Niba intambara ku rwego rw’isi ari uguharanira ko abaterabwoba n’ababashyigikiye batagomba kugira ubuyobozi ku rwego rw’igihugu, none se ni kuki Uganda yo yatekereza ko RNC yaba umwihariko?
Ibaze nawe umuvugizi w’umutwe w’iterabwoba ku rwego rw’isi Al Qaida kubwira Ikinyamakuru ngo, “ Turifuza kwibutsa rubanda ko turi umuryango wubakiwe ku mahame ya demokarasi, ubutabera n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.”ninde wakumva ko ibyo avuze abikuye ku mutima?
Na Al Qaida ubwayo ntiyibona nk’umutwe w’iterabwoba, nubwo hari ibikorwa by’ubwicanyi ikora ku musubirizo ku isi yose igahitana inzirakarengane , harimo n’ibitero yakoze ku nyubako ebyiri zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bigahitana abagera ku 3000.
Ikinyamakuru gikwirakwiza propaganda ya Al Qauida kugeza naho cyamamaza ko uwo mutwe wubakiwe ku mahame ya demokarasi ,” nta shiti, Abanyamerika babifata nk’ubushotoranyi no kubakina ku mubyimba, bityo noneho bikabongerera imbaraga mu kurwanya iterabwoba
Ibi nibyo bimaze iminsi biranga imyandikire ya Daily Monitor mu nkuru z’icyo kinyamakuru zimaze iminsi zicicikana zerekeranye na Rwanda National Congress (RNC). Mu nkuru y’icyo Kinyamakuru iheruka yanditswe ku wa 2 Kanama 2019,yari ifite umutwe ugira uti, “ Abanyarwanda bari mu buhungiro barashaka gutaha, nubwo babagerekaho iterabwoba” bakaba barashakaga kugaragaza uyu mutwe nkuwemewe n’amategeko, kandi unaharanira ubutegetsu mu Rwanda.
Niba urugamba ku iterabwoba ku rwego rw’isi ari uguharanira ko abaterabwoba n’ababashyigikiye batagira ubutaka bategeka, bityo imbaraga zabo zose zifashishwa ku girango bigerweho zigomba kurwanywa ku buryo bwose bushoboka, none ni kuki hari umuntu ugomba gutekereza ko RNC yaba umwihariko ?
RNC ikaba yarahisemo ibara ry’umuhondo, nk’ikimenyetso cy’ubufatanye n’abaterankunga bayo , ari nabo barimo kuyifasha mu rwego rwo kuyitagatifuza binyuze mu itangazamakuru.
Ikimara gushingwa muri 2010, Patrick Karegeya umwe mu bayishinze na Kayumba Nyamwasa, bakoze ikiganiro kirambuye cyahaye uwo mutwe inshingano y’iterabwoba. Karegeya akaba yaravuze ko uburyo bw’imvururu, aho kuba uburyo bushingiye kuri demokarasi aribwo bwavana Perezida Kagame ku buyobozi, “abanyagitugu ntibajya barekura ubuyobozi, bararwanywa bakabuvanwaho,” akaba aribyo yavuze.
Iki cyerecyezo RNC yubakiweho cyahise gishyirwa mu bikorwa. Nkuko nubundi iterabwoba rikora, ikigendererwa kikaba cyari ugukwirakwiza ubwoba mu gihugu hose, kugirango abaturage batakarize icyizere ubuyobozi, nyuma bakifashisha ingufu za gisirikare mu gufata igihugu ku nkunga y’ abaterankunga babo.
Abasangirangendo ba RNC batangiye gucengera igihugu kubera izo mpamvu. Hagati ya 2010 na 2014, ibitero bitandukanye byahitanye abantu 17 binakomeretsa 460 mu Rwanda.
Nkuko umutangabuhamya abivuga, Kaporari Joseph Nshimiyimana , wari mu nama ya RNC, yabareye mu kabari kitwa Mamba Point Bar, iyo nama kandi ikaba yari yatumiyemo n’impuruza za Kayumba Nyamwasa zari zaturutse muri Afurika Yepfo, bivugwa ko RNC yari ifite gahunda yo kuburizamo amatora y’intumwa za rubanda yari ateganijwe muri Nzeri y’uwo mwaka.
Iyo gahunda yaje kubahira, kuko ibitero bya za gerenade byatewe mu isoko rya Kicukiro , bihitana ubuzima bwa Yadufashije na Habiyambere binakomeretsa abandi 46.
Ni gute ikigo cy’itangazamakuru cyamira bunguri ibyo gihawe, ari nako kimokoza, ibivugwa n’umutwe ubeshya ko w’ubakiye ku mahame ya demokarasi, ariko kadi kikongera kigacaruhinganyuma gishaka kuburizamo amatora, kifashisha ibikorwa by’iterabwoba, ibi birenze amahame agenga ubunyamwuga.
Ba kizigenza ba FDLR , ubu bari imbere y’ubutabera bafatiwe muri Kongo Kinshasa ubwo bavaga Kampala, nabo bemeje ko Minisitiri wa Uganda ushinzwe ubutwererane mu Karere Philemon Mateke yari yahamagaje FDLR na RNC mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku buryo bashyira mu bikorwa amabwiriza yari yatanzwe na Uganda, ajyanye n’ukuntu bakwangiza ibikorwa remezo by’uRwanda.
Nyamara kandi imvururu zishingiye ku gisirikare zagombaga kwifashishwa mu gushyira mu bikorwa uyu mugambi mubisha w’iterabwoba zaje gukomwa mu nkokora, kuko amagana n’amagana y’abasore bari barayobejwe na Kayumba bahuye n’uruvagusenya mu mashyamba ya DRC, aho abasaga 300 bahasize ubuzima, abandi bafatwampiri ari bazima.
Kugeza ubwo Kayumba Nyamwasa yavaga Uganda akisubirira muri Afurika Yepfo, aho arimo kwirira za sosiso, ari nako ayobora abo bayoboke be, yifashisha uburyo bwa terekomande, uwavuga ko uku gukubitwa inshuro bishoje RNC yumvise ntiyaba akabije.
Bisobanura ko ari nayo mpamvu aka gatsiko k’iterabwoba n’abaterankunga bako bahinduye amayeri, bakaba barimo kwifashisha itangazamakuru, za Tract bitwaje abacitseku icumu n’ibindi bitindagasani nk’ibyo….mu rwego rwo guhanyanyaza kugirango habeho ibiganiro n’imishyikirano.
Nyuma yo gusekurirwa muri DRC, bahise bahindura intero, batangira kuvuga ko bashaka imishyikirano .” Ubwo abo baterabwoba bakunda amahoro bakaba bari biteguye kugirana ibiganiro n’buyobozi bw’uRwanda.
Twagiramungu ati :Abanyarwanda bari mu buhungiro barashaka gutaha, ariko Twagiramungu yirengagiza ko abo avugira bari mu banyarwanda bigeze kwijandika mu iterabwoba. None ho ni ukuvuga ko n’imiryango yabuze ababo kubera ibi bikorwa by’iterabwoba igomba kwibagirwa ibyo bikorwa. Ese yo irasaba iki ?
Ni ayahe mahame ya demokarasi barimo kwigisha atagomba gushingirwaho ngo abakoze ibikorwa by’iterabwoba babibazwe?
RNC yahisemo ibara ry’umuhondo, vuba aha ntagushidikanya bazaba banambaye ingofero zabo z’umuhondo.
Niba ibi aricyo bisaba kugirango RNC ihabwe indi sura, nk’umuryango wubakiwe ku mahame ya demokarasi, na Al Qaida byazayishimisha!