Umuryango w’Umunyarwanda uheruka gushimutirwa i Kampala muri Uganda, wagaragaje uburyo yajyanywe n’abantu barimo abambaye impuzankano y’inzego zishinzwe umutekano z’icyo gihugu, kugeza ubu ukaba utaramenya amakuru y’aho aherereye.
Ku Cyumweru tariki 7 Kanama nibwo René Rutagungira wasezerewe mu ngabo z’u Rwanda afite ipeti rya sergeant, yashimuswe n’abantu bataramenyekana ubwo yari mu kabari ka Bahamas asangira n’inshuti ze, ahagana saa munani z’ijoro nk’uko ababibonye babihamya.
Uwo mugabo wari usanzwe yikorera ubucuruzi i Kampala ngo yahise ashyirwa mu modoka ya Toyota Premio ifite numero UAT 694T afatiweho imbunda, iyo modoka ihamuvana n’umuvuduko mwinshi igana ahantu hataramenyekana.
Nk’uko KT Press yabitangaje, ababibonye biba bavuga ko abamushimuse barimo umusirikare ufite ipeti rya Captain wari ufite imbunda, bigakekwa ko ari umukozi w’urwego rw’ubutasi rwa gisirikare muri Uganda (CMI).
Abagize umuryango wa Rutagungira bavuga ko ubuzima bwe ubu buri mu kaga. Nyuma y’uko ashimuswe, ababibonye ngo bamenyesheje umugore we Hyacinthe Dusangeyezu na we ahita ahagera, akomereza no kuri sitasiyo ya polisi ya Kampala abaza amakuru ariko araheba.
Yagize ati “Nageze kuri sitasiyo ya Polisi ya Kampala ahagana saa cyenda z’igitondo maze abapolisi basaga n’aho bazi iby’iryo shimutwa bambwira ko ari akazi ka CMI n’urwego rushinzwe umutekano mpuzamahanga (ISO); banze kugira icyo bamfasha bambwira ko ari ikibazo cyo ku rwego rw’igihugu.”
“Nagerageje kureba amashusho yafashwe na camera ndetse n’ababyiboneye banyemeza ko abamushimuse bari bayobowe n’umu captain ukorera muri CMI.”
Uwo mugabo amaze kuburirwa irengero, ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda byagiye bitangaza ko yaba yashimuswe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda.
Gusa Dusabeyezu avuga ko umugabo we yari asanzwe ari umucuruzi, akaba nta kibazo yari afitanye n’ubuyobozi mu Rwanda kuko yajyaga aza i Kigali kenshi gusura abavandimwe n’inshuti, uruhare rwa Uganda rukarushaho gutekerezwaho kuko harimo uwambaye impuzankano y’urwego rwa leta.
Umuryango wa Rutagungira ufite ubwoba ko ubuzima bwe bwaba buri mu kaga