Mu Ugushyingo umwaka ushize nibwo Polisi ya Uganda yahagaritse ibikorwa by’ikinyamakuru, Red Pepper gikorera muri Uganda, ndetse abayobozi n’abanditsi bacyo batabwa muri yombi kubera inkuru banditse ivuga ko ‘Perezida Museveni ategura mu ibanga gukuraho Perezida w’u Rwanda.’
Abayobozi batawe muri yombi barimo; Arinaitwe Rugyendo, Patrick Mugumya, Johnson Musinguzi, Richard Tusiime na James Mujuni n’abanditsi bakuru barimo Ben Byarabaha, Richard Kintu na Francis Tumusiime.
Bakurikiranwagaho ‘ibyaha birimo gutanga amakuru aharabika no kubuza umudendezo Perezida Museveni; Salim Saleh na Minisitiri w’Umutekano, Henry Tumukunde. Icyaha gikomeye bashinjwa ni ubugambanyi.’
Nyuma y’amezi abiri gusa, mu nama yabereye ku biro by’Umukuru w’Igihugu cya Uganda i Entebbe, Perezida Museveni yahaye imbabazi aba bayobozi n’abanditsi bakuru ba Red Pepper, abemerera no kongera gukora.
Itangazo ryasohowe n’iki kinyamakuru rigira riti “Mu nama yabereye ku biro bya Perezida i Entebbe, Perezida Museveni, yabwiye abayobozi n’abanditsi bakuru ba Red Pepper ko bagomba guhagarika kwigomeka bakaba abanyamwuga birenzeho mu byo batangaza.”
Rivuga ko abayobozi ba Red Pepper basezeranyije Museveni n’igihugu impinduka n’ubunyamwuga mu byo bagiye gutangaza.
Ubwo Red Pepper yahagarikwaga, Umuvugizi wa Polisi, Emilian Kayima, yavuze ko iki kinyamakuru kiri gukorwaho iperereza ku nkuru ibeshya cyatangaje ku wa 20 Ugushyingo 2017 ivuga ko “Perezida Museveni ategura mu ibanga gukuraho Perezida w’u Rwanda.”
Icyo gihe ikinyamakuru The Standard cyo muri Kenya cyanditse ko abantu bo mu butasi mu Mujyi wa Kampala bemeje ko gufunga ikinyamakuru Red Pepper, bidafite aho bihuriye n’inkuru cyanditse ku Rwanda na Uganda ahubwo ko byaturutse ku kuba cyaratinyutse guhishura umugambi mubisha ucurirwa u Rwanda wari waragizwe ibanga.
Umubano hagati y’u Rwanda na Uganda ntabwo umeze neza muri iyi minsi ku mpamvu z’uko inzego z’iperereza muri Uganda zikomeje gukorana n’abantu bahoze mu gisirikare cy’u Rwanda, RDF, mu buryo bugambiriye gusiga icyasha ubutegetsi bw’u Rwanda bugashinjwa ubugizi bwa nabi, gushimuta abantu no kuneka iki gihugu cy’igituranyi.
Abasesenguzi bagaragaza ko ikigamijwe ari ugucura ibirego byubakiye ku ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu, ngo basige icyasha u Rwanda mu maso y’amahanga.
Ibi byiyongeraho umugambi wo gushaka abantu bo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, urangajwe imbere na RNC ikuriwe na Kayumba Nyamwasa. Bivugwa ko RNC iri mu bikorwa byo gushaka abarwanyi bo guhungabanya umutekano w’u Rwanda ibakuye mu nkambi z’impunzi muri Uganda, bikaba bikorwa inzego z’ubutasi z’iki gihugu zibizi kandi zibihagarikiye.
Hari amakuru kandi yemeza ko umutwe wa RNC, ukorana bya hafi n’inzego z’ubutasi bwa gisirikare, CMI, ibikorwa byabo bigakurikiranwa na Minisitiri w’Umutekano, Lt. Gen Henry Tumukunde we ugeza amakuru by’ako kanya kuri Perezida Museveni n’Umuvandimwe we Gen. Salim Saleh.
Impuguke mu bijyanye n’umutekano zigaragaza ko ibyo bikorwa bigamije kuzamura umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda, cyane ko n’ubusanzwe u Rwanda rutishimiye kuba igihugu nka Uganda cyacumbikira abarwanya ubutegetsi bwarwo bari mu ishyaka RNC.