• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Rev. Karuranga yavuze ku ’gatsiko k’abanzi b’u Rwanda’ badurumbanyije ADEPR ya Uganda

Rev. Karuranga yavuze ku ’gatsiko k’abanzi b’u Rwanda’ badurumbanyije ADEPR ya Uganda

Editorial 22 May 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umuvugizi w’Itorero rya ADEPR mu Rwanda, Rev. Karuranga Ephrem, yavuze ko hari agatsiko k’abantu bahoze ari abayoboke b’iri torero muri Uganda bariciyemo ibice kubera gushaka kuyobora abakirisitu, bakabashyiramo imyumvire y’urwango.

Rev. Karuranga yabigarutseho ku wa 21 Gicurasi 2019 mu kiganiro yahaye Radiyo Ijwi rya Amerika.

Uyu mushumba yavuze ko gucikamo ibice kwa ADEPR ishami rya Uganda kwatangiye nyuma y’uko Pasiteri Ntakirutimana Théoneste wari Umuyobozi waryo afunzwe.

Amakuru y’ishimutwa rya Pasiteri Ntakirutimana Théoneste yatangajwe ku wa 29 Werurwe 2019.

Pasiteri Ntakirutimana Théoneste yari yafatanwe n’abandi bakirisitu batanu n’inzego z’umutekano za Uganda zibashinja kuba intasi’ za leta y’u Rwanda.

Umuvugizi w’Itorero rya ADEPR mu Rwanda, Rev. Karuranga Ephrem

Rev. Karuranga yavuze ko abateje amacakubiri mu itorero ari agatsiko ka bamwe mu banzi b’u Rwanda bari muri Uganda bashaka koreka imbaga y’abakirisitu b’itorero bagamije kubangisha ubuyobozi bw’u Rwanda.

Yagize ati “Ni agatsiko k’abari bafite inyota yo gushaka kuyobora, babonye ko umuyobozi wabo afunzwe bifuza ko bakitandukanya n’abayobozi bo mu Rwanda bagendeye kuri icyo cyuho batangaza ko aribo bayobozi, […]Gusa icyo tuzi neza ni uko ababiri inyuma ari agatsiko k’abantu batari abakirisitu ahubwo ko ari abantu bifuza ubuyobozi bwo mu nduru.”

Rev.Karuranga yavuze ko abayoboke ba ADEPR ishami rya Uganda b’Abanyarwanda bari guhura n’akaga gakomeye aho batotezwa bashinjwa ko ari intasi z’u Rwanda. Nkuko ikinyamakuru cya gikristu Iyobokamana.com kibitanaza.

Yagize ati “Abatotezwa muri Uganda bo mu itorero ryacu baba bashinjwa ngo kuba intasi z’u Rwanda noneho rero bikabazanira akaga kimwe n’abandi Banyarwanda bose ariko ikigaragara ni uko ako gatsiko kavuga ko abari abayobozi babatanga utemeye kuyoboka ako urwo ruhande rw’abanzi b’igihuhu bakabashinja kuba intasi z’u Rwanda.Mu by’ukuri ni icyo kigenda kigaragarayo kigatuma benshi bameneshwa.”

Akomeza avuga ko “bivugwa ko udashatse kwemera kujya mu ruhande rwa Kayumba Nyamwasa ahita yitwa intasi y’u Rwanda maze agatangira guhohoterwa muri ubwo buryo.”

Itorero rya ADEPR muri Uganda ryashinzwe muri 2016 ryari rimaze kugira indembo 8 mu rwego rwo kwagura umurimo w’ivugabutumwa.Kugeza ubu ADPR ishami rya Uganda yari imaze kugira abayoboke ibihumbi cumi na bitanu(15000).

Kuva mu myaka ibiri ishize, umubano w’u Rwanda na Uganda wajemo kidobya ahanini bishingiye ku Banyarwanda bafatwa bagakorerwa iyicarubozo.

U Rwanda rushinja Uganda gutera inkunga ibikorwa by’imitwe ishaka kuruhungabanyiriza umudendezo.

2019-05-22
Editorial

IZINDI NKURU

Ntayima nyina akabara: Kabuga Félicien ukurikiranyweho Jenoside yaribyaye

Ntayima nyina akabara: Kabuga Félicien ukurikiranyweho Jenoside yaribyaye

Editorial 24 Nov 2022
Musenyeri Bimenyimana wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yitabye Imana

Musenyeri Bimenyimana wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yitabye Imana

Editorial 12 Mar 2018
Umujenosideri Isaac Kamali yatangiye gukurikiranwa nubucamanza bwo mu Bufaransa.

Umujenosideri Isaac Kamali yatangiye gukurikiranwa nubucamanza bwo mu Bufaransa.

Editorial 17 Sep 2021
Indege ya Ethiopian airlines yakoze impanuka ihitana abantu 157 (Yavuguruwe)

Indege ya Ethiopian airlines yakoze impanuka ihitana abantu 157 (Yavuguruwe)

Editorial 10 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Safi Madiba ngo yaba yiteguye kurushinga na Parfine Umutesi
IMIKINO

Safi Madiba ngo yaba yiteguye kurushinga na Parfine Umutesi

Editorial 05 Jan 2016
Huye: Abanyeshuri 800 bigishijwe ububi bw’icuruzwa ry’abantu
Mu Mahanga

Huye: Abanyeshuri 800 bigishijwe ububi bw’icuruzwa ry’abantu

Editorial 24 Mar 2016
Amafoto – Bakina bya gishuti, Rayon Sports yatsinze Musanze FC 2-0, As Kigali itsinda Gasogi United
Amakuru

Amafoto – Bakina bya gishuti, Rayon Sports yatsinze Musanze FC 2-0, As Kigali itsinda Gasogi United

Editorial 06 Aug 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru