• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»RRA yatangije umushinga uzongerera ubushobozi EBM y’ikoranabuhanga izasimbuza imashini zisanzwe

RRA yatangije umushinga uzongerera ubushobozi EBM y’ikoranabuhanga izasimbuza imashini zisanzwe

Editorial 10 Mar 2019 IKORANABUHANGA

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangije umushinga wo kongerera ubushobozi uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya bukoreshwa n’abacuruzi mu gutanga inyemezabwishyu (EBM2.0), uzatwara miliyoni 8,65$.

Uyu mushinga wafunguwe kuri uyu wa 7 Werurwe, watewe inkunga ya miliyoni 6$ n’Umuryango mpuzamahanga w’Abanya-Koreya y’Epfo(KOICA), RRA iwutangaho miliyoni 2,65$ yose azifashishwa mu guhugura abakozi, kuwutegura, kuwumenyekashisha, kugura ibikoresho n’ibindi.

Umuyobozi wa KOICA mu Rwanda, Lee Byung Hwa, yavuze ko uyu mushinga uzakuraho imbogamizi zitandukanye abasora bagiraga, ukongera ingano y’umusoro kandi mu mucyo.

Ati “Mu bufatanye bwacu na RRA, turi gufasha guverinoma y’u Rwanda gukora iki gikorwa gikomeye cyo gushyiraho uburyo bworoshye kandi buhendutse no kongerera ubushobozi abashinzwe iby’imisoro.”

Umuhuzabikorwa wa EBM, Mbera Emmy, yavuze ko EBM 2.0 itandukanye n’utumashini dusanzwe twifashishwa mu gutanga inyemezabwishyu kuko ‘Ari porogaramu (Software) dushyira muri mudasobwa n’ibindi bikoresho bishobora kuyakira birimo na Telefone’.

Ati “Ku buryo(Porogaramu) ariyo ushyira muri icyo gikoresho ukaba ariyo ukoresha mu gutanga inyemezabwishyu. Icyiza cyo ni uko hagize ikibazo kigaragara utirirwa uza ku kigo cy’imisoro n’amahoro ngo tuguhe ubufasha.”

Yasobanuye ko icyo umuntu azajya akora agize ikibazo ari uguhamagara muri RRA abakozi baho bakayireba bifashishije ikoranabuhanga, bakamufasha atiriwe ajyayo kandi ku buntu.

Ikindi abacuruzi bazunguka ni uko porogaramu ya EBM 2.0 bazajya bayihabwa ku buntu ku bafite ibikoresho bizakira mu gihe utumashini twa EBM batuguraga.

Uretse uburyo bwo gutanga iyi porogaramu, RRA izanashyiraho uburyo umuntu yuzuriza ibisabwa kuri internet agahita ahabwa inyemezabwishyu.

Mbera ati “Ikigiye gukorwa ni ukuyitegura ku buryo uhereye muri Mutarama 2020 tuzaba dufite uburyo bwa mbere tuzaba twatangiye gukoresha.”

Yakomeje avuga ko RRA irajwe ishinga no gushaka icyafasha abasora kuzuza inshingano zabo, baba hari icyo badasobanukiwe bakayegera kandi bakarushaho kwifashisha no kujyana n’ikoranabuhanga.

Mu Rwanda habarubwa abasora umusoro nyongeragaciro banditse basaga ibihumbi 26 barimo 19 800 bakoresha EBM.

Bamwe mu bayobozi ba KOICA izatera inkunga uyu mushinga

Umuhuzabikorwa wa EBM, Mbera Emmy, yavuze ko EBM 2.0 itandukanye n’utumashini dusanzwe twifashishwa mu gutanga inyemezabwishyu

Uyu mushinga washyizwe mu bikorwa ku nkunga ya RRA na KOICA
Inkuru ya IGIHE

2019-03-10
Editorial

IZINDI NKURU

Konti zigera kuri miliyoni 50 kuri Facebook zagabweho igitero

Konti zigera kuri miliyoni 50 kuri Facebook zagabweho igitero

Editorial 29 Sep 2018
U Rwanda rugiye gushora Miliyari 5 Frw mu kugura camera zicunga umutekano muri Kigali

U Rwanda rugiye gushora Miliyari 5 Frw mu kugura camera zicunga umutekano muri Kigali

Editorial 16 May 2018
Alibaba igiye guhugura ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda bafite imishinga itanga icyizere

Alibaba igiye guhugura ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda bafite imishinga itanga icyizere

Editorial 05 Jan 2019
Umukobwa w’iRobot yitwa  ” Sophia ” yamamaye kubera ubwenge buhambaye izagaragara mu nama ya Transform Africa i Kigali

Umukobwa w’iRobot yitwa ” Sophia ” yamamaye kubera ubwenge buhambaye izagaragara mu nama ya Transform Africa i Kigali

Editorial 15 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Batatu batawe muri yombi bakekwaho kwiba insinga zijyana umuriro mu ruganda rw’Amazi ya Huye
Mu Mahanga

Batatu batawe muri yombi bakekwaho kwiba insinga zijyana umuriro mu ruganda rw’Amazi ya Huye

Editorial 04 Apr 2016
M23  yubuye imirwano muri Congo, abarwanyi bagera kuri 200  binjiye ku butaka bwa Congo
Mu Rwanda

M23 yubuye imirwano muri Congo, abarwanyi bagera kuri 200 binjiye ku butaka bwa Congo

Editorial 16 Jan 2017
RwandAir yinjiye mu bufatanye buzatuma abayikoresha bazigamira ingendo bakora
UBUKERARUGENDO

RwandAir yinjiye mu bufatanye buzatuma abayikoresha bazigamira ingendo bakora

Editorial 26 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru