Kuwa gatatu tariki ya 27 Mata, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ruhango yahaye ibiganiro abanyeshuri 850 bo mu rwunge rw’amashuri rwa Ruhango Catholique riherereye mu murenge wa Ruhango, bigishwa gukumira no kwirinda ibyaha aho biga ndetse n’aho batuye.
Ibi biganiro bikaba byaratanzwe n’umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya polisi n’abaturage (DCLO) muri aka karere Inspector of Police (IP) Angelique Abijuru ari kumwe n’umuyobozi w’ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha mu karere ka Ruhango Rukundo Felix.
IP Abijuru, yabwiye abo bana ko bagomba kwirinda ababashuka bakabashora mu byaha birimo kunywa inzoga, ibiyobyabwenge n’ubusambanyi, ababwira ko ubuzima bwabo bagomba kubuha intego hakiri kare, kandi ko bafite uburenganzira bw’ibanze nk’abana b’u Rwanda.
Yababwiye ko ibitekerezo byabo bigomba kuganishwa ku kwiga kuko aribyo bibafitiye akamaro n’imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange.
Yakomeje abwira aba banyeshuri ko bafite inshingano zo gukangurira ababyeyi babo kwirinda amakimbirane, kuko ariyo aza ku isonga mu bituma bamwe muri bagenzi babo bata ishuri ndetse bakava iwabo bakajya kwibera mu mihanda, aho bakora ibikorwa birimo kunywa ibiyobyabwenge, bakarangwa n’urugomo ubujura n’ibindi byaha.
Akaba yaragize ati:”Mukangurire ababyeyi banyu kwirinda amakimbirane ashobora gutuma abana bava iwabo bakajya mu mihanda, kuko ibikorwa n’imyitwarire by’abo bana bo mu muhanda biri mu biteza umutekano muke, akaba ariyo mpamvu Polisi y’u Rwanda ibasaba mwe nk’ abayobozi b’ejo gukangurira ababyeyi banyu kwirinda ikintu cyose gishobora gutuma abana babahunga.”
Yabasobanuriye ububi bw’ibiyobyabwenge, ababwira ko bigira ingaruka k’uwabinyoye aho usanga akora ibyaha bitandukanye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana ku ngufu guta ishuri n’ibindi.
Yagize ati “ Ibiyobyabwenge ni bibi kuko umunyeshuri wabinyoye ntatekereza neza, bigatuma atsindwa amasomo ye, bikaba byanamuviramo guta ishuri”.
Yaboneyeho umwanya wo kubasobanurira bumwe mu burenganzira bw’umwana aribwo kubaho, kwiga, kwandikishwa mu gihe yavutse, kuvuzwa, kumenya ababyeyi be, kurindwa ivangurwa, gushimutwa no gucuruzwa, kugaragaza igitekerezo cye, n’uburenganzira bwo kuruhuka no kwidagadura.
Rukundo we yasabye aba banyeshuri guharanira ko ikigo bigaho n’aho batuye hatarangwa icyaha na kimwe kuko ariyo ntego y’ihuriro ryabo, anabakangurira kuzaribera abanyamuryango.
Nyuma y’ibyo biganiro, umuyobozi w’ikigo Habimana Frederic yashimye Polisi y’u Rwanda, anavuga ko ibiganiro nk’ibi hagati y’abanyeshuri na Polisi bituma abanyeshuri bunguka ubumenyi, bityo bakamenya ibyaha bitandukanye. Uyu muyobozi yabivugiye ko ngo hari ubwo abanyeshuri bakora bimwe mu byaha batazi ko aribyo.
Umwe mu banyeshuri witwa Umuhire Kelly Blenda nawe yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera inama ibahaye, aho yagize ati: “Turashima ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda, nibyo koko twebwe nk’urubyiruko, nitwe mbaraga z’igihugu, tugomba kwirinda ibiyobyabwenge kugirango tubashe kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyacu.
Tugiye gukangurira ababyeyi bacu kwirinda amakimbirane maze igihugu ntikizongere kugira abana baba mu mihanda. ”
Yasoje avuga ko umuntu ataba umwenegihugu mwiza anywa ibiyobyabwenge cyangwa akora ibyaha kandi ko nta terambere umuntu yageraho anywa ibiyobyabwenge.
RNP