Ku wa 31 Ukuboza umwaka ushize Perezida Museveni yagejeje ijambo ry’umwaka mushyashya ku baturage ba Uganda abizeza ko azakora ibishoboka byose mu rwego rwo gukemura amakimbirane ari hagati ya Uganda n’URwanda.
Mu byukuri, habayeho ingamba zo kubaka icyizere harimo no gufungura inzirakarengane zarimo kuborera mu buroko budakurikije amategeko bwo muri Uganda. Ariko kandi, uko bigaragara, iyo hatewe intambwe imwe mu cyerecyezo cyiza, bongera gutera izindi ntambwe ibyiri ziganisha ibintu irudubi, bityo bigatiza umurindi ubwumvikane bucye busanzwe.
Amakuru yizewe avuga ko kuwa 17 Mutarama 2020, itsinda ry’abayoboke ba RNC ryari rigizwe na Bonabana Prossy, Sula Nuwamanya na Gideon Rukundo Rugari bakaba bahuriye mu nama ahitwa Katanabirwa ho mu Karere ka Kyenkwanzi, mu bikorwa byabo byo gushakira abayoboke RNC, ikaba ikomeje ari nta nkomyi, kandi akaba ari nta n’icyizere ko bizahagarara mu bihe biri imbere.
Bonabana na Nuwamanya nibo bany’iri (ONG) witwa The Self Worth Initiative
Gideon Rugari n’umurwanashyaka wa RNC ishami rya Uganda, mu gihe Bonabana na Nuwamanya bashyizeho umuryango wa baringa utegamiye kuri leta (ONG) witwa The Self Worth Initiative, akaba ariwo wifashishwa mu korohereza ibikorwa bya RNC mu buryo bw’ibanga.
Kur’iyi taliki kandi iyi nama yari igamije gushakira RNC abayoboke, yitabiriwe n’abanyamuryango ba RNC bagera kuri 60, bari baturutse mu Turere twa Kiboga na Kyankwanzi muri Uganda.
Izi nkoramutima za RNC nkuko amakuru atugeraho abigaragaza, ngo zanatanze amakarita mashyashya agaragaza ubunyamuryango bwa RNC.
Nka gasopo, aba bayoboke bashyashya bihanijwe kutazigera bahirahira ngo bahingutse ijambo RNC, nkuko amakuru atugeraho abivuga.
Mu rwego rwo kujijisha, abo barwanashyaka babwiwe ko umuryango utegamiye kuri Leta The Self Worth uzajya abaha imbuto n’ibindi bikoresho bijyanye n’ubuhinzi bworozi, bikitwa ko ari mu rwego rwo kuborohereza mu kongera umusaruro kandi bari mubikorwa by’ubukangurambaga bwa RNC. Umugambi nyamukuru w’ibibikorwa bya RNC mu mirima y’ibigori n’ibishyimbo ni ukongera umusaruro bityo bikazajya bigemurirwa abarwanyi babo muri Kongo Kinshasa, babwiwe ko nyuma yibyabaye, uyu mutwe w’iterabwoba ushaka kwisuganya, nyuma yaho abarwanyi bawo bashiriye ku icumu mu mashyamba ya Kongo Kinshasa, aho ingabo za DRC zabatsembeye umwaka ushize, aho amagana yasize ubuzima, naho abari bafashwe mpiri bakazanwa mu Rwanda, aho barimo gukirikirwanwa n’ubutabera, kubera ibyaha binyuranye bifitanye isano n’iterabwoba no kuba abanyamuryango b’umutwe w’itwaje intwaro.
Kuva icyo gihe, RNC yacitsemo ibice, n’ubuyobozi bwayo bukuru burimo kurangwa n’umwiryane, kuva Benjamin Rutabana yaburirwa irengero muri Uganda, bikaba bizwi ko iri bura rya Benjamin Rutabana ryategetswe na Kayumba Nyamwasa rinashyirwa mu bikorwa na muramu we Frank Ntwali, nawe uri ku isonga mu buyobozi bwa RNC, unakunze kuyihagararira munama zitandukanye zijya zibera Uganda aho akunda kuba ari.
Inama ya RNC yakozwe mu ibanga ikitirirwa ko ari iya The Self Worth Initiative ni uburyo bwo gusaza imigeri bw’umutwe wasenyutse, ariko bamwe mubayobozi ba Uganda nka Brig.Abel Kandiho na Dr Philimon Mateke bakaba bariyemje kuzawuzanzamura.
Iyo nama ikaba yaribanze kuburira abanyamuryango bayo ko bazajya bakoresha iteka The Self Worth Initiative nk’uburyo bwo gusisibiranya ibimenyetso URwanda rushobora kwifashisha rurega Uganda, mugihe habayeho amasezerano ya Luanda, asaba Uganda kurecyeraho gutera inkunga ingabo zigamije guhungabanya umutekano mu gihugu cy’abaturanyi.