Rudasingwa Theogene yongeye kujyanwa mu bitaro igitaraganya, ubu akaba ari muri soins intensif.
Amakuru yaturutse mu bantu baba hafi yuy’umuryango, yageze kuri Rushyashya muri ikigitondo, avuga ko kuva mu ijiro ryo kuwa kane tariki 2 kamena 2016, Rudasingwa yongeye kuremba hitabazwa Ambulance, akaba arimo gukurikiranwa n’abaganga mu bitaro bya MedStar mu mujyi wa Washington. Ibyo bitaro bikaba biherereye mu burengerazuba bw’umujyi wa Washington DC.
Iyi ikaba ari inshuro ya kabiri, Rudasingwa yongeye kugira ikibazo cyo kubura umwuka, nkuko umuvandimwe we abivuga ngo Rudasingwa yagerageje gufata imiti ariko ntihagira igihinduka.
Theogene Rudasingwa
Aya makuru yagizwe ibanga ariko umwe mu baba hafi y’umuryango we aza kuyatangariza abayoboke ba RNC ku gicamunsi cy’ejo kuwa gatanu.
Ibyo rero ngo bikaba byateye ubwoba abavandimwe be n’ abayoboke ba RNC aho bumviye ko Rudasingwa yongeye kujyanwa mu bitaro igitaraganya.
Rudasingwa Theogene mu bisanzwe aba wenyine muri Amerika mu gihe umugore we n’abana be baba muri Canada, aho yagerageje kubasanga inzego z’abinjira n’abasohoka muri Canada zimwima Visa yo gukandagira kubutaka bwabo ( persona non grata).
Theogene Rudasingwa yagiranye ibihe byiza na Jennifer Fierberg (umunyamakuru w’umunyamerika ukurikiranira hafi politiki y’u Rwanda) washishikajwe igihe kirekire no kwandika ku bibera mu Rwanda, kuri ubu utakirikumwe na Rudasingwa, nyuma y’ubucuti bw’ibanga yagiranye nawe, Jennifer Fierberg yaje gusanga yarahemukiye bikomeye na Rudasingwa nyuma yo kujya kwipimisha.
Jennifer Fierberg umunyamakuru w’umunyamerika
Dr. Rudasingwa afatwa nk’ubwonko bwa RNC, yayoboraga ibikorwa bya Politiki by’iryo shyaka birimo n’ubukangurambaga ndetse kenshi yakunze kujya azenguruka hirya nohino nko muri Afrika y’Epfo kujya kubonana na Kayumba.
Kenshi aho yakundaga kujya ni mu bihugu by’uburayi gukorayo ubukangurambaga no gushaka imisanzu ya RNC.
Major Théogène Rutayomba
Kuri ubu ibikorwa bya Politiki muri RNC biri gukorwa na Major Théogène Rutayomba wabanye na Gen. Kayumba cyane mu ngabo z’u rwanda akaba yari EDS we, akaba akunze kumvikana mu biganiro kuri Radio itahuka avuga ko abahutu bishwe na FPR ngo baruta abatusi bapfuye inshuro 3!
Umwanditsi wacu