• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ruhango: Hashojwe icyumweru cyahariwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda

Ruhango: Hashojwe icyumweru cyahariwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda

Editorial 04 Oct 2016 Mu Mahanga

Kuri iki cyumweru tariki ya 2 Ukwakira, Polisi ikorera mu karere ka Ruhango, ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa bayo bashoje icyumweru cyahariwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda. Iki cyumweru kikaba cyari cyatangijwe nyuma y’aho bigaragariye ko, mu mihanda yo muri aka karere ikomeje kurangwa n’ubwiyongere bw’impanuka n’ubwo nta bantu zahitanye.

Iki cyumweru rero akaba wari umwanya wo gutangirwamo ubutumwa ku batwara ibinyabiziga kugira ngo bubahirize amategeko y’umuhanda hagamijwe kwirinda impanuka; cyaranzwe kandi no kwigisha mu bigo by’amashuli bituriye umuhanda munini wa kaburimbo uburyo abana bakwiye gukoresha umuhanda badateje impanuka, kwibutsa abaturage ko atari byiza kubaka basatira umunda kuko byabakururira impanuka, ni ubutumwa kandi bwari bugenewe n’abanyamaguru bose bakoresha umuhanda n’abaturage muri rusange.

Aha, ibigo by’amashuri byahawe ibiganiro ni ibituriye umuhanda munini ari byo Ecole des Sciences Byimana, Ecole Technique de Mukingi, G.S Mukingi na G.S Munini.

Iki cyumweru kandi cyaranzwe n’ibikorwa byo kugenzura ibinyabiziga bitujuje ibyangombwa haba ku mihanda mito(y’igitaka) n’umunini(wa kaburimbo) cyane cyane babakangurira kwirnda umuvuduko ukabije no n’ubusinzi bugenda burangwa kuri benshi mu bakora uyu mwuga.

Mu muhango wo gusoza ku mugaragaro iki cyumweru, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ruhango, Chief Inspector of Police(CIP) Jean Bosco Ndayisabye mu ijambo rye, yavuze ko iki cyumweru kibaye ingirakamaro kuko impanuka zo mu muhanda zagabanyutse ku buryo bugaragara ugereranyije n’izari zihari mu mezi atatu ashize, aho mu kwezi Nyakanga habaye impanuka 7, hakomereka 4, hapfa umuntu umwe; muri Kanama habaye impanuka 4 hakomereka umuntu umwe ariko hapfa 5; muri Nzeli habaye impanuka 2, hakomereka 3 maze hapfa abantu 7; mu gihe iki cyumweru cyose nta mpanuka n’imwe ibayemo.

CIP Ndayisabye akaba yarakomeje avuga ko no mu gihe kiri imbere, uku gushyira hamwe kuzakomeza kurushaho kugira ngo habeho kwirinda impanuka zo mu muhanda hagamijwe kurengera ubuzima bw’abaturarwanda.

Yagize ati:” Turasaba by’umwihariko abamotari bamwe na bamwe badahesha agaciro umwuga wabo, kwisubiraho bakubahiriza amategeko y’umuhanda kuko hari aho byagaragaye ko banga guhagarara mu gihe abapolisi babahagaritse bashaka kubagira inama, ibi ntibizongere.”

-4219.jpg

Yongeye agira ati:”Turihanangiriza abajya mu muhanda bagatwara banyoye ibisindisha ku buryo bukabije ko bazajya bashaka ababafasha gutwara ibinyabiziga byabo ndetse natwe nka Polisi tuzabafasha kugera mu ngo zabo amahoro; ariko babicikeho.”

Iki cyumweru kandi cyashojwe n’umukino w’umupira w’amaguru yabaye hagati y’ikipe y’abamotari bakorera mu karere ka uhango, n’ikipe y’abapolisi bakorera muri ako karere, ukaba wararangiye ku nsinzi y’abapolisi, aho batsinze abamotari ibitego 3 kuri 1.

RNP

2016-10-04
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yasabye Ingabo na Polisi guhora ziri maso

Perezida Kagame yasabye Ingabo na Polisi guhora ziri maso

Editorial 28 Dec 2016
Munyagishari ngo yarashe amasasu 3 umugore wamuririraga, undi amuta muri Sebeya

Munyagishari ngo yarashe amasasu 3 umugore wamuririraga, undi amuta muri Sebeya

Editorial 08 Jun 2016
Batatu bafungiye kunyereza imisoro ingana na miliyari y’amanyarwanda

Batatu bafungiye kunyereza imisoro ingana na miliyari y’amanyarwanda

Editorial 05 Nov 2016
Rutsiro : Abagabo 3 bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 4,5

Rutsiro : Abagabo 3 bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 4,5

Editorial 13 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umusomyi : SISI reka gusaza wanduranije cyane
ITOHOZA

Umusomyi : SISI reka gusaza wanduranije cyane

Editorial 25 Oct 2017
The Ben agiye gukora ibitaramo bidasanzwe mu Rwanda, aho kwinjira bizaba ari ubuntu
IMIKINO

The Ben agiye gukora ibitaramo bidasanzwe mu Rwanda, aho kwinjira bizaba ari ubuntu

Editorial 27 Jan 2017
Nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports itsindiye Rutsiro FC, umutoza wayo wungirije Pedro Miguel yasubiye mu gihugu cya Portugal
Amakuru

Nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports itsindiye Rutsiro FC, umutoza wayo wungirije Pedro Miguel yasubiye mu gihugu cya Portugal

Editorial 18 Feb 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru