RPF-Inkotanyi na ANC ni amashyaka afite byinshi ahuriyeho kandi yombi akaba yaranakoze kongre yayo, ku rwego rw’igihugu, mu matariki yegeranye muri uku kwezi k’Ukuboza 2017.
Aya mashyaka cyangwa imitwe ya politike yombi ahuriye ku kuba yombi ari ku butegetsi mu bihugu byayo, RPF iri ku butegetsi mu Rwanda naho ANC ikaba ku butegetsi muri Afurika y’Epfo. Ayo mashyaka yombi kandi akaba ariyo akiri ku butegetsi kuva buri rimwe ryabohora igihugu cyaryo mu mwaka umwe w’i 1994.
Muri Mata 1994 nibwo ANC yabohoye Afurika y’Epfo kuva ku butegetsi bw’ivangura (Apartheid) naho muri Nyakanga uwo mwaka w’i 1994 RPF ibohora u Rwanda kuva ku butegetsi bw’abajenosideri.
Nubwo ubugome bwa Apartheid butarimo jenoside nk’iyo Abatutsi bakorewe ha no mu Rwanda ariko yari ivangura ubutegetsi bw’abazungu bwakoreraga abirabura bikaba byari biteye akababaro n’umujinya cyane.
Abirabura ntabwo bari bemerewe gutura mu midugudu imwe n’abazungu, kwiga mu mashuli amwe n’abazungu, gutega imodoka z’abagenzi zigenewe abazungu n’ibindi nko kuba batari bemerewe no kujya mu gisirikare.
Na hano mu Rwanda ubutegetsi bwa Habyarimana ntabwo bwerereraga abatutsi kujya mu gisirikare cyangwa ngo Umututsikazi abe yarongorwa n’umuwofisiye mu gisirikare. Amahirwe Abatutsi barushaga Abirabura muri Afurika y’Epfo n’uko hari Umututsi wajijishaga akiyita Umuhutu bigashoboka, ariko nta mwirabura muri Afurika y’Epfo wari kujijisha ngo yiyite umuzungu bishoboke !
Ikindi RPF itandukaniyeho na ANC n’uko mu mavuko RPF ifite imyaka mike cyane y’amavuko kurusha ANC ariko bikaba byaratwaye RPF imyaka mike cyane ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, naho ANC bikaba byarayitwaye myinshi cyane kubohora Afurika y’Epfo.
Ubu RPF irizihiza imyaka 30 y’amavuko kuko yatangijwe mu 1987, naho ANC ikaba yizihiza imyaka 105 y’amavuko kuko yatangijwe mu 1912. RPF na ANC zombi zifite imyaka ingana ku butegetsi, ariko aho bitandukaniye n’uko RPF ikiri ikintu kimwe naho ANC ikaba isigaye irangwa n’amacakubiri ku buryo nihataba aho abagabo iyi kongere yayo yatangiye uyu munsi tariki 16/12/2017 yazarangira ishyaka risenyutse.
Nubwo ANC yari isanzwe itorohewe ariko ikiyikomereye cyane muri iyi kongere yayo n’uko hazaba harimo amatora ya Perezida wayo ku rwego rw’igihugu. Uazashobora gutorerwa uwo mwanya niwe biteganyijwe yuko umwaka utaha yasimbura Jacob Zuma ku mwanya w’umkuru w’igihugu. Ikaba ariyo iyi kongere irimo ayo matora ari ishiraniro.
Abahabwa amahirwe yo kuba ba kweguna uwo mwanya ni Cyril Ramaphosa wari usanzwe ari visi Perezida na Nkosazana Dlamini Zuma wigeze kuba Perezida wa African Union n’ugore wakera wa Perezida Zuma.
Perezida Zuma ashyigikiye byimazeyo Nkosazana babanye imyaka 14 nk’umugore n’umugabo kandi akaba yizera yuko abaye Perezida yamurinda kuba yatwarwa mu nkiko kubera amanyanga menshi akurikiranyweho. Kubera ayo manyanga Perezida Zuma yakomeje kuvugwa muri ANC bakomeje bagerageza kuba bamukura ku butegetsi ariko bigakomeza kunanirana. Abifuzaga kumukura kubutegetsi bashakaga kwerekana yuko ANC idashyigikira abajura n’abategeka nabi. Abo rero nibo bifuza yuko hatatorwa uwo wigeze kuba umugore we ahubwo hagatorwa Ramaphosa !
Iyi kongere ya ANC igizwe n’abantu 6000, bazaba bafite uburenganzira bwo gutora. Haba ku ruhande rwa Dlamin cyangwa urwa Ramaphosa rwatangiye gukora imibare, rureba ushobora kuba uwabo !
Umunsi umwe mbere yuko iyo kongere y’itora itangira, urukiko rubishinzwe muri Afurki y’Epfo rwatesheje agaciro amazina y’abantu 100 ko batemerewe kuzaba bari muri iyo Kongere ngo babe batora. Urukiko rwafashe uwo mwanzuro ngo kuko rwasanze abo bantu uturere twabo twarabagennye kujya muri iyo kongere mu buryo bw’u buriganya. Abashyigikiye Dlamin Zuma bakavuga yuko urukiko rwabogamye ngo kuko byari bizwi yuko abo bantu batari bashyigikiye Ramaphosa. Ejo bavugaga ngo ntabwo bazabyemera kandi kongere bucya ngo itangire !
Casmiry Kayumba