Kuri iki cyumweru tariki ya 2 Ukwakira, Polisi ikorera mu karere ka Ruhango, ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa bayo bashoje icyumweru cyahariwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda. Iki cyumweru kikaba cyari cyatangijwe nyuma y’aho bigaragariye ko, mu mihanda yo muri aka karere ikomeje kurangwa n’ubwiyongere bw’impanuka n’ubwo nta bantu zahitanye.
Iki cyumweru rero akaba wari umwanya wo gutangirwamo ubutumwa ku batwara ibinyabiziga kugira ngo bubahirize amategeko y’umuhanda hagamijwe kwirinda impanuka; cyaranzwe kandi no kwigisha mu bigo by’amashuli bituriye umuhanda munini wa kaburimbo uburyo abana bakwiye gukoresha umuhanda badateje impanuka, kwibutsa abaturage ko atari byiza kubaka basatira umunda kuko byabakururira impanuka, ni ubutumwa kandi bwari bugenewe n’abanyamaguru bose bakoresha umuhanda n’abaturage muri rusange.
Aha, ibigo by’amashuri byahawe ibiganiro ni ibituriye umuhanda munini ari byo Ecole des Sciences Byimana, Ecole Technique de Mukingi, G.S Mukingi na G.S Munini.
Iki cyumweru kandi cyaranzwe n’ibikorwa byo kugenzura ibinyabiziga bitujuje ibyangombwa haba ku mihanda mito(y’igitaka) n’umunini(wa kaburimbo) cyane cyane babakangurira kwirnda umuvuduko ukabije no n’ubusinzi bugenda burangwa kuri benshi mu bakora uyu mwuga.
Mu muhango wo gusoza ku mugaragaro iki cyumweru, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ruhango, Chief Inspector of Police(CIP) Jean Bosco Ndayisabye mu ijambo rye, yavuze ko iki cyumweru kibaye ingirakamaro kuko impanuka zo mu muhanda zagabanyutse ku buryo bugaragara ugereranyije n’izari zihari mu mezi atatu ashize, aho mu kwezi Nyakanga habaye impanuka 7, hakomereka 4, hapfa umuntu umwe; muri Kanama habaye impanuka 4 hakomereka umuntu umwe ariko hapfa 5; muri Nzeli habaye impanuka 2, hakomereka 3 maze hapfa abantu 7; mu gihe iki cyumweru cyose nta mpanuka n’imwe ibayemo.
CIP Ndayisabye akaba yarakomeje avuga ko no mu gihe kiri imbere, uku gushyira hamwe kuzakomeza kurushaho kugira ngo habeho kwirinda impanuka zo mu muhanda hagamijwe kurengera ubuzima bw’abaturarwanda.
Yagize ati:” Turasaba by’umwihariko abamotari bamwe na bamwe badahesha agaciro umwuga wabo, kwisubiraho bakubahiriza amategeko y’umuhanda kuko hari aho byagaragaye ko banga guhagarara mu gihe abapolisi babahagaritse bashaka kubagira inama, ibi ntibizongere.”
Yongeye agira ati:”Turihanangiriza abajya mu muhanda bagatwara banyoye ibisindisha ku buryo bukabije ko bazajya bashaka ababafasha gutwara ibinyabiziga byabo ndetse natwe nka Polisi tuzabafasha kugera mu ngo zabo amahoro; ariko babicikeho.”
Iki cyumweru kandi cyashojwe n’umukino w’umupira w’amaguru yabaye hagati y’ikipe y’abamotari bakorera mu karere ka uhango, n’ikipe y’abapolisi bakorera muri ako karere, ukaba wararangiye ku nsinzi y’abapolisi, aho batsinze abamotari ibitego 3 kuri 1.
RNP