Rio:Usain Bolt w’imyaka 30 y’amavuko unyaruka kurusha abandi ku Isi, Usain Bolt ashobora gutandukana n’umukobwa bari bamaze imyaka ibiri bakundana ndetse bateganyaga kwambikana iy’urudashira vuba kubera amafoto yashyizwe hanze n’umwana w’umukobwa w’imyaka 20 wo muri Brazil bari mu gitanda.
Ibi bije nyuma yo kwegukana imidali itatu ya zahabu mu kwiruka metero 100, 200 na 400 mu mikino ya olempike yaberaga i Rio de Janeiro muri Brazil agakomeza gushimangira ko ari umwami n’igihangange cy’Isi mu kunyaruka, kuri iki Cyumweru Usain Bolt yagaragaye mu buriri ari kumwe n’umukobwa w’imyaka 20 w’umunyeshuri.
dore nguwe agacigatiye
Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 30 mbere yo gutaha ngo ajye kwifatanya n’umuryango we muri ibyo birori ndetse no kwishimira imidali itatu yegukanye akaba yabanje kwishimisha n’uwo mukobwa w’i Rio ari na we washyize aya mafoto hanze nk’uko dailymail.co.uk yabitangaje.
Uyu mukobwa witwa Jady Duarte aganira n’ikinyamakuru cyo muri Brazil cyitwa Extra yavuze ko ibyo yakoze na Bolt ari ibintu bisanzwe kandi nta kindi kibyihishe inyuma ariko yongeraho ko atari yamenye ko aryamanye n’ikirangirire nka Bolt.
Mu mafoto uyu mukobwa yashyize hanze harimo igaragaza amadolari 100 ariko yahakanye ko uyu mukinnyi yamwishyuye kugira ngo baryamane.
Avuga ko aya mafoto atayashyize hanze ashaka kwiyamamaza ndetse aho bigeze yumva atewe isoni n’ibyo yakoze.
Uretse uyu mukobwa, Bolt yanagaragaye mu kabyiniro abyinana n’undi mukobwa mu buryo budasanzwe.
Mushiki we Christine Bolt-Hylton yahise atangaza ko Bolt asanzwe afite umukobwa bakundana w’imyaka 26 witwa Kasi Bennett bari bamaranye imyaka ibiri muri Jamaica ndetse bateganyaga gushinga urugo vuba ariko ibi bikaba bishobora kubangamira bikomeye urukundo rw’aba bombi.
Bolt yari yatangaje ko iri ariryo siganwa ryanyuma yitabiriye bityo bamwe mubakurikiranira hafi bimwe mubihano bitangwa mu mikino bavuga ko ibi uyu mukobwa yaba yabikoze mu rwego rwo kugirango asebye uyu mukinnyi
Ntakirutimana Alfred