Uwimana Jeannette ukomoka mu karere ka Rutsiro ari mu gahinda gakomeye nyuma yo gupfusha umwana mu kwezi yari amaze yangiwe gutaha ari mu Bitaro bya Gisenyi kubera kubura ubwishyu bw’ubwisungane mu kwivuza.
Uyu mubyeyi w’imyaka 20 y’amavuko yabwiye Imvaho Nshya ko amaze ukwezi mu cyumba cy’ababyyi (maternité), akaba ari na ho umwana yaguye bakiri kuko yimwe uburenganzira bwo kujya kumuvuza mu bavuzi ba gakondo atararangiza kwishyura amafaranga ya mituweli.
Uwimana wifishije umwana avuga ko mu bitaro ntawe yari afite umwitayeho usibye kugaburirwa n’abarwajije abandi ndets eanemeza ko atari we wa mbere wafungiwe kubura ubwishyu.
Uwishema Damarca ni umwe mu babyeyi bari muri maternité bahamya ko bazi iby’uyu mubyeyi bigaragara ko akiri muto.
Ati “Yatubwiye ko abaganga banze ko ajyana umwana kumuvuza mu bya kinyarwanda aho umwana we yavukanye uburwayi bwo kwika mu mutwe, bamwima umwana none kuri uyu munsi yamupfiriyeho bamwima uburenganzira bwo kujyana umurambo ngo awushingure mu cyubahiro.”
Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi Dr Maj. Kanyankore William ntiyemeranya n’abavuga ko umurwayi yapfushije umwana nyuma yo kwangirwa gusohoka ngo amujyane kumuvuriza hanze.
Aragira ati “Yaje umwana yamurembeyeho ntabwo yarapfuye kuko twamufungiye mu bitaro; uwo mukobwa ni umwe mu baterwa inda zitateganyijwe, iwacu nta hantu dufungira bantu. Ikindi tugiye ikorana n’ubuyobozi bw’aho yaturutse turebe ko umwana yashyingurwa.”
Yakomeje asobanura ko abantu nk’aba badafite ubwishyu basanzwe bishyurirwa n’Akarere ndetse akaba ari yo mpamvu bitari gukunda ko umubyeyi afungiranwa mu bitaro.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi yatangaje ko bagiye gukorana n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro umwana agashyingurwa
Abarwaza n’abarwariye muri ibi bitaro bo bavuga ko hari n’abandi bagera kuri batanu bangiwe gutaha kubera kubura ubwishyu.
Source : Imvaho nshya