• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Rubavu: Urubyiruko rwa ADEPR rwakoze urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge

Rubavu: Urubyiruko rwa ADEPR rwakoze urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge

Editorial 09 Aug 2016 Mu Mahanga

Urubyiruko 350 rw’Itorero rya Pantekote ryo mu Rwanda (ADEPR) ruturuka mu mirenge ya Kanzenze, Nyakiriba na Mudende ho mu karere ka Rubavu ku itariki 6 Kanama rwakoze urugendo kuri kilometero zigera kuri enye rugamije gukangurira abantu kwirinda ibiyobyabwenge.

Urwo rugendo rwakorewe mu kagari ka Kanyirabigogwe. Rwatangiriye ahitwa Mizingo hakorerwa ubucuruzi berekeza ku rusengero rwa ADEPR, Paruwase ya Bigogwe.

Muri ubwo bukangurambaga, urwo rubyiruko rwari rwitwaje ibyapa byanditseho amagambo agaragaza ububi bw’ibiyobyabwenge kandi akangurira abantu kubyirinda. Rwagendaga kandi ruririmba indirimbo zikubiyemo ubutumwa bukangurira abantu gufatanya na rwo kubirwanya.

Nyuma y’urwo rugendo, urwo rubwiruko rwagiranye ibiganiro n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego ndetse n’abaturage muri aka karere, Inspector of Police (IP) Solange Nyiraneza.

Mu butumwa bwe, IP Nyiraneza yarubwiye ko Ibiyobyabwenge biri mu bishobora kwangiza ahazaza ha rwo. Arukangurira kubyirinda kandi bakagira uruhare mu kubirwanya musobanurira abantu ububi byabyo n’ingaruka ubyishoyemo ahura nazo.”

Yakomeje agira ati:” Ibiyobyabwenge ubwabyo birisobanuye. Biyobya ubwenge bw’uwabinyoye hanyuma agakora ibyaha bitandukanye kubera ko nta mutimanama aba igifite.”

Yarubwiye ko ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu no gusambanya abana bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge nka Kanyanga, urumogi, Muriture, n’ibindi.

IP Nyiraneza yabwiye urwo rubyiruko ko ikinyobwa cyose kirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro n’ikindi cyose kitujuje ibyangombwa byo kuba cyanyobwa, gifatwa nk’ikiyobyabwenge nkuko biri mu Ingingo ya 24 y’ Umutwe wa gatatu w’i tegeko rigenga ibinyobwa bitemewe n’ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo bikubiye mw’ Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº20/35 ryo ku wa 09/6/2015.

Yongeyeho ko ibiyobyabwenge bishobora kandi kubashora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bukurikirwa rimwe na rimwe no gutwara inda zitateganyijwe, kuva mu ishuri, no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yasoje arusaba kuba ijisho ry’umutekano birinda ibyaha aho biva bikagera kandi batanga amakuru yatuma bikumirwa.

Mu ijambo rye, Umushumba w’iri Torero muri aka karere, Revera Pasiteri Akoyiremeye Pierre Clavѐre yagize ati: “Ibiyobyabwenge biri mu bishobora kwangiza ahazaza h’urubyiruko ndetse n’abandi bantu muri rusange. Dusanzwe twigisha abayoboke bacu kubyirinda ariko twasanze uru rugendo ari ingenzi kugira ngo tugire uruhare mu gukangurira abantu b’ingeri zose kubyirinda.”

Yashimye Polisi y’u Rwanda ku nama yagiriye urwo rubyiruko kandi arusaba kuzikurikiza no kuzisangiza abandi batahageze.

RNP

2016-08-09
Editorial

IZINDI NKURU

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Editorial 11 Oct 2017
Kigali: Umugabo afunzwe akekwaho kwica umugore we wamushinjaga ubusambanyi

Kigali: Umugabo afunzwe akekwaho kwica umugore we wamushinjaga ubusambanyi

Editorial 13 Sep 2016
Mvura nkuvure yarafashije cyane mu cyumweru cyo kwibuka

Mvura nkuvure yarafashije cyane mu cyumweru cyo kwibuka

Editorial 15 Apr 2016
Umutoni Gatsinzi Nadine yasimbuye Kamanzi Jackline wari  umaze iminsi 41 ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango

Umutoni Gatsinzi Nadine yasimbuye Kamanzi Jackline wari umaze iminsi 41 ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango

Editorial 03 May 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umwaka wa 2015 usize abapadiri batatu ba Diyoseze ya Cyangugu aribo  Padri Thomas NAHIMANA,Fortunatus RUDAKEMWA na Padiri Eugene DUSABIREMA ibyabo bitarasobanuka
ITOHOZA

Umwaka wa 2015 usize abapadiri batatu ba Diyoseze ya Cyangugu aribo Padri Thomas NAHIMANA,Fortunatus RUDAKEMWA na Padiri Eugene DUSABIREMA ibyabo bitarasobanuka

Editorial 03 Jan 2016
Uganda: Batangiye gusaba Museveni kuzahatanira manda ya 7
Mu Mahanga

Uganda: Batangiye gusaba Museveni kuzahatanira manda ya 7

Editorial 04 Dec 2018
Ababyeyi b’abasore  bivugwako  bajyanywe i Wawa barakeka ko abana babo baba batakiriho
Mu Mahanga

Ababyeyi b’abasore bivugwako bajyanywe i Wawa barakeka ko abana babo baba batakiriho

Editorial 25 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru