Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere, itariki 13 Kanama, umutwe wa M23, wakubiswe inshuro n’igisirikare cya Congo gifatanyije n’Umuryango w’Abibumbye mu 2013, uremeza ko uri ku butaka bwa Congo kuva muri Mutarama 2017. Uyu mutwe uravuga ko amatora nataba mu mucyo witeguye kubura intwaro.
Ngo kwanga kubahiriza amasezerano yashyizweho umukono kuwa 12 Ukuboza 2013 i Nairobi nibyo byatumye inyeshyamba z’umutwe wa M23 zigaruka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ariko ngo zitajyanywe no gushoza intambara ahubwo zigiye gutanga umusanzu mu matora ateganyijwe kuwa 23 Ukuboza nk’uko iri tangazo rivuga ryashyizweho umukono na Bertrand Bisiimwa, umuyobozi wa politiki wa M23.
Muri iri tangazo Bisiimwa avuga ko mu gikorwa cy’amatora ari ho honyine igihugu n’abaturage ba Congo bazatoreramo abayobozi bizeye kandi babikwiye bafite ubushobozi bwo guhangana n’impamvu nyazo z’amakimbirane yakomeje kuranga igihugu.
Ngo ni no mu rwego rwo gushyigikira iki gikorwa, uyu mutwe wifashe kuva icyo gihe muri Mutarama 2017, ukanga gusubiza ubushotoranyi bwinshi n’ibitero wagiye ugabwaho n’ingabo za leta (FARDC).
M23 ariko, ikomeza ivuga ko izakomeza kwifata ari uko gusa igikorwa cy’amatora kitazagira abo giheza, kikaba mu mucyo no mu bwisanzure mu buryo buha icyizere abaturage.
Umutwe wa M23 ukomeza uvuga ko uzasubukura ibiganiro uganira n’abayobozi bazatorwa mu buryo bukurikije amategeko mu matora yizewe bazabasha gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono mu bwisanzure hagati yabo na Guverinoma ya Congo.
Uyu mutwe kandi nk’uko inkuru dukesha Politico.cd ikomeza ivuga, washimye nawo icyemezo cya Perezida Kabila cyo kutaziyamamaza muri aya matora ateganyijwe, uvuga ko ari icyemezo gitanga ingufu mu rwego rwo kubaha itegeko nshinga.
M23 ikaba ikomeza igira iti: “Gusa, turamusaba gukuraho imbogamizi zose ngo amatora azabe mu bwisanzure, mu mucyo, yizerwe, adaheza, kandi mu ituze.”
Mu Ukuboza mu mwaka ushize wa 2017, Bertrand Bisiimwa, perezida wa M23, yari yemeje ibyatangajwe muri raporo ya HRW ko guverinoma ya Congo irimo irashaka abarwanyi mu bahoze muri M23 ngo bazahangane n’abaziha kwigaragambya.
Ibi bikaba byaranatangajwe nyuma y’amakuru yavugaga ko abahoze ari abarwanyi ba M23 batorotse mu nkambi bari bacumbikiwemo muri Uganda nyuma yo guhunga imirwano yazihuzaga n’ingabo za FARDC na Monusco muri Kivu y’Amajyaruguru.
Iyi raporo ya HRW nayo ikaba yarashimangiye ko mu rwego rwo kwanga gushyira mu bikorwa amasezerano ya Nairobi, leta ya Congo yatangiye guha akazi rwihishwa abahoze mu mutwe wa M23 bagiye barangwa no kutagira disipuline ishaka kubakoresha mu bintu abari abayobozi babo batazi nk’uko Bisiimwa yatangazaga icyo gihe avuga ko bakusanyirijwe I Kisangani na Goma.
RUGENDO
ABABAKUBISE NAMBERE BARACYAHARI!!
NGAHO NIBARWANE!!!TANZANIA NA AFRIKA YEPFO
BIRACYAHARI!!NONE NA BEMBA YAJE!!!!!