Uwayobora Akarere ka Rubavu Sinamenye Jeremie yeguye ku mwanya we mu buryo bwatunguye abo bakoranaga.
Ku gicamunsi yo kuri uyu wa 29 Kanama 2017 yashyikirije ibaruwa y’ubwegure bwe Inama Njyanama.
Polisi yari yamutaye muri yombi akurikiranweho kubangamira Philippe Mpayimana wiyamamarizaga kuyobora u Rwanda, ariko aza kurekurwa n’ubushinjacyaha.
Hari amakuru avuga ko Sinamenye ashobora kuba yarabujije abaturage kugera aho bamwe mu bakandida bigenga biyamamarizaga.
Mpayimana ubwo yajyaga kwiyamamariza mu Mujyi wa Rubavu, yabuze umuntu n’umwe agezaho imigabo n’imigambi ye.
Lambert Dushimimana, Perezida wa Njyanama, avuga ko batunguwe no kwegura kwa Sinamenye mu gihe bari bategereje ko agaruka mu kazi.
“Takiriye ubwegure bwe nko mu gicamunsi nko mu ma saa munani saa cyenda yashyikirije biro y’inama njyanama atubwira ko yeguye ni uko natwe twabibonye gutyo nyine.”
Dushimimana akomeza avuga ko Njyanama igomba guterana ikiga ku bwegure bwa Sinamenye, aho ishobora kubwemeza cyangwa ikabwanga.
Ati “Tugiye gushaka umwanya ukwiriye dusuzume ibaruwa yatwandikiye tugire umwanzuro dufata.”
Kuva Sinamenye yava mu gihome kuwa 1 Kanama 2017, ntiyasubiye mu kazi. Yahise ajya mu kiruhuko, nk’uko uyu muyobozi wa njyanama abyemeza.
Gusa muri icyo gihe cy’ikiruhuko yagombaga kujya yitaba inzego z’ubutabera kugira ngo akomeze atange amakuru ku makosa yo kubangamira Mpayimana akurikiranweho.
Uwari umuyobozi w’ Akarere ka Rubavu Sinamenye Jeremie