Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango yatoye Nkurunziza Jean Marie ngo abe ayoboye ako karere mu buryo bw’agateganyo nyuma y’uko yari imaze gusezerera Komite Nyobozi yose y’Akarere kuri uyu wa Gatatu.
Nkurunziza Jean Marie ni umwe mu bajyanama b’Akarere ka Ruhango guhera mu Ukuboza 2016, akaba yaratowe nk’umujyanama rusange mu Murenge wa Ntongwe.
Perezida w’Inama Njyanama ya Ruhango, Gasasira Rutagengwa Jérôme, yabwiye RBA ko Mbabazi François Xavier wari Umuyobozi w’Akarere; Twagirimana Epimaque wari umuyobozi wungirije Ushinzwe Ubukungu na Kambayire Annonciata wari Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, begujwe nyuma ya raporo y’akanama gashinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo w’akarere, yerekanye ko habaye imicungire mibi y’imishinga imwe n’imwe.
Yagize ati “Urugero ni nk’umushinga wo kubaka ikimoteri cyo mu Karere ka Ruhango cyubatswe nta nyigo zikozwe ahubwo bashingira ku nyigo zaturutse ahandi, bikaba byaratumye uwo mushinga udacungwa neza. Hashize nk’amezi abiri tubonye iyo raporo.”
Rutagengwa yanavuze ko atari icyo cyonyine cyatumye Komite Nyobozi y’Akarere yeguzwa, kuko no mu mihigo abayobozi basinyana na Perezida wa Repubulika aka karere kadahagaze neza. Mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2016/17 aka karere kaje ku mwanya wa 28 mu turere 30, igira amanota 75.27%.
Yakomeje agira ati “Uko uturere tugenda dukurikirana rero byerekana imikorere. Twebwe nk’abajyanama mu myiherero myinshi twakoze twagiye twerekana ko tutanejejewe n’imyanya tugenda tubona, kandi twerekana ingamba zikwiye gufatwa kugira ngo natwe tuboneke mu myanya ya mbere.”
Yakomeje agira ati“Kuba twarakomeje kujya inyuma rero twabyibajijeho turabikurikirana, nabyo byabaye imwe mu mpamvu yatumye dufata icyo cyemezo.”
Gusa aya makosa ngo ntareba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ruhango, Uwimana Fortunée kuko we ari mushya, cyane ko amaze hafi umwaka, mu gihe imishinga baregwa ari iyakozwe mu myaka ya 2013/14.
Rutagengwa yavuze ko atahamya ko aba bayobozi bagiye guhita bakurikiranwa n’ubutabera ku makosa bakekwaho, gusa bo ngo bakoze icyo bagombaga gukora.