Perezida wa Sena, Bernard Makuza, yavuze ko iyo u Rwanda rugira abanyapolitiki benshi bitandukanya n’umugambi mubisha wo gutsemba Abatutsi, bagaharanira ubumwe bw’Abanyarwanda, Jenoside yakorewe Abatutsi itari kubaho cyangwa ngo igire ubukana nk’ubwo yagize.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu mu muhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo no kwibuka abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye ku rwibutso rwa Rebero ruri mu Karere ka Kicukiro, ahashyinguye abazize Jenoside barenga 14 000 n’abanyapolitiki 12.
Uyu munsi by’umwihariko hibukwa abanyapolitiki bishwe bazira ko banze ivangura, bitandukanya n’umugambi wo gutsemba abatutsi, baharanira ubumwe bw’Abanyarwanda, bibaviramo kwicwa bazira ibitekerezo byabo n’umurongo mwiza bahisemo.
Senateri Makuza yasobanuye ko Jenoside yakorewe Abatutsi atari impanuka kuko yateguwe kandi igashoboka kubera politiki n’ubuyobozi bubi, yemeza ko abashaka kubigoragoza babivuga ukundi, ukuri kutazahwema kubereka ko guca mu ziko ntigushye.
Yashimangiye ko iyo u Rwanda rugira abanyapolitiki benshi bafite ibitekerezo byo kurwanya ivangura n’amacakubiri nkuko abibukwa uyu munsi bari bameze, Jenoside itari bushoboke.
Yagize ati “Iyo abanyapolitiki nk’aba baba benshi, Jenoside yakorewe Abatutsi ntiba yarabayeho cyangwa se ngo ibe yaragize ubukana ku rwego yakozwemo igahitana abarenga miliyoni.”
Senateri Makuza yakomeje avuga ko kwibuka abanyapolitiki bazize ibitekerezo byabo byiza ari ukubafataho urugero n’umukoro wo kwanga ivangura n’amacakubiri ayo ari yo yose no gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda.
Yagize ati “Kwanga ivangura, amacakubiri no gushyira imbere ubumwe bigomba guhera ku buyobozi n’abayobozi […] ubumwe bwacu buhere kuri twe abayobozi tubusakaze mu baturage kugira ngo dukomeze inzira twiyemeje.”
Umuvugizi w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, Depite Mukamana Elisabeth, yavuze ko kwibuka abanyapolitiki ari ugukomeza kubaka igihugu no guteza imbere imiyoborere myiza, hafatiwe ku rugero rwiza rw’ubutwari bwo kwanga ikibi bwabaranze.
Yasabye imitwe ya politiki n’abayoboke bayo kwirinda no kurwanya uwashaka gusubiza inyuma igihugu no guhembera ingengabitekerezo ya jenoside.
Yagize ati “Ndasaba imitwe ya politiki n’abayoboke bayo guhora iteka birinda icyadusubiza inyuma, tukirinda amacakubiri ayo ari yo yose, tukarwanya uwo ari we wese watekereza kugarura politiki isenya, tukirinda kandi tukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, tukarwanya uwo ari we wese washaka gusenya ibyo u Rwanda rugezeho rubikesha imiyoborere myiza.
Urwibutso rwa Rebero rushyinguyemo abazize Jenoside barenga ibihumbi 14 biciwe mu bice bitandukanye bya Nyamirambo, Gitega, CHUK, Cyahafi n’ahandi. Rushyinguyemo abanyapolitiki 12 aribo; Joseph Kavaruganda, Landouard Ndasingwa, Kabageni Venantie, Charles Kayiranga.
Hashinguye kandi Jean de la Croix Rutaremara, Augustin Rwayitare, Aloys Niyoyita, André Kameya, Frederic Nzamurambaho, Felicien Ngango, Faustin Rucogoza na Jean Baptiste Mushimiyimana.