• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»René Rutagungira wasezerewe mu ngabo z’u Rwanda afite ipeti rya sergeant, yashimutiwe Kampala

René Rutagungira wasezerewe mu ngabo z’u Rwanda afite ipeti rya sergeant, yashimutiwe Kampala

Editorial 10 Aug 2017 Mu Rwanda

Umuryango w’Umunyarwanda uheruka gushimutirwa i Kampala muri Uganda, wagaragaje uburyo yajyanywe n’abantu barimo abambaye impuzankano y’inzego zishinzwe umutekano z’icyo gihugu, kugeza ubu ukaba utaramenya amakuru y’aho aherereye.

Ku Cyumweru tariki 7 Kanama nibwo René Rutagungira wasezerewe mu ngabo z’u Rwanda afite ipeti rya sergeant, yashimuswe n’abantu bataramenyekana ubwo yari mu kabari ka Bahamas asangira n’inshuti ze, ahagana saa munani z’ijoro nk’uko ababibonye babihamya.

Uwo mugabo wari usanzwe yikorera ubucuruzi i Kampala ngo yahise ashyirwa mu modoka ya Toyota Premio ifite numero UAT 694T afatiweho imbunda, iyo modoka ihamuvana n’umuvuduko mwinshi igana ahantu hataramenyekana.

Nk’uko KT Press yabitangaje, ababibonye biba bavuga ko abamushimuse barimo umusirikare ufite ipeti rya Captain wari ufite imbunda, bigakekwa ko ari umukozi w’urwego rw’ubutasi rwa gisirikare muri Uganda (CMI).

Abagize umuryango wa Rutagungira bavuga ko ubuzima bwe ubu buri mu kaga. Nyuma y’uko ashimuswe, ababibonye ngo bamenyesheje umugore we Hyacinthe Dusangeyezu na we ahita ahagera, akomereza no kuri sitasiyo ya polisi ya Kampala abaza amakuru ariko araheba.

Yagize ati “Nageze kuri sitasiyo ya Polisi ya Kampala ahagana saa cyenda z’igitondo maze abapolisi basaga n’aho bazi iby’iryo shimutwa bambwira ko ari akazi ka CMI n’urwego rushinzwe umutekano mpuzamahanga (ISO); banze kugira icyo bamfasha bambwira ko ari ikibazo cyo ku rwego rw’igihugu.”

“Nagerageje kureba amashusho yafashwe na camera ndetse n’ababyiboneye banyemeza ko abamushimuse bari bayobowe n’umu captain ukorera muri CMI.”

Uwo mugabo amaze kuburirwa irengero, ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda byagiye bitangaza ko yaba yashimuswe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Gusa Dusabeyezu avuga ko umugabo we yari asanzwe ari umucuruzi, akaba nta kibazo yari afitanye n’ubuyobozi mu Rwanda kuko yajyaga aza i Kigali kenshi gusura abavandimwe n’inshuti, uruhare rwa Uganda rukarushaho gutekerezwaho kuko harimo uwambaye impuzankano y’urwego rwa leta.

-7551.jpg

Umuryango wa Rutagungira ufite ubwoba ko ubuzima bwe bwaba buri mu kaga

2017-08-10
Editorial

IZINDI NKURU

Kampanye zanyuma muri Uganda zarangiye mu kavuyo

Kampanye zanyuma muri Uganda zarangiye mu kavuyo

Editorial 15 Feb 2016
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Bamporiki Edouard yashimye inganzo ya Niyo Bosco wasohoye indirimbo nshya yitwa ‘Piyapuresha’

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Bamporiki Edouard yashimye inganzo ya Niyo Bosco wasohoye indirimbo nshya yitwa ‘Piyapuresha’

Editorial 14 Jul 2021
Hatangajwe amatsinda y’uko amakipe azahura mu mikino y’irushanwa ritegura shampiyona y’u Rwanda y’umukino w’intoki wa Basket ball

Hatangajwe amatsinda y’uko amakipe azahura mu mikino y’irushanwa ritegura shampiyona y’u Rwanda y’umukino w’intoki wa Basket ball

Editorial 18 Apr 2021
Umuhanzi Diamond Platinumz agarutse gutaramira Abanyarwanda

Umuhanzi Diamond Platinumz agarutse gutaramira Abanyarwanda

Editorial 01 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Huye: Polisi yataye muri yombi umugabo ukekwaho kwiba miliyoni 10 muri T2000
Mu Rwanda

Huye: Polisi yataye muri yombi umugabo ukekwaho kwiba miliyoni 10 muri T2000

Editorial 26 Feb 2018
Akanama k’umutekano ka LONI kagiye kwirebera uko byifashe  mu Burundi
Mu Rwanda

Akanama k’umutekano ka LONI kagiye kwirebera uko byifashe mu Burundi

Editorial 19 Jan 2016
Gasabo: Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bahaye amazi meza n’amashanyarazi abaturage
Mu Rwanda

Gasabo: Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bahaye amazi meza n’amashanyarazi abaturage

Editorial 08 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru