Amakuru aturuka muri RNC, aravuga ko amazi yarenze inkombe, hagati ya Rudasingwa na Kayumba Nyamwasa, kuva iyi ntambara y’imyanya yavuka, Rudasingwa ngo yatangiye kumena amabanga menshi ya Kayumba kugeza naho ubu noneho umwe ahiga undi kuburyo amaraso ashobora kumeneka.
Aya makuru avuga ko hari abacanshuro baturutse muri Afrika y’epfo baguririwe na Gen. Kayumba bagomba guhiga bukware Rudasingwa Theogene kugeza bamwirengeje aba bacanshuro ngo baguririwe amafaranga menshi yatanzwe n’umuherwe w’umunyarwanda uba muri Afrika y’Epfo Rujugiro Ayabatwa Tribert.
Dr Rudasingwa Theogene avuga ko nubwo yari umuhuzabikorwa wa RNC kugeza kuwa 01 Nyakanga ari we wari umukuru w’akarere ka Buruseli, ibintu anenga avuga ko bitumvikana ukuntu umuyobozi wa RNC yanaba ukuriye ishyaka mu karere.
Ibi bikaba byarabaye nyuma y’uko hari undi wari watowe by’agateganyo ariko ka gatsiko k’abasirikare ba Kayumba karamuhagarika gashyiraho Rudasingwa.
Kuri ubu Rudasingwa ari kumena amabanga menshi avuga ko ikintu abantu batazi barimo na Gervais Congo, wari umwungirije, ari uko Kayumba yari yamubwiye ko yifuza ko mu Bubiligi RNC, hahagararirwa n’Umututsi.
Impamvu yashakaga Umututsi, ikaba ari uko ahandi hirya no hino ku isi Abahutu ari bo benshi bahagarariye RNC. Ibyo rero ngo ntabwo babyumvikanyeho ka gatsiko yavugaga kaza gatukana birangira we na bagenzi be batanze umwanya ngo bakore ibyo bashaka.
Gervais Condo wasigaye kwa Kayumba, avuga ko ikibazo cya mbere cyateje gutana kw’abari muri RNC, ari ukudakorera mu nzego. Rudasingwa, ashinja abantu guca inyuma bakajyana ibibazo kwa Kayumba. Nawe kandi ngo yacaga inyuma akajya kuganirira Kayumba ibibazo asimbutse inzego.
Kayumba, Rujugiro na Rudasingwa
Icya kabiri ni ukutavugana (communication), aho abayobozi bataganiriza abayoboke, ndetse n’abayobozi ubwabo ngo kubonana bikaba bigorana. Ikindi bamwe muri bo hagati yabo nta bwubahane bwari buhari.
Ikibazo cy’udutsiko turi muri RNC (ak’Abatutsi kayobowe na Kayumba naho n’ak’Abahutu kayobowe na Condo) .
Cyiza Davidson