Jean Paul Turayishimye wahagaritswe ku mirimo ye muri RNC, kuva mu muri nzeri 2019, avuga ko Jerome Nayigiziki ntabubasha afite bwo ku mwirukana muri RNC. Jean Paul Turayishimye avuga ko nan’ubu akiri umunyamuryango. Yagize ati: “ahubwo ndibo nakwegura kuko nibo kibazo muri RNC kuruta uko arinjye Kibazo”.
Jerome Nayigiziki benshi mu banyamuryango b’ihuriro rya RNC batemera kuko bavuga ko ari igikoresho cya Kayumba Nyamwasa, ngo ahangayikishijwe na Radio, Jean Paul Turayishimiye, yashinze.
Ubuyobozi bukuru bwa RNC, bukaba bufite impungenge ko uyu mugabo ashyira hanze amacenga, ubucakura n’ubusahuzi bukorwa n’aba bagabo bayoboye RNC aribo Jerome Nayigiziki, Faustin Kayumba Nyamwasa, Gervais Condo na DR Emmanuel Hakizimana.
Jean Paul avuga ko gushinga Radio yise “Uyu munsi na JP” yabitewe nuko yagiye gutanga ikiganiro cyari kuvuga ku bibazo biri muri RNC ariko akaza gusanga bahinduye Password ya Studio ya Radio Itahuka. Kuri we ariko ngo ntabwo yagombaga gucika intege, ahubwo yahise ashinga radio ye kugirango agaragaze ibibazo biri muri RNC abanyamuryango bakomeza guhishwa kandi ntaho RNC iri Kugana.
Jean Paul Turayishimye uvuga ko we ari umuyobozi wa RNC kuri ubu uko ihagaze, yakwegura ku buyobozi bwayo, ati:” Ataneguye byaba bigaragaza ko adakunze RNC ahubwo ayirimo kubera inyungu ze bwite.” Uyu mugabo avuga ko uko abona RNC, abisangiye n’abanyamuryango benshi ngo n’abatazi uburyo RNC iri gusenyuka ngo nabo bazabibona vuba.
Jean Paul uvuga ko imikorere ya RNC ntacyerecyezo yagira igihe yaba ikiyobowe naba bagabo, cyane Kayumba Nyamwasa, avuga ko mu gihe bamaze ku buyobozi bwayo bataranarenza 50% mu buryo bw’ imikorere inoze, akuvuga ko imikorere yabo ntaho yageza RNC.
Imikorere itanoze y’ubuyobozi bukuru bwa RNC, Jean Paul Turayishimye abihuriyeho n’itsinda rigizwe na Madam Leah Karegeya, Andre Kazigaba, Madam Tabita Gwiza na Frank Ruhinda n’abandi benshi bavuga ko biteguye guhangana n’ibitekerezo birangajwe imbere n’indanini ya Kayumba Nyamwasa.
Abakurikiranira hafi bavuga ko iri tsinda rigiye gukora irindi shyaka mu gihe komite Nyobozi ya RNC iteguye.