• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»REG BBC yabonye itike yo gukina imikino ya 1/4 ya BAL 2022 izabera muri Kigali Arena, ni nyuma yo gutsinda US Monastir yo muri Tunisia

REG BBC yabonye itike yo gukina imikino ya 1/4 ya BAL 2022 izabera muri Kigali Arena, ni nyuma yo gutsinda US Monastir yo muri Tunisia

Editorial 15 Mar 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Werurwe 2022 nibwo ikipe ihagarariye u Rwanda REG BBC mu mikino y’intoki y’irushanwa Basketball Africa League ikomeje kubera muri Senegal yaraye ibonye itike iyigeza mu mikino ya nyuma y’iri rushanwa.

Ubwo REG BBC yakinaga umukino wayo wa Kane mu mikino itanu igomba gukina, yaraye yitwaye neza itsinda ikipe ya Union Sportive Monatrienne yo muri Tunisia amanota 77 kuri 74 bituma ikomeza mu kiciro cya nyuma cy’iri rushanwa.

Mu ntangiriro z’uyu mukino by’umwihariko mu gace ka mbere ntabwo ikipe ya REG BBC yatsinzwe amanota 26 yo itsinda 21, kimwe no mu gace kakurikiyeho ka kabiri yongeye gutsindwa 16 kuri 15.

Ubwo amakipe yombi yari avuye mu kiruhuko, nibwo REG BBC yakoze amanota yanatumye yegukana intsinzi, kuko mu gace ka gatatu yatsinze amanota 20 kuri 13 ya US Monastir, ni nako mugace ka kane kagenze kuko ikipe ihagarariye u Rwanda yakoze amanota 21 kuri 19 bityo isoza umukino ikoze amanota 77 kuri 71.

Muri uyu mukino Pitchou Kambuy Manga wa REG BBC niwe watowe nk’umukinnyi witwaye neza kuko yakoze amanota 16 akurikirwa na Ndayisaba Dieudonne we wakoze amanota 15 mu mukino wose.

Gutsinda uyu mukino kwa REG BBC byatumye igeza intsinzi eshatu mu mikino ine imaze gukina ibi bikaba byashimangiye ko izasoza mu makipe ane yemerewe gukina imikino ya nyuma ya BAL 2022 izabera muri Kigali Arena muri Gicurasi 2022.

REG BBC izasubira mu kibuga ikina umukino wayo wa gatanu ari nawo wa nyuma ikipe n’ikipe ya Ferroviario Beiro ishimanigira guhita yerekeza mu mikino ya 1/4.

2022-03-15
Editorial

IZINDI NKURU

Cassa Mbungo André yatandukanye n’ikipe ya AS Kigali yari abereye umutoza mukuru

Cassa Mbungo André yatandukanye n’ikipe ya AS Kigali yari abereye umutoza mukuru

Editorial 30 Nov 2023
Amateka y’ u Rwanda ntiyari gutuma rukomeza kurebera abaturage ba Mozambike bicwa, nk’uko amahanga yarebereye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amateka y’ u Rwanda ntiyari gutuma rukomeza kurebera abaturage ba Mozambike bicwa, nk’uko amahanga yarebereye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Editorial 15 Jul 2021
Polisi y’u Rwanda ikomeje gukangurira abantu kudacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Polisi y’u Rwanda ikomeje gukangurira abantu kudacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Editorial 06 Apr 2016
Polisi y’u Rwanda yakanguriye abanyeshuri ba Essa Nyarugunga ububi n’ingaruka by’icuruzwa ry’abantu

Polisi y’u Rwanda yakanguriye abanyeshuri ba Essa Nyarugunga ububi n’ingaruka by’icuruzwa ry’abantu

Editorial 29 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Magufuli yahisemo kutaza mu nama ya AU i Kigali
Mu Rwanda

Perezida Magufuli yahisemo kutaza mu nama ya AU i Kigali

Editorial 16 Jul 2016
u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afrika mu bijyanye no kugendera ku mategeko
Amakuru

u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afrika mu bijyanye no kugendera ku mategeko

Editorial 15 Oct 2021
Bigirimana Abedi yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports
Amakuru

Bigirimana Abedi yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports

Editorial 26 Jul 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru