• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Red Pepper yanditse ko Museveni ‘ategura guhungabanya’ ubutegetsi bw’u Rwanda, yafunguwe

Red Pepper yanditse ko Museveni ‘ategura guhungabanya’ ubutegetsi bw’u Rwanda, yafunguwe

Editorial 24 Jan 2018 ITOHOZA

Mu Ugushyingo umwaka ushize nibwo Polisi ya Uganda yahagaritse ibikorwa by’ikinyamakuru, Red Pepper gikorera muri Uganda, ndetse abayobozi n’abanditsi bacyo batabwa muri yombi kubera inkuru banditse ivuga ko ‘Perezida Museveni ategura mu ibanga gukuraho Perezida w’u Rwanda.’

Abayobozi batawe muri yombi barimo; Arinaitwe Rugyendo, Patrick Mugumya, Johnson Musinguzi, Richard Tusiime na James Mujuni n’abanditsi bakuru barimo Ben Byarabaha, Richard Kintu na Francis Tumusiime.

Bakurikiranwagaho ‘ibyaha birimo gutanga amakuru aharabika no kubuza umudendezo Perezida Museveni; Salim Saleh na Minisitiri w’Umutekano, Henry Tumukunde. Icyaha gikomeye bashinjwa ni ubugambanyi.’

Nyuma y’amezi abiri gusa, mu nama yabereye ku biro by’Umukuru w’Igihugu cya Uganda i Entebbe, Perezida Museveni yahaye imbabazi aba bayobozi n’abanditsi bakuru ba Red Pepper, abemerera no kongera gukora.

Itangazo ryasohowe n’iki kinyamakuru rigira riti “Mu nama yabereye ku biro bya Perezida i Entebbe, Perezida Museveni, yabwiye abayobozi n’abanditsi bakuru ba Red Pepper ko bagomba guhagarika kwigomeka bakaba abanyamwuga birenzeho mu byo batangaza.”

Rivuga ko abayobozi ba Red Pepper basezeranyije Museveni n’igihugu impinduka n’ubunyamwuga mu byo bagiye gutangaza.

Ubwo Red Pepper yahagarikwaga, Umuvugizi wa Polisi, Emilian Kayima, yavuze ko iki kinyamakuru kiri gukorwaho iperereza ku nkuru ibeshya cyatangaje ku wa 20 Ugushyingo 2017 ivuga ko “Perezida Museveni ategura mu ibanga gukuraho Perezida w’u Rwanda.”

Icyo gihe ikinyamakuru The Standard cyo muri Kenya cyanditse ko abantu bo mu butasi mu Mujyi wa Kampala bemeje ko gufunga ikinyamakuru Red Pepper, bidafite aho bihuriye n’inkuru cyanditse ku Rwanda na Uganda ahubwo ko byaturutse ku kuba cyaratinyutse guhishura umugambi mubisha ucurirwa u Rwanda wari waragizwe ibanga.

Umubano hagati y’u Rwanda na Uganda ntabwo umeze neza muri iyi minsi ku mpamvu z’uko inzego z’iperereza muri Uganda zikomeje gukorana n’abantu bahoze mu gisirikare cy’u Rwanda, RDF, mu buryo bugambiriye gusiga icyasha ubutegetsi bw’u Rwanda bugashinjwa ubugizi bwa nabi, gushimuta abantu no kuneka iki gihugu cy’igituranyi.

Abasesenguzi bagaragaza ko ikigamijwe ari ugucura ibirego byubakiye ku ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu, ngo basige icyasha u Rwanda mu maso y’amahanga.

Ibi byiyongeraho umugambi wo gushaka abantu bo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, urangajwe imbere na RNC ikuriwe na Kayumba Nyamwasa. Bivugwa ko RNC iri mu bikorwa byo gushaka abarwanyi bo guhungabanya umutekano w’u Rwanda ibakuye mu nkambi z’impunzi muri Uganda, bikaba bikorwa inzego z’ubutasi z’iki gihugu zibizi kandi zibihagarikiye.

Hari amakuru kandi yemeza ko umutwe wa RNC, ukorana bya hafi n’inzego z’ubutasi bwa gisirikare, CMI, ibikorwa byabo bigakurikiranwa na Minisitiri w’Umutekano, Lt. Gen Henry Tumukunde we ugeza amakuru by’ako kanya kuri Perezida Museveni n’Umuvandimwe we Gen. Salim Saleh.

Impuguke mu bijyanye n’umutekano zigaragaza ko ibyo bikorwa bigamije kuzamura umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda, cyane ko n’ubusanzwe u Rwanda rutishimiye kuba igihugu nka Uganda cyacumbikira abarwanya ubutegetsi bwarwo bari mu ishyaka RNC.

2018-01-24
Editorial

IZINDI NKURU

Norway : Willy Nyamitwe yahuye n’Abarwanya Leta y’u Rwanda ‘Ishyaka Ishema’ rya Padiri Nahimana n’abateruzi b’ibibindi

Norway : Willy Nyamitwe yahuye n’Abarwanya Leta y’u Rwanda ‘Ishyaka Ishema’ rya Padiri Nahimana n’abateruzi b’ibibindi

Editorial 31 Oct 2016
Polisi ya Israel irategura mu buryo bukomeye kuza k’Umukiza (MESSIAH).

Polisi ya Israel irategura mu buryo bukomeye kuza k’Umukiza (MESSIAH).

Editorial 12 Jan 2017
Maj. Dr Rugombwa ushinjwa kwica, yateye utwatsi ubuhamya bw’umugore we

Maj. Dr Rugombwa ushinjwa kwica, yateye utwatsi ubuhamya bw’umugore we

Editorial 06 Jun 2017
Urwishigishiye ararusoma: Amaganya ya Habimana Hamada wa CNRD-FLN aragaragaza ubujyahabi bishoyemo

Urwishigishiye ararusoma: Amaganya ya Habimana Hamada wa CNRD-FLN aragaragaza ubujyahabi bishoyemo

Editorial 11 Jun 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CHAN2016:Nigeria yaguye miswi na Tunisia
IMIKINO

CHAN2016:Nigeria yaguye miswi na Tunisia

Editorial 22 Jan 2016
Abanyekongo bakomeje kwishimira imibereho yo mu Rwanda kurusha iwabo
UBUKERARUGENDO

Abanyekongo bakomeje kwishimira imibereho yo mu Rwanda kurusha iwabo

Editorial 04 Apr 2018
Abantu 47 bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside muri iki cyunamo
ITOHOZA

Abantu 47 bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside muri iki cyunamo

Editorial 12 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru