• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»RDC yaburiye Loni ku mutwe wa Kayumba Nyamwasa uri muri Kivu y’Epfo

RDC yaburiye Loni ku mutwe wa Kayumba Nyamwasa uri muri Kivu y’Epfo

Editorial 01 Apr 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Ambasaderi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Loni yabwiye akanama k’uwo muryango gashinzwe umutekano, gufatira ingamba umutwe mushya w’inyeshyamba ugizwe n’abanyarwanda batavuga rumwe n’ubutegetsi uyobowe na Kayumba Nyamwasa.

Ubwo akanama ka Loni kasuzumaga uko umutekano wifashe mu Karere k’ibiyaga bigari, Ambasaderi Ignace Gata Mavita wa Lufuta yagaragaje impungenge batewe n’umutwe mushya uyobowe na Gen Kayumba Nyamwasa.

Lufuta yagaragaje ko igiteye inkeke cyane ari intwaro uwo mutwe uhabwa n’igihugu yise ‘icy’igituranyi” nkuko The East African yabitangaje.

Nubwo atatangaje icyo gihugu, yasabye Loni kwita kuri raporo iherutse gusohoka y’impuguke za Loni ivuga ko u Burundi ari cyo gihugu gitanga intwaro ku mutwe wa Kayumba Nyamwasa.

Ibyo bihabanye n’ibihano Loni yashyiriyeho imitwe yose y’inyeshyamba irwanira muri Congo. Iyo mitwe ntabwo yemerewe kugurishwa cyangwa guhabwa intwaro.

Igisirikare cya Leta n’Ingabo za Loni zishinzwe kubungabunga amahoro mu burasirazuba bwa Congo (MONUSCO) nibo bemerewe kugurishwa intwaro.

Intumwa idasanzwe ya Loni mu karere k’ibiyaga bigari, Said Djinnit na we aherutse kubwira akanama ka Loni ko imitwe yitwaje intwaro ikigaragara mu burasirazuba bwa Congo ari imbogamizi ku mutekano n’amahoro mu karere.

Yavuze ko iyo mitwe ikomeje gukongeza urwikekwe hagati y’ibihugu by’ibituranyi.

Inyeshyamba za Kayumba Nyamwasa mu misozi ya Fizi

Mu nyandiko impuguke za Loni zasohoye mu mpera z’umwaka ushize zikayita zise ‘Midterm report of the Group of Experts on the Democratic Republic of the Congo’ zivuga ko inyeshyamba za Kayumba Nyamwasa zikorera mu misozi ya Fizi na Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.

Izo nzobere zavuganye n’abantu bagera kuri 12 bahoze muri uwo mutwe uzwi ku mazina nka P5, Rwanda National Congress n’andi.

Uwo mutwe ugizwe n’abagera kuri 400, uyobowe na Shaka Nyamusaraba wahoze ayoboye inyeshyamba za Gomino, ukaba ukoresha intwaro ziturutse mu Burundi.

Muri Nzeli 2018, abahoze muri uwo mutwe babwiye inzobere za Loni ko abawugize ari abanyamahanga benshi baturuka mu Rwanda ndetse n’abanye-Congo b’Abanyamulenge.

Bavuze ko Kayumba Nyamwasa ubwe yatembereye aho uwo mutwe ukorera kenshi.

Abatangabuhamya bavuze ko uburyo bwo gushaka abinjira muri uwo mutwe bucurirwa i Bujumbura, abinjizwamo bagakurwa mu bihugu byo muri Afurika n’i Burayi.

Kizigenza mu bashinzwe gushaka abinjira muri uwo mutwe ni uwitwa ‘Rachid’ uzwi nka “Sunday cyangwa Sunde Charles”. Uwo mugabo uba i Bujumbura ngo ni we wishyura amatike y’abarwanyi bashya bavuye mu mahanga kugeza bashyitse i Bujumbura.

Iyo bageze iwe, bamburwa ibyo bafite byose bakajyanwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu misozi ya Bijabo mu ishyamba rya Bijombo aho uwo mutwe ufite ibirindiro.

Abatoza izo nyeshyamba ni abantu bavuga Ikinyarwanda, bavuga ko bahoze mu ngabo z’u Rwanda.

Nyamusaraba abwira abarwanyi ko intego y’uwo mutwe ari ukubohora u Rwanda. Ngo bajya banagaba ibitero ku mitwe irwanya Leta y’u Burundi iba muri Congo nka Forces nationales de libération, na Résistance pour un état de droit au Burundi (RED Tabara).

Raporo ivuga ko intwaro , ibiryo, imiti n’imyambaro byose uwo mutwe ukoresha bituruka i Burundi.

Kayumba Nyamwasa ushinjwa gushinga uwo mutwe urwanya u Rwanda, yakatiwe adahari mu 2011 n’urukiko rukuru rwa Gisirikare, gufungwa imyaka 24 no kwamburwa impeta za gisirikare, biturutse ku byaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kubangamira umutekano w’igihugu, kurema amacakubiri no gutoroka igisirikare.

2019-04-01
Editorial

IZINDI NKURU

Abasirikare babiri ba Uganda bafatiwe muri Kenya bafite imbunda n’amasasu 185

Abasirikare babiri ba Uganda bafatiwe muri Kenya bafite imbunda n’amasasu 185

Editorial 24 Sep 2018
Ubutumwa nageneye Interahamwe yashatse gutera ubwoba Jay Squeezer kuri Telephone 

Ubutumwa nageneye Interahamwe yashatse gutera ubwoba Jay Squeezer kuri Telephone 

Editorial 12 May 2022
Ishami rya Polisi(RPU) ryafashe toni 80 za magendu ya caguwa

Ishami rya Polisi(RPU) ryafashe toni 80 za magendu ya caguwa

Editorial 30 May 2017
Amakimbirane muri RNC agiye gutuma uruhande rwa Leah Karegeya na Jean Paul rwitandukanya n’urwa Kayumba Nyamwasa

Amakimbirane muri RNC agiye gutuma uruhande rwa Leah Karegeya na Jean Paul rwitandukanya n’urwa Kayumba Nyamwasa

Editorial 07 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yagaragaje aho u Rwanda ruhagaze mu rugendo rw’iterambere rirambye
UBUKUNGU

Perezida Kagame yagaragaje aho u Rwanda ruhagaze mu rugendo rw’iterambere rirambye

Editorial 14 Jan 2020
Umwaka udasanzwe ku ihakana rya Jenoside
ITOHOZA

Umwaka udasanzwe ku ihakana rya Jenoside

Editorial 18 Feb 2019
Umuriro watse nyuma yaho dushyiriye ahagaragara imishyikirano ya Kayumba Nyamwasa , Rusesabagina na muganga Eliel Ntakirutimana
ITOHOZA

Umuriro watse nyuma yaho dushyiriye ahagaragara imishyikirano ya Kayumba Nyamwasa , Rusesabagina na muganga Eliel Ntakirutimana

Editorial 15 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru