwa abe.

Shadary yahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Congo. Minisiteri yari ayoboye ni yo yagenzuraga inzego z’umutekano zagiye ziburizamo imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi guhera mu mwaka wa 2016 kugera mu mwaka ushize wa 2017, bamwe muri bo bakahapfira.

Ku ikubitiro, Bwana Shadary yari yafatiwe ibihano kubera uruhare ashinjwa kuba yaragize muri ibyo bikorwa.

Ikusanyabitekerezo ryatangajwe ku wa kabiri n’ikigo Congo Research Group cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rigaragaza ko Shadary, umukandida w’urugaga rw’amashyaka ari ku butegetsi, aza inyuma y’abandi bakandida babiri b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi.

Rigaragaza ko mu bafite amahirwe yo gutsinda amatora ateganyijwe ku itariki ya 23 Ukuboza, Shadary aza inyuma y’abakandida-perezida Félix Tshisekedi w’ishyaka UDPS uri ku isonga, na Vital Kamerhe w’ishyaka UNC umugwa mu ntege.

Ibihugu byose 28 bihuriye mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi byemeje ibyo bihano. Birimo kubuzwa kubitembereramo no gufatira imitungo ye.

2018-11-02
Editorial

IZINDI NKURU

Inama y’Abaminisitiri yemeje Gen Patrick Nyamvumba nk’Uhagarariye u Rwanda muri Tanzania naho Teta Gisa Rwigema aba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika

Inama y’Abaminisitiri yemeje Gen Patrick Nyamvumba nk’Uhagarariye u Rwanda muri Tanzania naho Teta Gisa Rwigema aba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika

Editorial 28 Feb 2024
Trump yasinye iteka rishya rikumira abimukira bo mu bihugu by’Abayisilamu

Trump yasinye iteka rishya rikumira abimukira bo mu bihugu by’Abayisilamu

Editorial 08 Mar 2017
Imvano y’ibikorwa bya Museveni ku Rwanda n’icyo bihatse

Imvano y’ibikorwa bya Museveni ku Rwanda n’icyo bihatse

Editorial 16 Oct 2019

Perezida Ndayishimiye Yahisemo Gushyira imbere ubushyamirane mu baturanyi aho gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu

Editorial 30 Jul 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umutoni Gatsinzi Nadine yasimbuye Kamanzi Jackline wari  umaze iminsi 41 ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango
Mu Mahanga

Umutoni Gatsinzi Nadine yasimbuye Kamanzi Jackline wari umaze iminsi 41 ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango

Editorial 03 May 2016
Ni nde uzasimbura Mitali k’ubuyobozi bwa PL
POLITIKI

Ni nde uzasimbura Mitali k’ubuyobozi bwa PL

Editorial 26 Jul 2016
U Bufaransa: Umunyarwanda mu Mujyi wa Nantes agiye gushyikirizwa urukiko ashinjwa gutuka abashinzwe umutekano
Mu Mahanga

U Bufaransa: Umunyarwanda mu Mujyi wa Nantes agiye gushyikirizwa urukiko ashinjwa gutuka abashinzwe umutekano

Editorial 24 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru