• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Rooney yujuje imikino 120 mu ikipe y’u Bwongereza asezera mu marira menshi

Rooney yujuje imikino 120 mu ikipe y’u Bwongereza asezera mu marira menshi

Editorial 17 Nov 2018 IMIKINO

Wayne Mark Rooney w’imyaka 33 yaraye akinnye umukino wa 120 mu Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, ari na wo wa washyize akadomo ku mikino yose yayikiniye, ahita asezera ku bafana n’amarira menshi.

Mu maso y’abantu ibihumbi 68,155 bari muri Wembley Stadium, u Bwongereza bwatsinze Leta zunze Ubumwe za Amerika ibitego 3-0.

Rooney ufatwa nk’intwari y’umupira w’amaguru w’Abongereza muri stade yari yaherekejwe n’umuryango we; ‎Coleen McLoughlin Rooney n’abana babo bane. Gusa yinjiye mu kibuga ku munota wa 58 asimbuye Jesse Lingard.

Ubusanzwe mu muco w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, abakinnyi 11 babanje mu kibuga nibo bambara nimero kuva kuri rimwe kugera kuri 11. Ariko mu rwego rwo guha Rooney icyubahiro yahawe kwambara nimero 10 nubwo yabanje ku ntebe y’abasimbura.

Uyu mukino warangiye u Bwongereza butsinze USA ibitego 3-0 bya; myugariro wa Liverpool FC Trent Alexander-Arnold, Callum Wilson na rutahizamu wa Manchester United, Jesse Lingard.

Nyuma y’umukino Rooney yafashe umwanya ashimira abatoza, abakinnyi, abafana n’abayobozi b’umupira w’amaguru mu Bwongereza bamubaye hafi mu myaka 10 yari amaze akinira ikipe y’igihugu.

Ati “Ntabwo nari nzi ko aya mateka yose nayandika mu gitabo cy’ubuzima bwanjye. Ntabwo imbaraga zanjye zari kubingezaho. Niyo mpamvu nshimira buri umwe wamfashije by’umwihariko amagana y’abakinnyi twambaranye imyenda y’iki gihugu mu myaka 10 ishize”.

“Icyo nishimiye ni uko ikipe isigaye mu maboko y’abagabo biteguye kugera kubyo twananiwe mu bihe byacu. Ndashimira abafana bakomeje kunsunika aho nabaga nacitse intege.”

Uyu rutahizamu ufite agahigo ko gutsinda ibitego byinshi kurusha abandi mu ikipe y’igihugu bingana na 53, yemeje ko abona rutahizamu wa Tottenham, Harry Kane nk’umusimbura we mwiza kuko ku myaka 25 gusa amaze gutsindira u Bwongereza ibitego 19 kandi ngo bizakomeza kwiyongera.

Rooney usezeye yujuje imikino 120, yakinnye umukino wa mbere mu ikipe y’igihugu kuwa 17 Gashyantare 2003, ubwo batsindaga Australia mu mukino wa gicuti watumye aba umukinnyi ukiri muto cyane wakiniye iki gihugu ku myaka 17 n’iminsi 111 gusa.

Mbere y’umukino Rooney yakorewe yahawe icyubahiro

Mu mukino wo gusoza ubuzima bwe mu ikipe y’igihugu batsinze Leta zunze ubumwe za Amerika ibitego 3-0

Nubwo yinjiye mu kibuga asimbuye yakinnye yambaye nimero 10 mu rwego rwo kumuha icyubahiro kuko ntibisanzwe mu muco w’umupira w’amaguru w’Abongereza, aha yasohokaga mu kibuga arira

Harry Kane yahawe inshingano

Rooney abona Kane nk’umusimbura we mwiza mu ikipe y’igihugu

Rooney yinjiye mu kibuga asimbuye Lingard ahita ahabwa igitambaro cya kapiteni

Umugore we Coleen n’abana babo nabo bari bahari

Mu bihumbi byaje guha icyubahiro Rooney harimo n’igihangange mu gusiganwa ku maguru Usain Bolt

2018-11-17
Editorial

IZINDI NKURU

Abafana ba Rayon Sports bahawe umukoro imbere ya Costa do Sol

Abafana ba Rayon Sports bahawe umukoro imbere ya Costa do Sol

Editorial 05 Apr 2018
Abahanzikazi Charly na Nina bakomeje kwerekana ubuhanga bwabo

Abahanzikazi Charly na Nina bakomeje kwerekana ubuhanga bwabo

Editorial 28 Jun 2016
Irushanwa Nyafurika mu mukino w’intoki wa Volleyball ryasojwe Tunisia itwaye igikombe mu bagabo naho u Rwanda rusoza ku mwanya wa 6

Irushanwa Nyafurika mu mukino w’intoki wa Volleyball ryasojwe Tunisia itwaye igikombe mu bagabo naho u Rwanda rusoza ku mwanya wa 6

Editorial 15 Sep 2021
APR FC itsinze Simba, ifata umwanya wa mbere

APR FC itsinze Simba, ifata umwanya wa mbere

Editorial 14 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kayumba Nyamwasa mu mugambi wo guhitana Jean Paul na Maj Micombero
INKURU NYAMUKURU

Kayumba Nyamwasa mu mugambi wo guhitana Jean Paul na Maj Micombero

Editorial 10 Oct 2019
Umunyabigwi wa Arsenal, Sol Campbell yarebanye n’abanyarwanda umukino batsinzemo Manchester United ibitego 3-1
Amakuru

Umunyabigwi wa Arsenal, Sol Campbell yarebanye n’abanyarwanda umukino batsinzemo Manchester United ibitego 3-1

Editorial 04 Sep 2023
U Burundi buragana he ?  Urutonde rw’abantu 17 bashakishwa n’ubutabera kubera iyicwa rya Ndadaye
INKURU NYAMUKURU

U Burundi buragana he ? Urutonde rw’abantu 17 bashakishwa n’ubutabera kubera iyicwa rya Ndadaye

Editorial 01 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru