Umusirikare wambaye impuzankano ya Congo yarasiwe ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahita apfa.
Umuvugizi w’Agateganyo w’Ingabo z’u Rwanda, Lt.Col.Rene Ngendahimana, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ati “ Byabereye hafi y’umupaka biturutse ku muntu waje asanga umusirikare wacu uri ku burinzi bw’ijoro ahagana saa mbili. Hari mu mwijima, noneho umusirikare aramuhagarika, aramubaza ngo uri inde undi ntiyamusubiza arakomeza aza amusatira ariko akabona yambaye impuzankano ya gisirikare.”
“Abonye akomeje kumusatira nibwo yafashe icyemezo aramurasa mu rwego rwo kwitabara kuko ntabwo yari azi icyo afite mu ntoki yaba grenade cyangwa ikindi ku buryo yashoboraga kuba yamugirira nabi nawe.”
Mu minsi ishize abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR bagiye binjira ku butaka bw’u Rwanda bagateshwa, bagasubirayo. Mu bihe bimwe na bimwe kandi nabwo abasirikare ba Congo bagiye bavogera umupaka w’u Rwanda.
Kuri iyi nshuro, ngo ntawakwemeza niba uwishwe yari umusirikare wa Congo cyangwa yarabarizwaga mu yindi mitwe.
Lt.Col.Rene Ngendahimana
Umurambo w’umusilikare ukekwa kuba uwa Congo
Lt.Col.Rene Ngendahimana yagize ati “ Icyagaragaye ni uko yari yambaye impuzankano ya Congo ariko nta byangombwa yari afite ku buryo wakwemeza ko ijana ku ijana ari umusirikare wa Congo cyangwa se undi muntu wari wambaye impuzankano ya Congo ariko wenda ari mu rwego rw’indi mitwe irwana.”
“EJVM yatangiye iperereza, bagiye no ku ruhande rwa Congo nibo bazamenyekanisha niba ari umusirikare wa Congo cyangwa atari we. Kuri ubu nta muntu wakwemeza ko ari umusirikare wa Congo.”
Ingabo za Congo FARDC kumupaka neza neza w’u Rwanda