• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ruhango:  Umuryango “ Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge ”  wateguye Ubudehe bwo guhingira Uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 

Ruhango:  Umuryango “ Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge ”  wateguye Ubudehe bwo guhingira Uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 

Editorial 23 Sep 2022 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Rwanda

Kuri Uyu wa kane tariki ya 22, Nzeli 2022, mu Karere ka Ruhango,Umurenge wa Buhoro, Umuryango utari uwa Leta witwa TWUBAKE UBUMWE N’UBWIYUNGE ufatanyije n’akarere ka Ruhango wateguye igikorwa cy’Ubudehe cyo guhingira Madamu Uwamahoro Marie Claire warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Uwamahoro Marie Claire wahawe umubyizi ukomeye mu budehe

Uwamahoro yahingiwe Umurima  ungana na Hegitari zirenga ebyiri, aho umurima wahinzwe ugaterwamo imbuto y’Imyumbati igezweho  yitwa Norcas. Iki gikorwa cyiza cyahawe agaciro k’amafaranga ibihumbi magana cyenda (900,000Frw)

Uwamahoro wahawe umubyizi ahoberana na Mugorewase Rachel washinze Umuryango Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge

Ni ubudehe bwitabiriwe n’abaturage bo mu Ruhango barenga 300 bayobowe n’abayobozi mu nzego za Leta zitandukanye by’umwihariko mu bagize akarere ka Ruhango kugeza ku rwego rw’Umudugudu, cyitabiriwe kandi n’abakuriye iby’Ubuhinzi n’ubworozi kugirango bamukorere ibikora byujuje ubuziranenge mu by’Ubuhinzi

Abaturage bafatanya n’abayobozi mu gikorwa cy’Ubudehe

Nyuma yo guhinga uwo murima ndetse no kumuremera ibindi, abaturage bashimiwe igikorwa bitabiriye bakomeza gushimirwa igikorwa cyo kunga ubumwe n’Ubwiyunge nk’inkingi yo kubanisha abanyarwanda by’umwihariko abanyaRuhango, Akimara kubona uburyo aabaturage barikuye mu ntagara bakamuhingira bashishikaye umurima bakaurangiza Madame Uwamahoro byaramurenze arishima ashimira abaturanyi be beza bakomeje kumuba hafi ndetse n’Ubuyobozi bwite bwa Leta bwamutekereje

Mugorewase Rachel ahinguye

Uwamahoro yashimiye Umuryango TWUBAKE UBUMWE N’UBWIYUNGE agira ati “ Uyu murima wari warananiye kuwuhinga nkajya mpitamo kuwatisha, ndahamya ko ari umusingi w’Umusanzu mpawe ntabo nzacika integer kuko mwandemeye kandi mu mpa n’imbuto nziza yera”

 Madamu Mugorewase Rachel ukuriye uyu muryango TWUBAKE UBUMWE N’UBWIYUNGE yatangarije abitabiriye icyi gikorwa ko ari inshingano z’abanyarwanda bose kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari inzira nziza yo gushimangira ubumwe n’Ubwiyunge. Agira ati “ Nitwebwe banyarwanda turebwa n’iki gikorwa cyo gufasha abarokotse aho bari hose tukabereka urukundo tutaberetse ubwo bicwaga muri Jenoside, ntabwo bihagije kubahingira kandi umutima wabo ufite intimba yo kuba abenshi batarabwira aho ababo biciwe ngo bashyingurwe mu cyubahiro, nitutabafasha nta muntu uzava ikantarange ngo aze afashe abaturanyi bacu”

Mugorewase Rachel Yashishikarije urubyiruko kujya mu ngamba bagashyigikira ibikorwa byiza bya Leta y’Ubumwe, bagasenyera umugozi umwe mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda bwari bwarashenywe na Politike mbi yaranze u Rwanda mbere y’uko rubohorwa, avuga ko bikwiye kubana mu mahoro n’ubwumvikane, tukagira u Rwanda rutarangwamo amacakubiri ukundi

Mugorewase Rachel asoza ashimira Ingabo zahoze ari iza RPA-Inkotanyi zabohoye abanyarwanda bose ntae usigaye inyuma zikabakura ishyanga bagataha by’umwihariko abari barahungiye mu mashyamba ya Kongo,avuga ko we by’umwihariko yatashye mu ndenge ava Kongo kandi yari yarahunze inkotanyi agenda n’amaguru, akavuga ko cyizira ko uwaguhaye amata wamwima amatwi, Umuryango TWUBAKE UBUMWE N’UBWIYUNGE uzashyigikira gahunda zose za Leta nziza kandi utazahwema kuvuga ibyiza u Rwanda rwagejeje ku baturage.

Umuyobozi w’Umurenge wa Ruhango Bwana Nemeyimana Jean Bosco yashimye cyane iki gikorwa avuga ko Umuryango TWUBAKE UBUMWE N’UBWIYUNGE ari indashyikira kuko urimo gufasha umuryango nyaranda kongera gusangirira kuntango imwe y’amahoro, yagize ati “ Iyo umunyarwanda wese akomeretse ava amaraso ntawe uva amazi, icyo ni ikiranga ko turi umwe, dushyire hamwe dufashanye dutezanye imbere twubake igihugu cyacu, duhe ababyiruka umurage mwiza”.

Nyuma y’icyo gikorwa abitabiriye ubudehe basangiye ikigage,n’Ubundi bwoko butandukanye bw’inzoga ndetse n’umutobe nk’uko Umuco n’amateka abitwereka mu bihe byashize.

2022-09-23
Editorial

IZINDI NKURU

Ikimwaro ntikica ariko kigira mubi

Ikimwaro ntikica ariko kigira mubi

Editorial 24 Feb 2025
Uganda : Besigye na bagenzi be barekuwe batanze miliyoni eshantu z’amashilingi

Uganda : Besigye na bagenzi be barekuwe batanze miliyoni eshantu z’amashilingi

Editorial 26 Oct 2017
Ikipe ya Bugesera FC yatangaje ko kubwumvikane bw’impande zombi yatandukanye n’uwari umutoza wayo Mbarushimana Abdou

Ikipe ya Bugesera FC yatangaje ko kubwumvikane bw’impande zombi yatandukanye n’uwari umutoza wayo Mbarushimana Abdou

Editorial 18 Jan 2022
Impamvu nyuma y’imyaka 5 bakorana, Charly na Nina batandukanye na Muyoboke Alexis

Impamvu nyuma y’imyaka 5 bakorana, Charly na Nina batandukanye na Muyoboke Alexis

Editorial 21 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

#TAS2017: Kigali yabaye Umujyi ku bw’impanuka – Kagame
Mu Rwanda

#TAS2017: Kigali yabaye Umujyi ku bw’impanuka – Kagame

Editorial 11 May 2017
Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku mpuzandengo ya 4.6% mu bihembwe bitatu bya mbere bya 2017
UBUKUNGU

Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku mpuzandengo ya 4.6% mu bihembwe bitatu bya mbere bya 2017

Editorial 06 Mar 2018
Perezida Kagame  yageze i Kinshasa aho  yitabiriye umuhango w’ishyingurwa na Etienne Tshisekedi
POLITIKI

Perezida Kagame yageze i Kinshasa aho yitabiriye umuhango w’ishyingurwa na Etienne Tshisekedi

Editorial 31 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru