Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangije umushinga wo kongerera ubushobozi uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya bukoreshwa n’abacuruzi mu gutanga inyemezabwishyu (EBM2.0), uzatwara miliyoni 8,65$.
Uyu mushinga wafunguwe kuri uyu wa 7 Werurwe, watewe inkunga ya miliyoni 6$ n’Umuryango mpuzamahanga w’Abanya-Koreya y’Epfo(KOICA), RRA iwutangaho miliyoni 2,65$ yose azifashishwa mu guhugura abakozi, kuwutegura, kuwumenyekashisha, kugura ibikoresho n’ibindi.
Umuyobozi wa KOICA mu Rwanda, Lee Byung Hwa, yavuze ko uyu mushinga uzakuraho imbogamizi zitandukanye abasora bagiraga, ukongera ingano y’umusoro kandi mu mucyo.
Ati “Mu bufatanye bwacu na RRA, turi gufasha guverinoma y’u Rwanda gukora iki gikorwa gikomeye cyo gushyiraho uburyo bworoshye kandi buhendutse no kongerera ubushobozi abashinzwe iby’imisoro.”
Umuhuzabikorwa wa EBM, Mbera Emmy, yavuze ko EBM 2.0 itandukanye n’utumashini dusanzwe twifashishwa mu gutanga inyemezabwishyu kuko ‘Ari porogaramu (Software) dushyira muri mudasobwa n’ibindi bikoresho bishobora kuyakira birimo na Telefone’.
Ati “Ku buryo(Porogaramu) ariyo ushyira muri icyo gikoresho ukaba ariyo ukoresha mu gutanga inyemezabwishyu. Icyiza cyo ni uko hagize ikibazo kigaragara utirirwa uza ku kigo cy’imisoro n’amahoro ngo tuguhe ubufasha.”
Yasobanuye ko icyo umuntu azajya akora agize ikibazo ari uguhamagara muri RRA abakozi baho bakayireba bifashishije ikoranabuhanga, bakamufasha atiriwe ajyayo kandi ku buntu.
Ikindi abacuruzi bazunguka ni uko porogaramu ya EBM 2.0 bazajya bayihabwa ku buntu ku bafite ibikoresho bizakira mu gihe utumashini twa EBM batuguraga.
Uretse uburyo bwo gutanga iyi porogaramu, RRA izanashyiraho uburyo umuntu yuzuriza ibisabwa kuri internet agahita ahabwa inyemezabwishyu.
Mbera ati “Ikigiye gukorwa ni ukuyitegura ku buryo uhereye muri Mutarama 2020 tuzaba dufite uburyo bwa mbere tuzaba twatangiye gukoresha.”
Yakomeje avuga ko RRA irajwe ishinga no gushaka icyafasha abasora kuzuza inshingano zabo, baba hari icyo badasobanukiwe bakayegera kandi bakarushaho kwifashisha no kujyana n’ikoranabuhanga.
Mu Rwanda habarubwa abasora umusoro nyongeragaciro banditse basaga ibihumbi 26 barimo 19 800 bakoresha EBM.